Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko amatora y’abayobozi b’inzego zegerejwe abaturage ateganyijwe gutangira muri Ukwakira 2026, akaba ari amatora azafasha Abanyarwanda guhitamo abayobozi bazabahagararira kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku rwego rw’Akarere.
Aya matora azaba anahuriranye n’itora ry’abayobozi b’Inama y’Igihugu y’Abagore, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, bazatorwa kuva ku nzego z’ibanze kugeza ku rwego rw’Igihugu.
Ni amatora afatwa nk’inkingi ikomeye y’imiyoborere ishingiye ku kwegereza abaturage ubuyobozi, kuko atuma abaturage bagira uruhare rutaziguye mu guhitamo abayobozi babo no gukurikirana gahunda z’iterambere zibareba.
Uko inzego zizatorwa ziteye
Ku rwego rw’Umudugudu, abaturage bazatora Komite Nyobozi igizwe n’abantu batanu barimo Umukuru w’Umudugudu, ushinzwe umutekano, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ushinzwe amakuru n’amahugurwa ndetse n’ushinzwe iterambere.
Hazatorwa kandi umujyanama uhagararira umudugudu mu Nama Njyanama y’Akagari n’abakandida babiri b’abagore bazatorwamo abazuzuza nibura 30% by’abagize Inama Njyanama y’Akagari. Kuri uru rwego kandi hatorwa Komite z’Inama y’Igihugu y’Abagore n’iz’Urubyiruko.
Ku rwego rw’Akagari, Inama Njyanama izaba igizwe n’abahagarariye imidugudu, abagore, urubyiruko, abafite ubumuga, abikorera n’abahagarariye inzego zitandukanye zikorera muri ako kagari. Hazatorwa kandi umujyanama uzahagararira Akagari mu Nama Njyanama y’Umurenge.
Ku rwego rw’Umurenge, hazatorwa abagize Inama Njyanama, barimo abahagarariye utugari, abagore, urubyiruko, abafite ubumuga, abikorera, amashuri, ibigo nderabuzima n’imiryango itari iya Leta.
Ku rwego rw’Akarere, hazatorwa Inama Njyanama igizwe n’abajyanama 17, harimo umunani batorwa nk’abajyanama rusange, abagore batanu bahagarariye nibura 30% by’abagize Inama Njyanama, abahuzabikorwa b’Inama z’Igihugu n’uhagarariye abikorera.
Hazatorwa kandi Komite Nyobozi y’Akarere igizwe n’Umuyobozi w’Akarere, Umuyobozi Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu n’Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.
Ingengabihe y’amatora
Nk’uko NEC yabitangaje, ibikorwa byo gutegura amatora bizatangira ku mugaragaro muri Ukwakira 2026.
Kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 22 Ukwakira, hazakorwa iyemezwa ry’indorerezi zizakurikirana amatora. Kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 21 Ukwakira hazakirwa kandidatire z’abifuza kwiyamamariza kujya mu Nama Njyanama z’Uturere.
Tariki ya 24 Ukwakira ni bwo abaturage bazatangira gutora ku rwego rw’Imidugudu, hatorwa Komite Nyobozi z’Imidugudu, abahagarariye abaturage mu Kagari ndetse n’abayobozi b’Inama z’Abagore n’Urubyiruko.
Tariki ya 31 Ukwakira hazakurikiraho amatora yo ku rwego rw’Utugari, mu gihe ku wa 7 Ugushyingo hazaba amatora yo ku rwego rw’Imirenge.
Abakandida bifuza kujya mu Nama Njyanama z’Uturere bazakora ibikorwa byo kwiyamamaza kuva tariki ya 7 kugeza ku ya 21 Ugushyingo.
Ku wa 14 Ugushyingo hazatorwa Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu ku rwego rw’Akarere, naho ku wa 17 Ugushyingo hatorwe abagore batanu bazajya mu Nama Njyanama z’Uturere.
Tariki ya 21 Ugushyingo hazatorwa abajyanama rusange umunani bagize Inama Njyanama y’Akarere, mu gihe ku wa 24 Ugushyingo hazatorwa Perezida na Visi Perezida wa Njyanama y’Akarere ndetse na Komite Nyobozi y’Akarere.
Amatora y’Inama z’Igihugu ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali ateganyijwe ku wa 28 Ugushyingo, mu gihe ku wa 30 Ugushyingo hazatorwa Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu ku rwego rw’Igihugu.
Biteganyijwe ko kugeza tariki ya 15 Ukuboza 2026, inzego zose zizaba zuzuye, naho raporo ya nyuma ku migendekere y’amatora ikazatangazwa na NEC bitarenze tariki ya 30 Ukuboza 2026.
Aya matora ni yo ashyiraho abayobozi bakorana bya hafi n’abaturage mu buzima bwa buri munsi, haba mu gukemura ibibazo, gukurikirana ibikorwa by’iterambere no gutanga ibitekerezo bifasha inzego z’ubuyobozi gufata ibyemezo.
Ni amatora kandi agaragaza uruhare rw’abaturage muri demokarasi n’imiyoborere myiza, kuko atangirira ku rwego rw’Umudugudu, aho abaturage baba bazi neza abo batoye n’ibibazo bifuza ko bibakemurirwa.
Mu gihe hasigaye amezi make ngo aya matora abe, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora irasaba Abanyarwanda bose bujuje ibisabwa gutora kuzayitabira no gukomeza gukurikirana amakuru ajyanye na yo kugira ngo azagende neza kandi mu mucyo.


