Mu gihe intambara hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeje guteza impungenge ku mutekano w’akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati no ku Isi muri rusange, Igisirikare cya Iran cyatangaje icyemezo gikomeye cyakuruye impaka nyinshi. Ku wa 16 Kanama 2026, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran, Gen. Amir Hatami, yatangaje ko umuntu wese uzafata cyangwa akica umusirikare wa Amerika azahabwa igihembo kingana na 30.000$ (asaga miliyoni 44 Frw).
Nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru bya Leta ya Iran, iki gihembo kizikuba kabiri kikagera kuri 60.000$ ku mugore w’Umunya-Iran uzabasha gukora icyo gikorwa.
Iri tangazo rije mu gihe umwuka mubi hagati ya Iran na Amerika ukomeje kuzamuka nyuma y’amezi menshi y’imirwano, ibitero byo mu kirere n’impaka zikomeye ku mutekano w’Inzira ya Hormuz, imwe mu nzira z’ingenzi z’ubwikorezi bw’ibikomoka kuri peteroli ku Isi.
Gen. Hatami yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko ubuyobozi bwa gisirikare bwakiriye ibyifuzo byinshi by’abaturage bashakaga gutanga umusanzu mu rugamba Iran ivuga ko irimo rwo guhangana n’ibitero by’amahanga.
Yagize ati: “Umuntu wese uzica cyangwa agafata umusirikare w’umunyamahanga wateye igihugu akamushyikiriza Igisirikare cya Iran azahabwa igihembo kingana na 30.000$.” Yongeyeho ko abagore bazabigeraho bazahabwa amafaranga yikubye kabiri.
Nta makuru arambuye yatanzwe agaragaza aho cyangwa uburyo icyo gikorwa cyakorwa, cyane cyane ko kugeza ubu nta ngabo za Amerika zizwiho kuba ziri imbere muri Iran, uretse ibikorwa byihariye byabaye mu mezi ashize byo gutabara umupilote wa Amerika wari wagushijwe ku butaka bwa Iran.
Intambara iri hagati ya Iran na Amerika yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026 nyuma y’ibitero Amerika ifatanyije na Israel yagabye kuri Iran. Tehran yavuze ko ibyo bitero byibasiye ibikorwa by’ingenzi bya gisirikare n’ibindi bikorwa by’igihugu.
Nyuma y’iyo ntangiriro, impande zombi zatangiye kugabana ibitero by’indege, missiles n’ibikorwa bya gisirikare byabereye mu bice bitandukanye by’akarere. Mu kwezi kwa Mata habayeho agahenge k’igihe gito ndetse hatangira ibiganiro byo gushaka amahoro, ariko ntibyatanze umusaruro urambye kuko amakimbirane yongeye kubura nyuma y’igihe gito.
Kimwe mu bibazo bikomeye biri hagati y’impande zombi ni Inzira ya Hormuz, inyuramo igice kinini cya peteroli yoherezwa ku masoko mpuzamahanga.
Iran isaba ko Amerika yakura ingabo zayo mu karere ndetse ikavuga ko amato ya Amerika atagifite uburenganzira bwo gukoresha Persian Gulf, Gulf of Oman n’Inzira ya Hormuz. Ku rundi ruhande, Amerika ivuga ko igomba gukomeza kurinda ubwisanzure bw’ubwikorezi muri ayo mazi.
Abasesenguzi bavuga ko iyo nzira ifite akamaro gakomeye ku bukungu bw’Isi ku buryo ikibazo cyose kiyibayemo gishobora gutuma ibiciro bya peteroli bizamuka no guteza ihungabana ku masoko mpuzamahanga.
Raporo zitandukanye zigaragaza ko kuva intambara yatangira, abasirikare ba Amerika hagati ya 17 na 18 bamaze gupfa. Icyakora, bose baguye hanze ya Iran, cyane cyane muri Jordan, Iraq no mu bindi bihugu birimo ibirindiro bya Amerika.
Nubwo Iran yashyizeho iki gihembo, kugeza ubu nta makuru agaragaza ko hari ibikorwa byakozwe hashingiwe kuri iri tangazo cyangwa ko hari umusirikare wa Amerika wafatiwe muri Iran.
Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga babona ko iri tangazo rifite uburemere bwa dipolomasi n’ubwa gisirikare. Ryerekana ko Iran ishaka kohereza ubutumwa bukomeye kuri Amerika ndetse no ku bafatanyabikorwa bayo mu karere.
Hari kandi abagaragaza ko iri tangazo rishobora kurushaho kongera umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, rikagira ingaruka ku biganiro by’amahoro byari bikomeje gukorwa n’abahuza batandukanye.
Ku rundi ruhande, hari impungenge ko amagambo nk’aya ashobora gutuma umutekano w’abasirikare ba Amerika bari mu bihugu bitandukanye byo mu Burasirazuba bwo Hagati urushaho guhungabana.
Kugeza ubu nta kimenyetso gikomeye cyerekana ko Iran na Amerika biri hafi kugera ku masezerano arambye yo guhagarika imirwano. Nubwo ibiganiro bikomeje gukorwa binyuze ku bahuza, impande zombi ziracyafite ibyo zisaba bikomeye kandi bitarabonwaho ubwumvikane.


