Umukinnyi wa filime Hayden Panettiere, wamenyekanye muri filime z’uruhererekane zo muri Amerika, nka Heroes na Nashville, yapfuye afite imyaka 36 y’amavuko.
“Ni n’agahinda gakomeye ko kubamenyesha urupfu rubabaje rwa Hayden wacu dukunda. Yari urumuri rutangaje n’imbaraga karemano byazanye urukundo n’ibyishimo bitagira ingano ku bamumenye bose ndetse no ku bantu babarirwa muri za miriyoni bamurebye kuri ecran,” ibi ni ibyatangajwe na se, Skip Panettiere, mu itangazo yagejeje kuri BBC n’ibindi bitangazamakuru.
Ibisobanuro birambuye ku rupfu rwe ntibyahise biboneka. Panettiere yakinnye nk’umukinnyi w’intwari mu bakinnyi bakomeye muri “Heroes” kandi yakinnye mu zindi zitazibagirana, harimo nka filime “Remember the Titans” na “Raising Helen”.

Se Skip Panettiere yasabye kubaha ubuzima bwabo bwite “kuko umuryango wacu ubanze ufate umwanya wo kwakira iki gihombo kidasanzwe”, mu itangazo ryatanzwe binyuze ku muhagarariye.
Atangira umwuga we nk’umukinnyi wa filime ukiri muto, Panettiere yari afite imyaka ine gusa ubwo yakinaga muri filime yakunzwe cyane muri Amerika yitwa “One Life to Live”.
Nyuma yaje kumenyekana akina nka Claire Bennet mu ruhererekane rwa filimi yo mu bwoko bwa Science fiction yiswe siyansi “Heroes”, yatangiye gukinwa kuva mu 2006 kugeza mu 2010.
Umwuga wa Panettiere wari umaze imyaka mirongo itatu, aho yakinnye role zindi zitandukanye muri filime z’uruhererekane na filime zirangira zakunzwe cyane, harimo n’uruhererekane rwa filime iteye ikikango ya “Scream” ndetse n’izindi nka “I Love You”na “Beth Cooper”.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, yasohoye igitabo cyitwa This Is Me: A Reckoning, kivuga ku ngorane zo gukura ari umukinnyi w’amafilime akiri muto n’ibyo yanyuzemo nko kubatwa, ihohoterwa no gukira nyuma.
Muri Gicurasi, Panettiere yaganiriye n’umufatanyabikorwa wa BBC muri Amerika witwa CBS News avuga ko nyina yamujyanye mu byumba bageragerezamo abakinnyi ba filime ari umwana w’amezi umunani.
Yagize ati: “Byahereye aho bikomeza kugaragara mu matangazo 50 ubwo nari mfite imyaka itanu… Ntabwo byahagaze.”
Panettiere asize umukobwa we Kaya hamwe n’uwahoze ari umukunzi we, umuteramakofe wo muri Ukraine witwa Wladimir Klitschko.
Mu 2015, nyuma yo kubyara umukobwa we, Panettiere yavuze ko yinjiye mu kigo cyita ku barwayi kugira ngo afashwe mu bijyanye n’ihungabana nyuma yo kubyara.


