Nyuma y’uko Uganda yemeje kohereza ingabo za UPDF muri Gaza mu butumwa mpuzamahanga bwo kugarura umutekano, hari amakuru avuga ko n’u Burundi bushobora kwinjira muri uwo mugambi.
Amakuru aturuka i Burundi avuga ko abayobozi bakuru mu gisirikare cy’iki gihugu bagiye muri Israel kureba ahashobora gukorera umutwe w’ingabo z’u Burundi, mu gihe iki gihugu cyafata icyemezo cyo kwinjira mu mutwe wa International Stabilization Force (ISF) uzoherezwa muri Gaza.
Abasirikare boherejwe muri Israel barimo General-Major Jean Claude Niyiburana usanzwe ari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, General de Brigade Élie Bukuru ushinzwe imyitozo ya gisirikare na Colonel Jean d’Affaires Manirakiza uyobora iperereza rya gisirikare.
Aya makuru aje nyuma y’uko Uganda ibaye kimwe mu bihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari byatangiye ku mugaragaro gahunda yo gutanga abasirikare muri ISF.
Ku wa 6 Kanama 2026, Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yemeje ubusabe bwa Guverinoma bwo kohereza umutwe wa UPDF muri Gaza.
Amakuru avuga ko abo basirikare b’u Burundi bari muri Israel bagiye gusuzuma ahashobora gukorera ingabo z’u Burundi ndetse no kureba uko igihugu cyakwitabira ubu butumwa mpuzamahanga.
Kugeza ubu Guverinoma y’u Burundi ntiratangaza ku mugaragaro ko yafashe icyemezo cyo kohereza ingabo muri Gaza.


