HQfZS9NWAAAsjkT

Intumwa zirimo iza FARDC na AFC/M23 zageze mu Minembwe

Sangiza iyi nkuru

Intumwa zirimo abahagarariye Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’Ihuriro AFC/M23 zageze mu Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo, mu butumwa bwa mbere bwo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge kemeranyijwe hagati ya Kinshasa na AFC/M23.

Iri tsinda ryageze mu Minembwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Kanama 2026, mu rwego rwo gutangira akazi ko kugenzura no kwemeza amakuru ajyanye n’ibikorwa bishobora kuba binyuranyije n’agahenge.

Ryagezeyo rifashijwe n’indege za kajugujugu za MONUSCO.

Ubu butumwa ni bwo bwa mbere uru rwego rwo kugenzura agahenge ruzwi nka MCVE+ rugiye gukorera ku butaka, nyuma y’igihe rutegerejwe kuva rwashyirwaho mu rwego rw’ibiganiro by’amahoro bya Doha.

MCVE+ isanzwe igizwe n’abahagarariye Guverinoma ya RDC n’AFC/M23, ikunganirwa n’indorerezi z’ibihugu bigize Inama Mpuzamahanga y’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR). MONUSCO yo itanga ubufasha bw’ibikoresho n’ubwikorezi kugira ngo ubu butumwa bushobore kugera mu duce bugomba gukoreramo.

Kugera i Minembwe bifite umwihariko ukomeye kuko ari hamwe mu hantu hakomeje kugaragara umutekano muke n’imirwano muri Kivu y’Amajyepfo.

Uduce dukikije Minembwe tumaze igihe tuvugwamo imirwano hagati y’ingabo n’imitwe itandukanye ishyigikiye impande ziri mu makimbirane.

Ni muri uwo murongo kandi aho impande zombi zikomeje gushinjanya kurenga ku masezerano y’agahenge. AFC/M23 yashinje ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bazo kugaba ibitero hafi ya Minembwe, mu gihe Kinshasa na yo ikomeje gushinja AFC/M23 ibikorwa by’ihohoterwa n’ibindi byaha mu bice igenzura.

Kuba intumwa zirimo iza FARDC na AFC/M23 zageze ku butaka ahari amakimbirane bizaha uburyo bwo kugenzura amahirwe yo kugera ku makuru y’impande zombi no kuyagenzura ku buryo bwigenga, aho gushingira gusa ku birego bitangwa n’impande zishyamiranye.

Iri tsinda rizanakorera ingendo mu tundi duce twa Kivu y’Amajyepfo, harimo Uvira ndetse na Kalehe, ahagiye hagaragara ibibazo by’umutekano mu mezi ashize.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply