image_750x_6764346c69f88

RDC: Abakozi 48 bo mu mashuri makuru bahagarikiwe imishahara bashinjwa gukorana na AFC/M23

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Amashuri Makuru, Kaminuza, Ubushakashatsi n’Ubuhanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahagaritse imishahara y’abakozi 48 bo mu mashuri makuru na za kaminuza, ibashinja kuba barifatanyije na AFC/M23 cyangwa bakemera gukora imirimo munsi y’ubuyobozi bw’uyu mutwe.

Iki cyemezo cyafashwe ku wa 21 Kanama 2026, nk’uko bigaragara mu ibaruwa Minisitiri w’Amashuri Makuru, Kaminuza, Ubushakashatsi n’Ubuhanga, Prof. Dr. Sombo Ayane Safi Mukuna Marie-Thérèse, yandikiye Abanyamabanga Bakuru b’iyi minisiteri.

Minisitiri Sombo yavuze ko iki cyemezo gishingiye ku myanzuro ya komisiyo ihuriweho yashyizweho kugira ngo isuzume imyitwarire n’imiterere y’abakozi bo mu mashuri makuru n’ubushakashatsi bakekwaho kuba barinjiye muri AFC/M23, bakaba barawemereye ubudahemuka cyangwa bakemera gukora imirimo bari munsi y’ubuyobozi bwawo.

Ibaruwa ivuga ko, bitewe n’uburemere bw’ibyaha bashinjwa, imishahara yabo igomba guhagarikwa ako kanya mu gihe hakirebwa “uburyo bwo kubirukana burundu ku mirimo.

Minisiteri kandi yategetse inzego zishinzwe imishahara gukura abo bakozi ku rutonde rw’abishyurwa no gushyira mu bikorwa aya mabwiriza nta gutinda.

Mu bahagarikiwe imishahara harimo ba ‘professeur 28, ba ‘Chefs de Travaux’ 12, ba ‘Assistants’ batatu ndetse n’abandi bantu batanu bafite indi myanya.

Mu mazina ari ku rutonde harimo Professeur Jaribu Muliwavyo, Professeur Gahamanyi Nyonzima, Professeur Balege Rugunduka Stanislas, Professeur Ndazay Byemero Désiré, Professeur Kambale Nyondo Jean-Pierre, Professeur Twizere Bakunda, Professeur Somora Patrick na Professeur Amisi Safari, ndetse n’abandi.

Iki cyemezo kije nyuma y’uko ubuyobozi bwa RDC bwamaganye ibikorwa bya AFC/M23 byo gushyiraho abayobozi mu bigo by’amashuri makuru biri mu duce uyu mutwe ugenzura, cyane cyane i Goma na Bukavu. Kinshasa yavuze ko AFC/M23 idafite ububasha bwo gushyiraho abayobozi mu bigo bya Leta.

Leta ya RDC kandi yamaze guhagarika amashuri makuru na za Kaminuza biri mu bice bigenzurwa na AFC/M23.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply