Prince Harry, Meghan n’abana babo basubiye gutura mu Bwongereza nyuma y’imyaka 6 bahavuye bahunga

Prince Harry n’umugore we, Meghan (Duke and Duchess of Sussex) ndetse n’abana babo bombi bagiye gusubira gutura mu Bwongereza uyu munsi nyuma y’imyaka 6 bafashe icyemezo cyo kuva ibwami bakajya gutura muri Amerika nk’uko amakuru agera kuri BBC avuga. Bivugwa ko Igikomangoma Harry, Meghan n’abana babo, Archie na Lilibet baza gufata indege yabo yihariye  bava […]

Uvira: Abarwanyi ba Twirwaneho na AFC/M23 bafashe umudugudu wa Masango

Umudugudu wa Masango uherereye mu misozi iringaniye yo muri Gurupoma ya Bijombo, muri Teritwari ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kuri uyu wa Gatatu, itariki 26 Kanama 2026, wigaruriwe n’abarwanyi ba Twirwaneho na AFC/M23 nk’uko bigaragara mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga. Uyu mudugudu wafashwe nyuma y’imirwano ikaze yatangiye mu ma saa munani z’urukerera […]

Gen Muhoozi agiye kubaka ikibumbano cya Yesu 

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatangaje igitekerezo cyo kubaka ikibumbano kinini cya Yesu Kristo kurusha ibindi muri Afurika. Muhoozi, akaba umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, yavuze ko icyo kibumbano cyizashyirwa hamwe mu misozi yo muri Kampala. Ibi yabivuze ku wa Kabiri tariki ya 25 Kanama 2026, abinyujije ku rubuga rwa X, aho […]

RDC: Abakozi 48 bo mu mashuri makuru bahagarikiwe imishahara bashinjwa gukorana na AFC/M23

Minisiteri y’Amashuri Makuru, Kaminuza, Ubushakashatsi n’Ubuhanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahagaritse imishahara y’abakozi 48 bo mu mashuri makuru na za kaminuza, ibashinja kuba barifatanyije na AFC/M23 cyangwa bakemera gukora imirimo munsi y’ubuyobozi bw’uyu mutwe. Iki cyemezo cyafashwe ku wa 21 Kanama 2026, nk’uko bigaragara mu ibaruwa Minisitiri w’Amashuri Makuru, Kaminuza, Ubushakashatsi n’Ubuhanga, Prof. […]

Kabagambe yahishuye byinshi kuri Tom Byabagamba biganye ‘primaire’ muri Uganda

Ignatius R. Kabagambe usanzwe ari Umuvugizi wa Kaminuza y’ u Rwanda (UR), yahishuye ko yiganye mu ishuri rimwe mu mashuri abanza na nyakwigendera Tom Byabagamba aho bari batuye mu nkambi y’impunzi ya Nakivale muri Uganda. Uyu mugabo  kuri X yahishuye ko yiganye na Tom Byabagamba ku ishuri ribanza ryitwa Gashojwa riri muri Uganda ndetse ko […]

Burundi: Sahwanya-FRODEBU ihangayikishijwe n’inkongi z’umuriro zibasira amasoko kuva mu 2011

Ibi byatangajwe kuwa 25 Kanama 2026, n’Umuvugizi w’ishyaka Sahwanya-FRODEBU, Bikorindagara Sylvestre, avugira mu gihe hashize igihe hagaragara amasoko afatwa n’inkongi z’umuriro mu murwa mukuru w’ubucuruzi, Bujumbura, mu gihugu hagati harimo irya Kinindo ryahiye kuri uyu wa Kabiri ushize. Bikorindagara Sylvestre yavuze ko bakomeje gukurikirana, n’umutima uhagaze, izi nkongi z’umuriro avuga ko zimaze imyaka 15 zibasira […]

Moscow: Umuyobozi wa CIA yakoreye uruzinduko rw’imbonekarimwe ku butaka bw’umwanzi

Umuyobozi w’ikigo cy’ubutasi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA) yagiye i Moscou mu ruzinduko rw’imbonekarimwe rw’biganiro bitatangajwe, nk’uko umufatanyabikorwa wa BBC muri Amerika, CBS, yabitangaje. Bivugwa ko John Ratcliffe yageze mu murwa mukuru w’u Burusiya kuwa Kabiri mu gitondo. Yaba Washington cyangwa Moscou nta ruhande na rumwe rwigeze rugira icyo ruvuga ku mpamvu y’uru […]

Umukozi wo mu Biro bya Museveni yatawe muri yombi, Gen. Muhoozi amuteguza ibiboko 3,000

Matthew Bagonza, umuyobozi w’Ubunyamabanga bw’akanama gashinzwe kugira inama Perezida Yoweri Museveni ku bijyanye n’ibicuruzwa byoherezwa hanze y’igihugu n’iterambere ry’inganda, yatawe muri yombi nyuma y’uko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, atangaje ko uru rwego ari “umutwe utemewe” kandi ko bamwe mu barugize bakekwaho ruswa bagiye gufatwa. Bagonza yafatiwe iwe mu rugo i Entebbe […]

Pakistan: Nibura abana b’impinja 14 bishwe n’inkongi y’umuriro yadutse mu bitaro

Nibura abana 14 b’impinja kuri uyu wa Gatatu bapfuye nyuma y’inkongi y’umuriro yadutse mu cyumba cy’ababyeyi cy’ibitaro byo mu murwa mukuru wa Pakistan witwa Islamabad. Umuvugizi yabwiye BBC Urdu ko inkongi yaturutse ku gikoresho gitanga ubukonje cyangwa ubushyuhe (air-condition) mu cyumba cyagenewe ababyeyi n’abana mu bitaro bya PIMS, maze ikwirakwira vuba bitewe n’imiyoboro ya oxygen. […]

Museveni yakiriye Tyrese Gibson wamamaye muri Fast&Furious

Perezida Yoweri Museveni, kuwa Kabiri yakiriye mu ngoro ye umukinnyi wa cinema w’icyamamare muri Hollywood, Tyrese Gibson, uri gusura Uganda kuva kuwa Mbere. Abinyujije kuri X, Perezida Museveni yahaye ikaze muri Uganda uyu mukinnyi wa filime akaba n’umuririmbyi. Ati: “Ndashaka guha ikaze muri Uganda umuhanzi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Tyrese Gibson. Twaganiriye ku bijyanye n’ubuhanzi, […]

Icyo wamenya ku ishoramari ry’u Rwanda n’umuherwe Dangote

U Rwanda ruri mu biganiro by’ibanze ku bijyanye no kugira imigabane muri Lamu Oil Refinery, umushinga munini wo gutunganya peteroli uteganyijwe kubakwa i Lamu muri Kenya, ushorwamo imari n’umushoramari w’Umunya-Nigeria, Aliko Dangote. Perezida Paul Kagame yemeje ko ibiganiro hagati y’u Rwanda n’abategura uyu mushinga biriho, ariko ko bikiri mu ntangiriro kandi ko hakiri byinshi bigomba […]

Leta ya RDC yahagaritse kaminuza zo mu bice bigenzurwa na AFC/M23

Minisiteri y’Amashuri Makuru, Kaminuza, Ubushakashatsi n’Ubuhanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yahagaritse, kugeza igihe hazatangwa andi mabwiriza, ibikorwa by’amasomo muri kaminuza n’amashuri makuru yo mu mijyi ya Goma na Bukavu igenzurwa na AFC/M23. Iki cyemezo kiri mu itegeko rya Minisitiri ryo ku wa 20 Kanama 2026, aho Minisiteri ivuga ko cyafashwe kubera umutekano […]