IMG-20260826-WA0037

Uvira: Abarwanyi ba Twirwaneho na AFC/M23 bafashe umudugudu wa Masango

Sangiza iyi nkuru

Umudugudu wa Masango uherereye mu misozi iringaniye yo muri Gurupoma ya Bijombo, muri Teritwari ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kuri uyu wa Gatatu, itariki 26 Kanama 2026, wigaruriwe n’abarwanyi ba Twirwaneho na AFC/M23 nk’uko bigaragara mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mudugudu wafashwe nyuma y’imirwano ikaze yatangiye mu ma saa munani z’urukerera hagati ya Twirwaneho ifatanyije na AFC/M23, bahanganye n’inyeshyamba za Wazalendo, FDLR ndetse n’ingabo zidasanzwe (special forces) za FARDC zizwi nka Hiboux.

Nyuma y’ifatwa rya Masango, biravugwa ko Umujyi wa Uvira wongeye kujya mu gihirahiro n’ihungabana ry’umutekano, kubera ko ingabo za leta zamaze gusubira inyuma zigera ahitwa Munanira, mu marembo ya Uvira.

Aba barwanyi ba Twirwaneho bafashe aka gace nyuma y’uko kuwa 23 Kanama 2026 nabwo bigaruriye uduce twa Malimba na Rubarati nyuma y’imirwano ikomeye yabahuje na FARDC ifatanyije n’inyeshyamba za wazalendo na FDLR.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply