Walikale: FARDC iravugwaho gufata uduce twa Kibati na Milonge

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 14 Nzeri 2026, mu duce twa Kibati, Muhanga na Milonge, duherereye muri zone ya Luberike muri Teritwari ya Walikale, muri Kivu yâAmajyaruguru haravugwa ituze nubwo ibintu bishobora guhinduka igihe cyose, nyuma yâumunsi wâimirwano ikaze hagati yâinyeshyamba za AFC/M23 nâingabo za Leta (FARDC) zifatanyije nâimitwe ya Wazalendo. Nkâuko amakuru aturuka […]
Imirimo yo kuvugurura Ibitaro bya Ruhengeri izatwara hafi miliyari 171 Frw yamaze gutangira

Kuvugurura Ibitaro byâIcyitegererezo bya Ruhengeri byamaze gutangira, aho umushinga wagenewe miliyari 17.79 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026/27. Ibitaro bya Ruhengeri byubatswe bwa mbere mu 1939, biri mu bigo byinshi byâubuzima mu Rwanda bitacyujuje ibisabwa mu buvuzi cyangwa ibipimo bigezweho. Umushinga wo gusana no kwagura ibitaro witezweho gutwara miliyoni 100 z’amayero (hafi […]
Kenya: Ruto ashobora kuba perezida wa mbere wa Kenya uyoboye manda imwe

Abantu ibihumbi bitabiriye imyigaragambyo yâabatavuga rumwe nâubutegetsi iyobowe nâicyamamare gishya muri politiki ya Kenya kuri iki Cyumweru, aho iyi myigaragambyo yaranzwe nâituze ridasanzwe, ariko bamenyesha Perezida Ruto ko igihe cye ku butegetsi cyarangiye kandi ashobora kuba Perezid awa mbere wa Kenya uyoboye manda imwe. Senateri Edwin Sifuna, wâimyaka 44, yagaragaye nkâumwe mu bahanganye bakomeye na […]
Col. Katungi wahoze muri UPDF yamaze koherezwa muri Amerika aho akurikiranweho ibyaha bikomeye

Katungi Michael Mpeirwe, uwahoze ari umusirikare wa Uganda uri mu kiruhuko cy’izabukuru, arashinjwa n’abayobozi ba Amerika gutanga intwaro zo mu rwego rwa gisirikare ku itsinda rya Jalisco New Generation Cartel, umwe mu mitwe y’abagizi ba nabi irangwa nâurugomo kandi ikora cyane muri Mexico. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ashobora gufungwa hagati yâimyaka 10 na […]
Masisi: Habaye imirwano ikaze nyuma yâibitero bya FARDC ku birindiro bya AFC/M23 i Kasopo

Mu Murenge wa Osso Banyungu muri Teritwari ya Masisi muri Kivu yâAmajyaruguru, hongeye kwaduka imirwano mishya kuri iki Cyumweru, itariki ya 13 Nzeri 2026, hagati yâabarwanyi ba AFC/M23 na FARDC ifatanyije na Wazalendo. Nyuma yâimirwano yabereye i Kafunsi, hafi ya Kashebere muri Teritwari ya Walikale ihana imbibi na Masisi, ingabo za leta (FARDC) zifatanyije nâimitwe […]
Trump ntiyemeranya n’abavuga ko AI ishobora kuzateza akaga abatuye Isi

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, muri iyi weekend yapfobeje cyane ibyago bitewe nâubwenge buhangano (AI), nyuma yâiminsi inzobere ziburiye Isi mu buryo bukomeye cyane. Ubwo yari mu ruzindiko muri Ireland, Trump yagize ati: âHari imbaraga nyinshi mbi cyane zirimo kuzana iyi ngingo zitagakwiye kuba ziyizana ndetse barimo kuzana ibintu [kuvuga ibintu] […]
Rubavu: Abaturage basabwe kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside ikigaragara mu baturanyi

Senateri EspĂ©rance Nyirasafari yasabye abaturage bahana imbibi nâumupaka wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bo mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y’Uburengerazuba, gukomeza kuba maso no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kugaragara mu baturanyi, hakurya y’umupaka. Ibi Senateri Nyirasafari yabitangaje muri iki cyumweru dusoza mu nama y’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu agaragaza ibyagezweho by’ingenzi mu […]
Nduhungirehe yasubije mugenzi we w’u Burundi wongeye gukora u Rwanda mu ijisho

Minisitiri wâUbubanyi nâAmahanga wâu Rwanda, Olivier Nduhungirehe, kuri iki Cyumweru, itariki 13 Nzeri, yanenze cyane mugenzi we wâu Burundi, Edouard Bizimana, nyuma yo gutangaza ko umutwe wa FDLR ari urwitwazo u Rwanda rukoresha kugirango rugume muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ni nyuma yâuko Minisitiri wâUbubanyi nâAmahanga wâu Burundi, Edouard Bizimana, agiye ku rubuga nkoranyambaga […]
Zimbabwe: Umunsi Perezida Mnangagwa yavukiyeho wagizwe umunsi wâikiruhuko mu gihugu

Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa yatangaje ko itariki ya 15 Nzeri, umunsi wâ isabukuru ye, ari umunsi mushya wâikiruhuko mu gihugu, nkâuko byatangajwe nâikinyamakuru Herald. Uyu munsi mukuru uzitwa Umunsi wa Munhumutapa wo kwizihiza ingoma ya Mutapa, ubwami bwa Shona bwabanjirije ubukoloni bwari busanzwe mu bice bya Zimbabwe na Mozambique bya none. Uyu munsi uzizihizwa […]
Uganda: Byagenze gute ngo umuhango wo gutabariza Umwami Oyo wa Tooro uhungabane inshuro ebyiri?

Gushyingura Umwami wa Tooro, Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV, byahungabanyijwe kabiri kuri uyu wa Gatandatu ushize nyuma yâuko Umwamikazi Best Kemigisa yanze gahunda yo kwimura umugogo (umurambo wâumwami) wâumwami wapfuye, bituma abashinzwe umutekano babyivangamo ndetse bitinza kumutabariza (gushyingura umwami) mu irimbi ryâabami i Karambi, nkâuko bivugwa nâabantu benshi bazi ibyabaye. Amakimbirane ya mbere yabaye […]
Masisi: Imirwano ikomeye yahuje AFC/M23 na FARDC yashakaga gufata Bitoy

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 12 Nzeri 2026, ahitwa i Bitoy, mu gace ka Butsike gaherereye muri âgroupementâ ya Nyamaboko ya 1, mu Karere ka Masisi muri Kivu yâAmajyaruguru, hakomeje imirwano kuva mu gitondo hagati y’abarwanyi ba AFC/M23 nâingabo za Leta (FARDC) zifashijwe nâimitwe y’inyeshyamba ya Wazalendo. Iyi mirwano yakurikiye ifatwa ryâagace ka Mahanga […]
Gicumbi: Akurikiranweho gusambanya umukobwa we w’imyaka 19 ku gahato

Umugabo wâimyaka 42 yâamavuko utuye mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Nyamiyaga, Akagari ka Kabeza, yasabiwe n’Ubushinjacyaha gufungwa iminsi 30 yâagateganyo kubera icyaha cyo gukoresha umukobwa we imibonano mpuzabitsina ku gahato. Ni nyuma y’uko Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi buregeye Urukiko rwâIbanze rwa Gicumbi, uyu mugabo akekwaho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato […]
Umurundikazi Marie Goreth Nizigama woherejwe guhagararira UN Women mu Rwanda ni muntu ki?

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, itariki 11 Nzeri 2026, Minisitiri wâUbubanyi nâAmahanga wâu Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yakiriye amabaruwa yemerera Umurundikazi Marie Goreth Nizigama, guhagararira Ishami ryâUmuryango wâAbibumbye rishinzwe Abagore (UN Women) mu Rwanda. Minisitiri Olivier Nduhungirehe nâIntumwa Nkuru ya UN Women mu Rwanda, Marie Greth Nizigama, baganiriye ku gukomeza ubufatanye hagati yâu Rwanda […]
Masisi: Iminsi itatu irashize rwambikanye hagati ya FARDC na AFC/M23 muri Mahanga

Imirwano hagati yâabarwanyi ba AFC/M23 nâIngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifashijwe nâinyeshyamba za Wazalendo, FDNB, FDLR nâabacanshuro, yakomereje, kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 11 Nzeri 2026, i Mahanga mu gace ka Butsike, muri Groupement ya Nyamaboko ya 1 (muri Teritwari ya Masisi), muri Kivu yâAmajyaruguru. Imirwano yongeye kubura kare mu gitondo […]
Mu banyeshuri barenga ibihumbi 100 bakoze ibizamini bya leta hatsinze 94% – MINEDUC

Minisiteri y’Uburezi kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko mu bizamini bisoza Amashuri Yisumbuye mu mwaka wa 2025/2026, abahungu batsinze ku kigero cya 95,9% ugereranyije nâabakobwa batsinze kuri 93%. Ubwo yashyiraga ahagaragara amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye umwaka w’amashuri wa 2025/2026, kuri uyu wa Gatanu, itariki 11 Nzeri 2026, Minisiteri yâUburezi yatangaje ko mu […]
Uganda: Gen. Bainomugisha yaburiye abasirikare bâabagore bateganya kubyara

Mu gihugu cya Uganda, umuyobozi wâumutwe ushinzwe kugenzura imyitwarire mu gisirikare (Military Police), Maj Gen William Bainomugisha, yasabye abasirikare bâabagore kwirinda gutwara inda hakiri kare, ahubwo bagakurikira amahugurwa ya gisirikare kugira ngo bakomeze kuzamuka mu ntera. Maj Gen Bainomugisha yabitangaje kuwa Kane, itariki ya 10 Nzeri 2026, ubwo yatangizaga amahugurwa yâiminsi ibiri agenewe abasirikare bâabagore, […]
Ibihugu bya Canada na Ukraine byiyemeje gukomeza ubufatanye mu gihe cyâimyaka 100

Kuri uyu wa Kane, itariki 10 Nzeri 2026, ibihugu bya Canada na Ukraine byasinye itangazo ryemeje gukomeza ubufatanye mu gihe cy’imyaka 100 hagati y’ibihugu byombi. Ibi bibaye ubwo Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yasuraga icyo gihugu kugira ngo aganire na Minisitiri w’Intebe, Mark Carney, n’abandi bayobozi ba Canada. Zelenskyy na Carney bavuze ko Canada yiyemeje […]
Brig. Gen. Elias Kwiligwa wa TPDF yasuye indake ya Perezida Kagame ku Mulindi

Ku munsi wayo wa kabiri, Inama ya 16 yâAbayobozi bâIngabo zikorare ku umupaka uhuza u Rwanda na Tanzaniya zo muri RDF, Diviziyo ya 5 yâIngabo zirwanira ku butaka nâIngabo zâAbaturage ba Tanzania (TPDF) ziri muri Brigade ya 202, Brig Gen Gabriel Elias Kwiligwa, uyobora Brigade ya 202 muri TPDF, ari kumwe nâintumwa ayoboye ndetse na […]
Walikale: Abarwanyi ba AFC/M23 bafashe ibirindiro bya FARDC muri Mindjendje

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 10 Nzeri 2026, muri Gurupoma ya Kisimba muri Teritwari ya Walikale, Intara ya Kivu yâAmajyaruguru, imirwano ikaze yamaze amasaha menshi ibera hafi yâimisozi ya Mindjendje hagati yâinyeshyamba za AFC/M23 nâingabo za Leta (FARDC) zifashwa nâinyeshyamba za Wazalendo. Nkâuko bitangazwa nâikinyamakuru ACTUALITE.CD, iyi mirwano yatangiye ahagana saa kumi nâimwe za […]
Israel: Benjamin Netanyahu mu ntambara n’ikinyamakuru Haaretz

Minisitiri wâIntebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yasabye abanyamategeko ngo batangire ikirego ku isebanya ku kinyamakuru Haaretz cyo muri Israel kubera amakuru cyatangaje avuga ko umuyobozi wa Leta Zunze Ubumwe zâAbarabu (UAE) yari yamuburiye ko umutwe wa Hamas wari urimo gutegura igikorwa cya gisirikare habura iminsi ngo habe ibitero byo ku itariki ya 7 Ukwakira mu […]
Umuyobozi w’ingabo muri MINUSCA yashimye ibitaro by’Ingabo z’u Rwanda

Umuyobozi w’Ingabo ushinzwe igice cyâAmajyaruguru yâUburasirazuba mu butumwa bwâUmuryango wâAbibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA), Brig Gen Joseph Douglas Mokwena, yashimye serivisi z’ubuvuzi zitangwa n’ Ibitaro by’Ingabo z’u Rwanda Level II bita ku basirikare ba MINUSCA ndetse n’ ubwitange bw’abaganga bagaragaza mu kurokora ubuzima bw’abaturage. Brig Gen Mokwena yabivuze uyu munsi ubwo […]
Ambasaderi mushya wa EU yatanze impapuro zimwemerera gukorera mu Rwanda

Kuri uyu mugoroba wo kuwa Kane, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe yakiriye inyandiko zemerera Ambasaderi mushya wâUmuryango wâUbumwe bwâu Burayi, JĂ©rĂ©mie Blin, gukorera mu Rwanda. Minisitiri Nduhungirehe yashimiye Ambasaderi Blin ku bwâinshingano yahawe, anamuha icyizere cyâuko u Rwanda ruzamushyigikira mu gihe azaba akora izo nshingano. Ambasaderi Blin, afite uburambe bwinshi mu mibanire na Afurika, ubufatanye […]
Indege ya Perezida Zelensky yatindijwe ku kibuga cyâindege kubera drone yâu Burusiya

Indege yari itwaye Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatindijwe na drone yâu Burusiya ubwo yiteguraga kujya mu muhango wo gushyingura mu mujyi wa Oslo, nk’uko abategetsi ba Moldova na Norvege babivuga. Perezida Zelensky n’umugore we, Olena, bari mu ndege i Chisinau, umurwa mukuru wa Moldova, mbere y’umuhango wo gushyingura Umwami Harald wa V wa Norvege […]
Paris: Perezida Kagame mu bakuru b’ibihugu bitabiriye inama ya International Space Summit

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, itariki 10 Nzeri 2026, Perezida Kagame yifatanyije n’abandi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu gufungura Inama Mpuzamahanga ya mbere yiga ku byerekeye Isanzure (International Space Summit) yateguwe n’u Bufaransa n’u Budage, yabereye muri Grand Palais i Paris. Iyi nama ihuza abayobozi b’Isi n’abafatanyabikorwa bakomeye kugira ngo bateze imbere […]
Paris: Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda yakiriwe na mugenzi we w’u Bufaransa

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 9 Nzeri 2026, Minisitiri wâIngabo zâU Rwanda, Juvenal Marizamunda, yagiranye ibiganiro na Catherine Vautrin, Minisitiri wâIngabo nâAbahoze mu Ngabo wâu Bufaransa, i Paris. Ibiganiro byabo byibanze ku kurushaho guteza imbere ubufatanye mu bya gisirikare hagati yâu Rwanda nâu Bufaransa, ndetse banarebera hamwe ibibazo nâingamba bihuriweho bifite inyungu ku mpande […]
Kenya: Abantu 12 batawe muri yombi bazira kwitambika umugore wa Perezida Ruto

Ubuyobozi bushinzwe Ubugenzacyaha mu Gipolisi cya Kenya (DCI) bwataye muri yombi abantu 12 bakekwaho icyaha nyuma y’ikibazo cyavutse ubwo itsinda ry’urubyiruko ryageragezaga kwitambika imodoka ziherekeza umugore wa perezida, Rachel Ruto, mu mujyi wa Siaya. Ibi byabaye kuwa Kabiri, itariki ya 8 Nzeri 2026, nyuma gato y’isozwa ry’igikorwa cyokongerera ubushobozi abagore mu bijyanye nâubukungu cyabereye ku […]
Tanzania: Perezida Suluhu yafashe ikiruhuko cyâamezi 3 nyuma yâurupfu rwâumugabo we

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu, yafashe ikiruhuko cyâiminsi 90, guhera ku itariki ya 7 Nzeri, mu rwego rwo gukomeza kunamira umugabo we, Hafidh Ameir, wapfuye kuwa Mbere ushize. Mu itangazo ryasohotse ku itariki ya 8 Nzeri, Umunyamabanga Mukuru Moses Kusiluka yatangaje ko imirimo yose ya Leta izakomeza gukorwa na Visi Perezida, Deogratius Ndejembi, hamwe na […]
Kinshasa: Abari abarobyi babeshejweho no kuroba pulasitiki zirusha ubwinshi amafi mu Ruzi rwa Congo

Nkâuko bigaragazwa nâabayobozi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), buri mwaka mu Ruzi rwa Congo harobwa hafi toni 60,000 zâamafi. Uburobyi butuma abantu babarirwa muri za miliyoni babona imibereho binyuze muri uru ruzi. Icyakora, hafi yâumujyi wa Kinshasa, abarobyi batangiye kubona ko amafi agabanuka kandi bakajya basanga imyanda ya pulasitiki mu nshundura zabo. Iki […]
Ingabo z’u Rwanda na Tanzania zikorera ku mupaka zongeye guhurira mu nama y’umutekano

Ingabo zâu Rwanda (RDF), Diviziyo ya 5 yâIngabo zirwanira ku butaka, nâIngabo za Tanzaniya (TPDF), Burigade ya 202, bari mu nama ya 16 yâAbayobozi bâIngabo bakorera ku mupaka uhuza ibihugu byombi u Rwanda na Tanzaniya, kuva tariki 9 kugeza ku ya 11 Nzeri 2026, mu Karere ka Nyagatare, Intara yâIburasirazuba. Iyi nama ihuriza hamwe abayobozi […]
France: Ubutabera bwanzuye ko abasirikare bari muri Operation Turquoise mu Rwanda ari abere

Kuri uyu wa gatatu, itariki 9 Nzeri 2026, ubutabera bwâu Bufaransa bwafashe icyemezo cyo kudakurikirana abasirikare bâu Bufaransa mu rwego rwâiperereza ku kuba baragize âubufatanyacyaha muri jenosideâ yabaye mu Rwanda mu 1994, mu iyicwa ryâAbatutsi mu Bisesero mu burengerazuba bwâigihugu. Amashyirahamwe Survie, IBUKA iharanira inyungu zâabarokotse jenoside, FIDH, LDH na LICRA hamwe nâabarokotse jenoside batandatu, […]
Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zikomeje gushimirwa ubwitange zigaragaza mu kubungabunga amahoro

Umuyobozi ushinzwe Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo ( UNMISS) igice cy’Amajyepfo (Sector South), Brigadier General Shishir BHARDWAG, yashimye Ingabo z’u Rwanda zigize Batayo ya RWANBATT-3, ziri muri ubu butumwa kubera imyitwarire myiza, ubunyamwuga, n’ ubwitange bagaragaza mu gushyira mu bikorwa inshingano za UNMISS. Brigadier General BHARDWAG yabivuze ubwo yasuraga RWANBATT-3 […]
U Rwanda rukomeje kugaragaza inyota yo kuba mu ba mbere mu bijyanye nâisanzure muri Afurika

Inama mpuzamahanga ya mbere ku byâisanzure, iri kubera muri Grand Palais i Paris ku itariki ya 9 na 10 Nzeri, yahuje abantu batandukanye kugira ngo baganire ku bibazo byâumutekano, ubukungu, nâamategeko agenga ibijyanye nâuru rwego no ku bushakashatsi mu byâikirere. Biteganijwe ko intumwa nyinshi za Afurika nâabakuru bâibihugu byinshi, harimo na Perezida wâu Rwanda, bazitabira. […]
Fizi: FARDC yateye utwatsi amakuru yâifatwa rya Mulima

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zahakanye amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko agace ka Mulima, gaherereye muri Teritwari ya Fizi, kafashwe nâabarwanya ubutegetsi, ndetse ko ubwoba ari bwose muri Teritwari ya Uvira. Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Kabiri ushize, Reagan Mbuyi Kalonji, umuvugizi wâibikorwa bya gisirikare bya Sukola 2 muri […]
Akagunguru ka lisansi kongeye kugera ku $100 nyuma yâimirwano mishya hagati ya Amerika na Iran

Ibiciro bya peteroli byazamutse birenga $100 ku kagunguru kuri uyu wa Gatatu nyuma yâizamuka ryâubushyamirane hagati ya Amerika na Iran mu ijoro ryakeye. Mu bitero bitandukanye, Amerika yagabye ibitero bitanu ku mato ya Iran mu kwihorera nyuma yâuko Iran irashe kuri bumwe mu bwato bwayo bwâintambara. Ntabwo akagunguru ka lisansi kari bwagere kuri icyo giciro […]
Zanzibar: Tshisekedi na Ndayishimiye bagiye gufata mu mugongo Samia Suluhu

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 8 Nzeri 2026, Perezida Ăvariste Ndayishimiye wâu Burundi ari kumwe na Madamu we, Angeline Ndayishimiye, ndetse na Perezida Felix Tshisekedi wa RDC basuye Perezida Samia Suluhu, uherutse gufusha umugabo, mu rugo ruri i Kizimkazi muri Zanzibar, muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania. Intego yâuru ruzinduko yari iyo kugaragaza, mu […]
Kenya: Abanyamahanga badafite ibyangombwa bahawe iminsi 90

Guverinoma ya Kenya yatanze igihe cy’iminsi 90 abaturage ba Afurika y’Iburasirazuba badafite ibyangombwa byo kuhakorera nyuma y’uko amagana y’Abarundi birukiye kuri ambasade y’igihugu cyabo i Nairobi kuwa Mbere bashaka ibyangombwa by’inzira, batinya ko abacuruzi bato b’abanyamahanga bashobora guhohoterwa. Perezida wa Kenya William Ruto mu cyumweru gishize yasabye abayobozi gufunga ubucuruzi bwose buto n’ubuciriritse bukorwa n’abacuruzi […]
Israel igiye gufunga ibiro by’uhagarariye u Bwongereza i Yeruzalemu

Minisitiri wâububanyi nâamahanga wa Israel, Gideon Saar, yashinje mugenzi we w’u Bwongereza, Ed Milliband, gukwirakwiza âikinyoma kirenze ukwemeraâ, ndetse atangaza ingamba zo guhangana nâu Bwongereza, zirimo gufunga ibiro byâubuhagarariye (consulat) muri Yeruzalemu yâUburasirazuba. Ni nyuma y’uko u Bwongereza butangaje ibihano ku bice Israel yigaruriye mu buryo bunyuranyije nâamategeko muri Palestine byo mu karere ka West […]
Uganda: Umugore wâimyaka 24 yifungiranye mu nzu nâuruhinja rwâamezi 11 arayitwika

Umugore wâimyaka 24 afungiwe kuri polisi nyuma yo kwikingirana ari kumwe nâumwana we wâumukobwa wâamezi 11 maze agatwika inzu, ibintu byateye ubwoba nâakababaro abaturage bo mu Mudugudu wa Lufunve, muri Paruwasi ya Kyetume, mu Murenge wa Nakisunga, uherereye mu Karere ka Mukono, rwagati muri Uganda. Uyu muriro wadutse ku mugoroba wo ku wa Mbere ahagana […]
U Rwanda na Oman byemeranyije gukomeza guteza imbere umubano

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri wâUbubanyi nâAmahanga wa Oman, Sayyid Badr bin Hamad Al Busaidi, yagiranye ibiganiro i Salalah, mu Ngoro ya Al Husn, na Olivier Nduhungirehe, Minisitiri wâUbubanyi nâAmahanga nâUbutwererane Mpuzamahanga wa Repubulika yâu Rwanda, mu rwego rwâuruzinduko rwa Perezida Paul Kagame mu Bwami bwa Oman. Aba ba Minisitiri bombi bagaragaje […]
Masisi: Imirwano ikomeye yahuje AFC/M23 na FARDC/Wazalendo muri Kishee

Imirwano ikaze hagati yâabarwanyi ba AFC-M23 nâIngabo za leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zifatanyije nâimitwe ya Wazalendo, yongeye kubura mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 8 Nzeri, mu mudugudu wa Kishee uherereye muri Gurupoma ya Nyamaboko ya 1 muri Teritwari ya Masisi, Intara ya Kivu yâAmajyaruguru. Nkâuko amakuru aturuka muri […]
Kabagenzi wâimyaka 95 yishwe nâabahungu be bamuca umutwe

Abahungu babiri bafungiwe kuri sitasiyo ya polisi yo mu Karere ka Kagadi, mu burengerazuba bwa Uganda, bakekwaho guca umutwe nyina wâimyaka 95, Angela Kabagenzi, nyuma yâamakimbirane yari ashingiye ku butaka bwâumuryango. Abo bakekwa, ari bo Bijja Peter na Isingoma, bose batuye mu mudugudu wa Matuntu A, mu Murenge wa Bwikara mu Karere ka Kagadi, bashinjwa […]
Oman: Perezida Kagame yasuye Inzu Ndangamurage ya “Frankincense Land”

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe muri Oman, Perezida wa Repubulika yâu Rwanda, Paul Kagame, yasuye Ingoro Ndangamurage ya “Frankincense Land” iherereye i Salalah, aho yasuye ibice byayo bitandukanye akanahabwa ibisobanuro birambuye ku birimo nâibimurikirwamo; bigaragaza umurage wâumuco nâamateka by’Ubwami bwa Oman ndetse nâuruhare rukomeye yagize mu iterambere ryâikiremwamuntu mu bihe bitandukanye. Inzu ndangamurage yashyizwe […]
Rwanda rwasinyanye na Oman amasezerano atandukanye y’ubufatanye

Ubwami bwa Oman nâu Rwanda byasinye amasezerano abiri y’ubufatanye nâamasezerano atandatu yâubwumvikane mu muhango wabereye mu ngoro ya Al Hosn i Salalah kuri uyu wa Kabiri. Aya masezerano afatwa nk’intambwe nshya mu bufatanye hagati y’ibihugu byombi, yashyizweho umukono mu ruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida Kagame yagiriye muri Oman kuva kuwa Mbere, itariki 7 Nzeri 2026 Ayo […]
U Burusiya na Koreya ya Ruguru byamaze gufungura umuhanda wa mbere ubihuza

Ikiraro cya mbere cyâumuhanda gihuza u Burusiya na Koreya ya Ruguru cyafunguwe kuri uyu wa Mbere ushize, ibizatuma ibihugu byombi bitwara imizigo nâabagenzi mu buryo bworoshye hagati yâumupaka wabyo bambuka uruzi rwa Tumen. Itangazamakuru rya leta ya Pyongyang ryavuze ko iki kiraro kizakoreshwa mu “guhanahana abakozi, ubukerarugendo nâubucuruzi”. Ariko itsinda rya OSINT ryo muri Ukraine, […]
Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Oman mu mafoto

Umuyobozi w’ikirenga wa Oman, Sultan Haitham bin Tariq, na Perezida wâu Rwanda, Paul Kagame, kuwa Mbere bagiranye ibiganiro mu ngoro ya Al Hosn iherereye Salalah, aho baganiriye ku ngingo zâubufatanye nâishoramari mu nzego zâubucukuzi bwâamabuye yâagaciro, ingufu, umutekano wâibiribwa, ibyambu byo ku butaka, ibikoresho, nâurwego rwâubuzima; mu rwego rwo kurushaho kubaka ishoramari hagati yâibihugu byombi […]
U Burusiya bwafunze Ambasade y’u Budage i St. Petersburg

Minisiteri yâUbubanyi nâAmahanga yâu Burusiya, kuri uyu wa Mbere, itariki 7 Nzeri 2026, yatangaje ko igiye gufunga Ambasade yâu Budage iherereye i St. Petersburg. Nkâuko iyo Minisiteri ibivuga, Ambasade yâu Budage i St. Petersburg igomba guhagarika ibikorwa byayo bitarenze ku itariki ya 18 Nzeri nk’uko inkuru dukesha Deutsche Welle ivuga. Iyo Minisiteri yagize iti: “Ni […]
AFC/M23 iragenzura Kazinga nyuma y’imirwano ikomeye na FARDC/Wazalendo

Umujyi muto wa Kazinga, uherereye mu gace ka Butsike Gurupoma ya Nyamaboko ya 1 (mu karere ka Masisi, muri Kivu yâAmajyaruguru), wafashwe nâabarwanyi ba AFC/M23 kuri iki Cyumweru, itariki ya 6 Nzeri 2026, nyuma yâimirwano ikaze hagati y’Ingabo za FARDC zifatanyije nâinyeshyamba za Wazalendo. Nkâuko amakuru ava muri ako gace abivuga, imirwano hafi ya Kazinga […]
Masisi: Abarwanyi ba AFC/M23 bafashe agace kâubucuruzi ka Humura

Ikibazo cyâumutekano gikomeje gutera inkeke muri Gurupoma ya Nyamaboko ya 1 muri Teritwari ya Masisi, Intara ya Kivu yâAmajyaruguru, aho imirwano hagati yâinyeshyamba za AFC/M23 nâimitwe ya Wazalendo ikomeje nyuma yâifatwa ryâagace ka Humura. Nyuma yâimirwano ikaze yabaye kuri iki Cyumweru, itariki ya 6 Nzeri, inyeshyamba za AFC/M23 zafashe agace kâubucuruzi ka Humura, nkâuko amakuru […]
Tanzania: Perezida Samia Suluhu yapfushije umugabo we

Hafidh Ameir Hassan, umugabo wa Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, yasezeye ku Isi y’abazima nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Mbere, itariki ya 7 Nzeri 2026, na Visi Perezida wa Tanzania, Deogratius Ndejembi. Nkâuko Visi Perezida yabitangaje, Hassan yapfuye ahagana saa mbiri za mu gitondo (8:00) mu bitaro byo muri Zanzibar, aho yari arwariye. “Bavandimwe […]
Jamaica igiye gusaba indishyi Umwami Charles III kubera abakurambere bagizwe abacakara

Guverinoma ya Jamaica irateganya kugira ibyo isaba Umwami Charles wa III kuri uyu wa Mbere, mu gihe icyo gihugu gishaka “indishyi ku bw’abakurambere b’Abanyafurika bahuye n’akababaro ko kugirwa abacakara mu gihe cy’imyaka amagana,” nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Umuco. Minisitiri w’Umuco, Olivia Grange, ayoboye itsinda riza gusaba umwami, ari na we Mukuru w’Igihugu cya Jamaica, gushyikiriza […]
Impanuka yâindege ya Amazon Air yahitanye batanu ku Kibuga cyâIndege Mpuzamahanga cya Miami

Indege yâimizigo ya sosiyete Amazon Air yarenze umuhanda wayo ubwo yageragezaga kugwa ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Miami, ihitana abantu batanu inakomeretsa bikomeye abandi batanu. Indege ya Boeing 767-300 yaguye mbere gato ya saa sita z’ijoro (19:00 GMT) nyuma yo kuva ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Luis Muñoz MarĂn i San Juan, muri Puerto Rico. […]
Kenya: Hagaragajwe ibyiciro byâabanyamahanga barebwa nâamabwiriza ya perezida ababuza ubucuruzi buto

Minisiteri y’Ishoramari, Ubucuruzi n’Inganda muri Kenya yasobanuye ibyiciro by’abanyamahanga bashobora gufatirwa ingamba mu gihe guverinoma itangiye gushyira mu bikorwa amabwiriza ya Perezida William Ruto yerekeye abanyamahanga bakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse mu gihugu. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku Cyumweru, itariki ya 6 Nzeri, Umunyamabanga wa leta ushinzwe ubucuruzi, Lee Kinyanjui, yavuze ko Kenya izakomeza kwemerera abanyamahanga […]
Fizi: Abarwanyi ba Twirwaneho/AFC/M23 bafashe agace ka AngĂșlĂ©

Kugeza kuri iki Cyumweru, itariki ya 6 Nzeri 2026, umutekano ukomeje kwifata nabi cyane muri Teritwari ya Fizi, cyane cyane kuri axe ya “Point ZĂ©ro.” Amakuru aturuka muri ako gace kandi ahurizwaho nâabatuye aho, agaragaza ko agace ka AngĂșlĂ©, gaherereye muri Gurupoma ya Bashilocha mu Murenge wa Tanganyika, kamaze kwigarurirwa nâingabo zigize ihuriro rya AFC/M23 […]
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye amasengesho ya âYoung Leaders Prayer Breakfastâ

Kuri iki Cyumweru, itariki 26 Nzeri 2026, Madamu Jeannette Kagame yitabiriye amasengesho yagenewe urubyiruko ruri mu nzego zitandukanye zâubuyobozi azwi nka âYoung Leaders Prayer Breakfastâ yabareye muri Kigali Serena Hotel. Ni amasengesho yateguwe nâUmuryango Rwanda Leaders Fellowship, yibanda ku kubaka umuryango uhamye. Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship, Moses Ndahiro, agaruka ku mpamvu yo gutegura […]
Uvira: Abasirikare 18 ba FARDC bakatiwe urwo gupfa kubera kugaragaza ubugwari ku rugamba

Urukiko rwa gisirikare rwa Uvira, muri Kivu yâAmajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, rwakatiye igihano cyo kwicwa abasirikare 18 bo muri Batayo Simba ya FARDC bari bakurikiranweho kugira ubugwari ku rugamba. Mu kubasabira ibihano, ubushinjacyaha bwari bwasabye ko aba basirikare bahabwa igihano cy’urupfu bose uko bakabaye, bashinjwa kwerekana ubugwari ku rugamba. Mu […]
Perezida Kagame yakiriye abavuga rikijyana muri Atlético Madrid na Aston Villa

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 5 Nzeri 2026, muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Ahmed Sadek Elsewedy, Umuyobozi Mukuru wa Elsewedy Electric, nâumugore we Anita Dravec; Miguel Ăngel Gil MarĂn, Umuyobozi Mukuru akaba nâumunyamigabane mukuru wa AtlĂ©tico Madrid. Perezida Kagame kandi yakiriye Francesco Calvo, ushinzwe ibikorwa byâubucuruzi muri AstonVilla; ndetse na Olivier Granet, Umuyobozi Mukuru […]
Uganda: George Kamurasi ni we ugiye gusimbura Umwami Oyo Nyimba wa TooroÂ

Komite ishinzwe gushyiraho uzasimbura umwami mu Bwami bwa Tooro yatoranyije George Desmond Kamurasi nkâuzasimbura Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV (uherutse gupfa afite imyaka 34 yâamavuko adasize umwana), nkâuko byatangajwe nâumunyamakuru Andrew Mwenda, umuntu wegereye bya hafi umuryango wâibwami. Mwenda yavuze ko iyo komite igizwe nâabantu 21 yateraniye muri Fort Motel mu Mujyi wa […]
U Burundi bwasabye ibihugu byo mu karere kubaha abaturage babwo

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 5 Nzeri 2026, i Bujumbura, Minisitiri wâUbubanyi nâAmahanga, kwihuza kwâakarere nâUbufatanye mu Iterambere wâu Burundi, Edouard Bizimana, yagiranye inama nâabahagarariye ibihugu byo mu Karere ka Afurika yâIburasirazuba mu Burundi, aho ibiganiro byabo byibanze cyane ku makuru avuga ku ihohoterwa rikorerwa abaturage bâu Burundi, byâumwihariko muri Kenya no mu bindi […]
Guinea: Perezida Mamadi Doumbouya yafatiye ingamba zikarishye abagize guverinoma

Perezida wa Guinea yafashe ingamba zikomeye kurushaho mu buyobozi bwe, aho ku wa Kane, itariki ya 3 Nzeri 2026, Mamadi Doumbouya yashyizeho ibisabwa bitanu ku baminisitiri be, avuga ko ari ibintu bidashobora kuganirwaho cyangwa ngo bihindurwe. Mu nama yâAbaminisitiri yo ku wa Kane, imyanzuro yayo yatangajwe ku wa Gatanu, Umukuru wâIgihugu cya Guinea yasabye guverinoma […]
Tanzaniya: Inkongi yâumuriro yongeye kwibasira Umusozi wa Kilimanjaro

Inkongi y’umuriro yadutse ku Musozi wa Kilimanjaro hafi y’umupaka wa Tanzaniya na Kenya, bituma habaho igikorwa cyo kuzimya inkongi mu buryo bwihutirwa. Nta muntu wakomeretse wagaragaye, kandi ibikorwa byo kuzamuka imisozi birakomeje nk’uko bisanzwe. Abayobozi bahise batangira iperereza ku cyateye iki kibazo mu gihe amatsinda abishinzwe yari arimo gukora ibishoboka byose kugira ngo bahagarike inkongi […]