images (25)

Minembwe: Twirwaneho yiyemeje kuburizamo umugambi wo gutsemba Abanyamulenge

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa Twirwaneho uremeza ko witeguye gufata ingamba zose zishoboka mu kuburizamo icyo wita umugambi ugamije gukorera jenoside Abanyamulenge, nyuma yo kwamagana ibitero byo kuri iki Cyumweru gishize mu bice bituwe cyane, aho abegereye leta ku ikubitiro bawushinjaga kuba ari wo watangije imirwano.

Bitandukanye n’amakuru yatangazwaga na bamwe mu banyamakuru begereye Leta ya Kinshasa, umutwe wa MRDP-Twirwaneho watangaje ko ku Cyumweru kuva mu gitondo ihuriro ry’ingabo zirwanira guverinoma zirimo FARDC, FDNB, FDLR na Wazalendo, ryagabye ibitero ku baturage b’Abanyamulenge mu midugudu ya Ruhuha, Rubarati na Marimba, muri Gurupoma ya Bijombo, Teritwari ya Uvira.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, MRDP-Twirwaneho yavuze ko ibyo bitero bya hato na hato n’ubushotoranyi by’iryo huriro bikurikira ibimaze iminsi irenga ibiri ishize muri Mukoko, Point Zero, no mu bice bihegereye muri Minembwe, ndetse no mu yindi midugudu ibiri y’Abanyamulenge; Nyaruhiga na Nyakirango, ikikije Rugezi muri Teritwari ya Fizi.

Uyu mutwe utanga abagabo ku banyagihugu n’amahanga ku bwo wita ubushotoranyi bushya bwa Kinshasa na Gitega, uvuga ko utazihanganira ubwo bushotoranyi bugamije gushyira mu bikorwa umugambi wo gukorera jenoside Abanyamulenge mu misozi ya Fizi, Itombwe na Uvira, kandi uzafata ingamba zose za ngombwa z’umutekano ngo uhagarike ibyo bitero.

Twirwaneho ivuga ko yamaze gutanga amakuru yerekana ko FARDC n’Ingabo z’u Burundi bari kuva muri Fizi berekeza ahitwa Mukela, bagamije gutangiza ibitero kuri Minembwe banyuze Point Zero.

Uyu mutwe utanga abagabo ku banyagihugu n’amahanga ku bwo wita ubushotoranyi bushya bwa Kinshasa na Gitega, uvuga ko utazihanganira ubwo bushotoranyi bugamije gushyira mu bikorwa umugambi wo gukorera jenoside Abanyamulenge mu misozi ya Fizi, Itombwe na Uvira, kandi uzafata ingamba zose za ngombwa z’umutekano ngo uhagarike ibyo bitero.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply