HQT_9-hW8AA-cKE

Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD arateganya kuza i Kigali

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD, riri ku butegetsi mu gihugu cy’u Burundi, yahishuye ko hatagize igihinduka mu zindi gahunda ze ashobora kuza i Kigali, aho azaba aherekeje ikipe ye ya “Aigle Noir” ifite umukino izahuriramo na Al hilal mu Rwanda.

Yabitangaje mu kiganiro Révérien Ndikuriyo yagiranye n’abanyamakuru i Burunga kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 22 Kanama 2026, kibanze ku bibazo byinshi by’ingenzi u Burundi buhanganye nabyo muri iki gihe.

Muri iki kiganiro Ndikuriyo yashimiye abahoze ari abayobozi b’igihugu, cyane cyane Pierre Nkurunziza, ndetse na Perezida Évariste Ndayishimiye, ashimangira uburyo leta ikomeza gukorana n’abaturage.

Ku ngingo y’umubano w’u Burundi n’u Rwanda utifashe neza muri iki gihe, Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD yagaragaje ko guhanahana amakuru byakomeje nubwo hari ingorane kandi atangaza ko azajyana i Kigali n’abakinnyi b’Abarundi b’ikipe ya “Aigle Noir”, abereye umuyobozi, aho izaba ije gukina umukino wo kwishyura na Al hilal mu mikino ya CAF Champions League.

Yasobanuye ko nubwo umupaka wo ku butaka ufunze kubera abo yita abacengezi, inzira yo mu kirere igifunguye bityo abaturage ababishoboye bakoresha indege kuko byoroshye kugenzura.

Ku bijyanye n’amatora, yasobanuye ko imyiteguro irimo kugenda neza kandi asaba ko hakomeza gushyirwamo imbaraga kugira ngo hazabe amatora yizewe kandi akorwe mu mahoro.

Avuga ku kibazo cy’inkongi z’umuriro ku isoko, yasabye kwitonda no gutegereza ibimenyetso mbere yo kuvuga.

Yashimangiye kandi ko hakenewe kunoza ireme ry’itumanaho n’ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga.

Yasobanuye kandi icyemezo cyo gukura bimwe mu binyobwa bisembuye ku isoko, anavuga ko ari ngombwa guhuza ubuzima rusange, amategeko n’imisoro.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply