HPd-amZW4AAi5M9

Amashyaka CNDD-FDD na ANC yiyemeje kurushaho kubaka umubano

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki 11 Kanama 2026, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD, RĂ©vĂ©rien Ndikuriyo, yahuye na mugenzi we w’ishyaka African National Congress (ANC), Fikile Mbalula, muri Afurika y’Epfo mu ruzinduko rugamije gushimangira ubucuti.

Nk’uko byatangajwe n’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, uru ruzinduko rwari rugamije kongera gushimangira umubano w’amateka w’ubuvandimwe, ubufatanye n’imikoranire ihuza aya mashyaka yombi, ndetse no kugaragaza ubushake bafite bwo gukomeza imibanire hagati y’imitwe ya politiki yombi.

Ibganiro byibanze kandi ku guteza imbere imikoranire hagati ya CNDD-FDD na ANC, ndetse no ku cyerekezo bavuga bahuriyeho cyo guharanira amahoro, demokarasi, iterambere, no kugira Afurika Yunze Ubumwe, ikomeye kandi iteye imbere.

Iki gikorwa ngo kigaragaza ubushake bw’aya mashyaka yombi bwo gukomeza kungurana ibitekerezo no gushimangira imikoranire yayo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply