7269_df178c6085f37db3ff5f2b757fa1c18a

Bugesera: Abana babiri barohamye mu mugezi umwe ahasiga ubuzima

Sangiza iyi nkuru

Umwana w’umuhungu witwa Irakoze Claude, w’imyaka 14, kuwa Gatandatu, itariki 22 Kanama 2026, ahagana saa munani, yarohamye mu mugezi wa Kanyonyomba, uherereye mu Kagali ka Biryogo mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera.

Nyakwigendera yari atuye mu Mudugudu wa Taba mu Kagali ka Kagenge umurenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera nk’uko inkuru dukesha BTN ivuga.

Biravugwa ko yarohamye ari kumwe na Manirakiza Samuel w’imyaka 16, ariko kubw’amahirwe we akaba yararohowe ari muzima.

Aba bana bombi bivugwa ko bari bavuye kwahirira amatungo maze bajya kwidumbaguza gusa birangira barohamye umwe muri bo ahasiga ubuzima.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply