Abantu nibura 13 bapfuye mu gitero cya drones za Ukraine cyagabwe kuri Repubulika ya Tatarstan mu Burusiya, nk’uko byatangajwe n’abayobozi.
Mu bapfuye harimo umwana umwe, mu gihe abandi bantu 75 bakomeretse, nk’uko byatangajwe n’abayobozi b’u Burusiya; iki kikaba ari kimwe mu bitero bikomeye kandi byahitanye abantu benshi byagabwe ku Burusiya kuva intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yatangira.
Kugeza ubu Kyiv ntiragira icyo ivuga kuri icyo gitero cyagabwe ku mujyi wa Nizhnekamsk, uherereye ku ntera irenga kilometero 1,100 uvuye ku mupaka wa Ukraine nk’uko inkuru dukesha BBC ivuga.
Ingabo za Ukraine zemeye ko uruganda rutunganya peteroli rwa Taneco ruherereye i Nizhnekamsk rwibasiwe, mu gihe ikigo FirePoint gikora ikoranabuhanga rya gisirikare (harimo na drones) cyatangaje ko muri icyo gitero hakoreshejwe drones zacyo zo mu bwoko bwa FP-1.
Amakuru ava muri ako gace avuga ko icyo gitero cyamaze amasaha menshi, guhera mu ijoro kugeza mu gitondo. Amafoto ataremezwa neza akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imyotsi myinshi n’ibibatsi by’umuriro bizamuka mu kirere ku manywa, mu gihe humvikanye impanda ziburira abaturage ibitero byo mu kirere.


