Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 25 Kanama 2026, saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo (5:30 a.m.), ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa zagabiye ibitero icyarimwe ku duce dutuwe cyane twa Gasenyi, Murambi no mu nkengero zaho muri Teritwari ya Masisi.
Nk’uko byatangajwe n’Ihuriro AFC/M23 mu itangazo ry’Umuvugizi, Lawrence Kanyuka, “Ibi bitero, bigikomeje gukorwa mu gihe hatangazwa aya makuru, byatumye abaturage benshi bahunga ndetse binangiza cyangwa bitwara imitungo myinshi. AFC/M23 ntizarebera gusa mu gihe abaturage b’inzirakarengane barimo kwicwa”.
Yongeye gushimangira ubushake bwayo bwo gufata ingamba zose zikenewe mu kurinda no guha umutekano abaturage.
Byongeye kandi, nk’uko itangazo rikomeza rivuga, AFC/M23 iramenyesha abaturage ba Congo n’amahanga ibyerekeye kwiyongera k’ubukana bwa gahunda nini yo gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma, propaganda, no kuyobya imitekerereze ya rubanda, bikorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa binyuze ku mbuga nkoranyambaga, imiyoboro imwe n’imwe y’abashyigikiye ubutegetsi, ndetse n’abanyamakuru.
Ngo “Iyi gahunda yo kuyobya igamije gutuma abaturage batita ku ntege nke zigaragara z’ubutegetsi bwa Kinshasa mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola, ndetse no kunanirwa kwayo kurinda abaturage bakunze kwibasirwa n’ibitero by’umutwe wa ADF-NALU”.
AFC/M23 yasabye ubutegetsi bwa Kinshasa kwigira ku bunararibonye no ku ngamba zo guhangana n’ibibazo byakoreshejwe na AFC/M23, kugira ngo barusheho kongera imbaraga mu kurwanya Ebola, gukumira ikwirakwira ryayo, no kurinda neza abaturage ba Congo.


