Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatangaje igitekerezo cyo kubaka ikibumbano kinini cya Yesu Kristo kurusha ibindi muri Afurika.
Muhoozi, akaba umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, yavuze ko icyo kibumbano cyizashyirwa hamwe mu misozi yo muri Kampala. Ibi yabivuze ku wa Kabiri tariki ya 25 Kanama 2026, abinyujije ku rubuga rwa X, aho yasabye abakurikira be kugaragaza niba bashyigikiye icyo gitekerezo.
Igitekerezo cye cyateje impaka ku mbuga nkoranyambaga. Bamwe bagishyigikiye bavuga ko gishobora kuba ikimenyetso cyihariye ndetse kigakurura ba mukerarugendo, mu gihe abandi bibajije niba kubaka igishushanyo cya Yesu ari byo Uganda ikwiye gushyira imbere.
Hari n’abagaragaje impungenge zishingiye ku myemerere ya Gikristo, bavuga ko nta muntu uzi neza uko Yesu yasaga, bityo kubaka igishushanyo kimugaragaza bishobora guteza impaka.
Iri tangazo ryaje rikurikira ibindi bitekerezo Muhoozi yari amaze iminsi asangiza abakurikira be ku bijyanye n’idini. Yashimiye mushiki we Patience nyuma yo kwimikwa nka Musenyeri, ndetse avuga ko abakurambere be b’Abachwezi bakomotse kuri Yesu Kristo.
Muhoozi kandi yongeye kuvuga kuri politiki, atangaza ko aziyamamariza kuyobora Uganda mu matora ya Perezida yo mu 2031.
Kugeza ubu, Muhoozi ntaratangaza ingengo y’imari, uburebure bw’icyo gishushanyo cyangwa igihe umushinga uzatangirira.


