U Rwanda na RDC mu biganiro i Genève

Abahagarariye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) biteganyijwe ko bagiye kongera guhurira i Genève ku wa 16 n’uwa 17 Nzeri 2026, mu biganiro bigamije kureba aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Washington muri 2025 rigeze. Ibi biganiro bizahuza impande zombi muri Joint Security Coordination Mechanism (JSCM), urwego rwashyizweho kugira […]

Umugore wo muri Kenya yibarutse abana batanu icyarimwe

Umugore wo mu gace ka Juja, mu Ntara ya Kiambu muri Kenya, yibarutse abana batanu icyarimwe ababyara mu buryo busanzwe, ibintu bivugwa ko ari gake cyane muri icyo gihugu. Mercy Kanini yabyariye ku Bitaro bya Thika Level Five, aho yabyaye abana batanu atabazwe, mu gihe ubusanzwe inda y’abana benshi nk’aba ikunze kuvamo kubagwa kugira ngo […]

Ishimwe Vestine yasabye gatanya 

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, yasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kumuha gatanya ya burundu n’umugabo we Ouedraogo Idrissa, nyuma y’umwaka urenga bakoze ubukwe. Vestine na Idrissa basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore ku wa 5 Nyakanga 2025, mu bukwe bwabereye muri Intare Conference Arena. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2026, […]

Ukwirara kw’abakinnyi ba Rayon Sports

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis, yavuze ko umunaniro ndetse no kuba bamwe mu bakinnyi bashobora kuba baratangiye kwirara biri mu mpamvu iyi kipe itangiye kugira ikibazo cyo gutsinda ibitego, nubwo yakomeje mu cyiciro gikurikiraho cya CAF Confederation Cup. Rayon Sports yatangiye neza uyu mwaka w’imikino, itsinda imikino myinshi ya gicuti ndetse initwara neza muri […]

Uwahoze ayobora CIA yari muri gari ya moshi yarashwe na drone y’u Burusiya muri Ukraine

Uwahoze ayobora Urwego rw’Ubutasi rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA), David Petraeus, yari muri gari ya moshi kuri sitasiyo ya Yahodyn muri Ukraine ubwo drone y’u Burusiya yagabaga igitero kuri gari ya moshi itwaye abagenzi. Iki gitero cyabaye ku Cyumweru, hafi y’umupaka wa Ukraine na Poland, nyuma gato y’uko gari ya moshi yari itwaye […]

Ese koko Yago afungiwe muri Uganda?

Umuhanzi Yago Pon Dat, uherutse guhungira muri Uganda yigaramye amakuru yavugaga ko yaba afungiwe muri Uganda azira ubwambuzi bw’arenga miliyoni 14 Frw, Umunyamakuru Mugabe Camarade, uzwi nka Faxman, yari yatangaje ko Yago afunzwe, azira umwenda w’ibihumbi 10 by’amadorali. Mugabe yavuze ko aya mafaranga Yago ayabereyemo Safari, bahoze bakorana ibiganiro. Uyu Safari kandi azwi ku Isimbi. […]

Bwa mbere Lady Gaga yerekanye umwana aherutse kubyara

Umuhanzi w’icyamamare Lady Gaga yagaragaye bwa mbere ari kumwe n’umwana we w’imfura, nyuma y’uko hamenyekanye ko we n’umukunzi we Michael Polansky bamaze kwakira umwana wabo wa mbere. Gaga w’imyaka 40 yafotowe muri Northern California atwaye umwana hafi y’igituza, ari kumwe na Polansky w’imyaka 42. Uyu muhanzi yari amaze igihe avuga ko yifuza kuba umubyeyi. Mu […]

RwandAir yaciwe ihazabu ya miliyoni 15

Urwego rushinzwe iby’indege muri Nigeria, Nigerian Civil Aviation Authority (NCAA), rwafatiye ibihano ikigo cy’indege cya RwandAir kubera kutubahiriza amabwiriza ajyanye no kurengera uburenganzira bw’abagenzi. Umuvugizi wa NCAA, Michael Achimugu, yatangaje iby’ibi bihano ku wa Gatanu, abinyujije ku rubuga rwe rwa X. NCAA yaciye RwandAir ihazabu ya miliyoni 15 z’am naira kubera kutakemura mu gihe cyagenwe […]

Umunyarwanda yakabirije inzozi kwa Manchester United

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Joy-Lance Mickels, yakabije zimwe mu nzozi yari amaranye imyaka ubwo yakiniraga Sabah FK kuri Old Trafford, ahanganye na Manchester United mu mukino wa UEFA Champions League. Uyu mukinnyi w’imyaka 32, usanzwe akina mu busatirizi bwa Sabah FK yo muri Azerbaijan, yari umwe mu bakinnyi babanje mu kibuga mu mukino wabaye […]

Abakopeye mu bizamini bisoza ayisumbuye bimwe amahirwe nk’ayahawe abo muyabanza

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yatangaje ko abanyeshuri bakopeye mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye batazahabwa amahirwe yo kongera gukora ibizamini, nk’uko byagenze ku banyeshuri basoje amashuri abanza. Ibi Minisitiri Nsengimana yabivuze ku wa 11 Nzeri 2026 ubwo hatangazwaga ibyavuye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye. Yasobanuye ko mu bizamini bisoza amashuri abanza habonetse abanyeshuri barenga […]

Bruce Melodie yagurishije ihene y’iwabo ngo ajye muri studio

Umuhanzi Bruce Melodie yahishuye inkuru idasanzwe yo mu ntangiriro z’urugendo rwe rwa muzika, ubwo yagurishaga rwihishwa ihene y’iwabo kugira ngo abone amafaranga yo kujya gukora indirimbo. Ibi yabivuze ku wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2026, ubwo yari umutumirwa muri Gen-Z Comedy, aho yanataramiye abitabiriye. Bruce Melodie yavuze ko icyo gihe yashakaga gutangira umuziki, ariko […]

Itorero Angilikani ry’u Rwanda ryabonye umuyobozi mushya 

Musenyeri Dr. Manasseh Gahima, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Gahini, ni we watorewe kuyobora Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR), asimbuye Arkiyepiskopi Laurent Mbanda wari umaze imyaka ayoboye iri torero. Amatora yabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Nzeri 2026, aho Gahima Manasseh yari ahatanye na Musenyeri Assiel Musabyimana, uyobora Diyosezi ya Kigeme. Umuhango wo gusengera […]

Kigali irakira imikino itatu ya CAF

Kigali iri mu bihe bidasanzwe by’umupira w’amaguru, aho Amahoro Stadium irakira imikino itatu ikomeye y’amarushanwa ya CAF mu minsi ibiri, APR FC, Rayon Sports na Al Hilal SC bikaba biri mu makipe ari guhatanira gukomeza mu byiciro bikurikiraho. Ku wa Gatanu, tariki ya 11 Nzeri 2026, APR FC irakira Les Aigles du Congo yo muri […]

Nesa igiye gutangaza amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye umwaka w’amashuri wa 2025/2026 azatangazwa ku wa 11 Nzeri 2026, saa munani z’amanywa (2:00 PM). NESA yatangaje ko iki gikorwa kizaba gihuriweho n’abanyeshuri bakoze ibizamini, abarimu, abayobozi b’amashuri, ababyeyi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa b’imirimo y’uburezi. Abashaka gukurikira itangazwa ry’amanota bazabasha kureba umuhango […]

Taikun Ndahiro arashinja DJ Lenzo kumunywesha urumogi

Taikun Ndahiro yahakanye ko yashakaga kwiyahura, avuga ko ibyo yakoze byo gutwika impapuro yari agamije gutera ubwoba DJ Lenzo kugira ngo ave mu nzu babanagamo. Mu iburanisha ryo ku wa 10 Nzeri 2026, Taikun yemeye ko yakoresheje urumogi, ariko avuga ko yari yaratangiye kurureka muri Mata 2026. Yashinje DJ Lenzo gukomeza kurukoresha no kuruzana mu […]

Byagenze gute ngo abarimo Bakame bakurwe mu mwiherero w’Amavubi 

Ndayishimiye Eric Bakame wari umutoza w’abanyezamu na Niyonkuru Ramadhan uzwi nka Boateng wari ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi, bakuwe mu mwiherero w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17. Iyi kipe iri kwitegura irushanwa rya CECAFA ry’abatarengeje imyaka 17 rizabera i Kigali mu Kwakira 2026. Bakame na Boateng bari bamaze igihe bakorana n’umutoza mukuru Jimmy Mulisa ndetse […]

Kuryama ahantu hari urumuri bigira ingaruka ku mutima

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko kuryama ahantu hari urumuri rwinshi bishobora kugira ingaruka ku miterere n’imikorere y’umutima, ndetse bikongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima. Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu barenga 11,000 batari bafite indwara z’umutima. Bamaze iminsi irindwi bambaye ku kuboko ibikoresho bipima urumuri bahura na rwo nijoro, nyuma y’imyaka itatu bakorerwa isuzuma ry’umutima hakoreshejwe MRI. Abashakashatsi […]

Icupa rimwe ry’inzoga ku munsi ryongera ibyago bya kanseri

Ubushakashatsi bushya bugaragaza ko kunywa inzoga buri munsi, ndetse n’iyo umuntu yaba anywa icupa rimwe gusa, bishobora kongera ibyago byo kurwara kanseri ndetse no guhitanwa na yo. Abashakashatsi bagaragaje ko inzoga zishobora kugira uruhare mu ndwara zitandukanye za kanseri, zirimo kanseri y’ibere, iy’umwijima, iy’amara manini, iy’igifu, iy’impindura, iy’umuhogo ndetse na kanseri zifata mu kanwa no […]

Padiri yagiye muri Kenya mu ivugabutumwa, ahava arongoye 

Uwahoze ari umupadiri Gatolika ukomoka mu Butaliyani, Sandro Ferretto, yashakanye na Sharon Jepng’ok, Umunyakenyakazi wo mu bwoko bw’Abatugen bo muri Baringo. Sandro yari yaragiye muri Kenya gukora ibikorwa by’ubumisiyoneri, aho bivugwa ko ari ho yamenyaniye na Sharon. Umubano wabo waje gukomera, bituma afata icyemezo cyo kuva mu murimo w’ubupadiri kugira ngo yubake urugo. Aba bombi […]

Constantine yatangaje abakinnyi azifashisha muri AFCON 2027

Umutoza w’Amavubi, Stephen Constantine, yatangaje urutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi azifashisha mu mikino yo gushaka itike ya AFCON 2027. U Rwanda ruzakira Liberia i Kigali ku wa 25 Nzeri, mbere yo kujya muri Cape Verde ku wa 29 Nzeri 2026. Constantine yongeye guhamagara abakinnyi bakinira hanze y’u Rwanda barimo Darryl Nganji Nkulikiyimana, Leroy Mickels, Noam Emeran na […]

Miss Austria yapfuye afite imyaka 22

Lucia Sisic, wabaye Miss Austria kuva mu 2024, yitabye Imana afite imyaka 22 nyuma y’imyaka myinshi arwana n’ibibazo bikomeye by’umutima. Lucia, wavukiye i Vienna muri Austria, yabazwe umutima inshuro zirindwi kuva akiri muto. Yabazwe bwa nyuma mu mpera za 2025, nyuma aza gupfa mu buryo butunguranye. Nubwo yari afite uburwayi bukomeye, Lucia yakundaga gukoresha ubuzima […]

Sherrie Silver yasobanuye impamvu atarongorwa

Umubyinnyi w’Umunyarwandakazi Sherrie Silver yasubije abamubaza impamvu atarashaka umugabo, avuga ko ubuzima bwe bwa buri munsi butuma atabona amahirwe menshi yo guhura n’abagabo no kubamenya mu buryo bwimbitse. Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Silver yavuze ko akenshi iyo ahuye n’abagabo, ibiganiro byabo birangirira ku kazi, kuko benshi baba ari abo bahuriye mu bikorwa bye cyangwa […]

Junior Kameni yaburiye Rayon Sports 

Rutahizamu wa Rayon Sports, Junior Herman Kameni, yaburiye bagenzi be ko “nta cyemezo kirafatwa”, nubwo ikipe yabo yavuye muri Cameroon inganyije na Panthère Sportive du NdĂ© igitego 1-1 mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup. Panthère ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 13, ubwo Valentin Beo Batto yatsindaga igitego cyiza. Rayon Sports yaje kwishyura […]

Anglican igiye gutora Arikiyepisikopi mushya

Itorero Anglican ry’u Rwanda (EAR) rizatora Arikiyepisikopi mushya ku wa 11 Nzeri 2026, uzasimbura Arikiyepisikopi Laurent Mbanda uri hafi kujya mu kiruhuko cy’izabukuru. Mbanda yatangaje iyi tariki ku Cyumweru tariki ya 6 Nzeri, anasaba abakirisitu gusengera Itorero mu gihe ryitegura guhitamo umuyobozi mushya. Amatora azakorwa mu mwiherero w’Abepiskopi b’Itorero, aho abepiskopi bahagarariye diyosezi 13 bazatora […]

Miss Malawi yasimbujwe umukobwa wa Minisitiri

Impaka zikomeye zatangiye muri Malawi nyuma y’uko Thandi Chisi watwaye ikamba rya Miss Malawi adahagarariye igihugu muri Miss World 2026. Ahubwo Malawi yatoranyije Ireen Navicha, umukobwa wa Minisitiri Mary Navicha, ngo abe ari we uhagararira igihugu muri iri rushanwa. Abashyigikiye Chisi bavuga ko icyemezo kitafashwe mu mucyo, ndetse batangiye ubukangurambaga bise #JusticeForThandie basaba ibisobanuro. Abategura […]

Tanzania yahawe kwakira Miss World

Tanzania igiye kwandika amateka yo kwakira irushanwa ry’ubwiza rya Miss World 2027, rikaba ari ryo rizaba ribereye bwa mbere mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Iri rushanwa rizaba rigeze ku nshuro yaryo ya 74, rikaba rihuza abakobwa baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi, badahatanira ubwiza gusa ahubwo banagaragaza imishinga yabo igamije guteza imbere no guhindura imibereho […]

Madamu Jeannette Kagame ahangayikishijwe n’abadashaka kurongora 

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ahangayikishijwe n’imyumvire igenda ihinduka ku bijyanye no gushyingiranwa, aho urubyiruko rwinshi rudashaka kurongora, abandi bagatinda gushyingirwa cyangwa bakabireka burundu. Yabigarutseho ku Cyumweru, tariki ya 6 Nzeri 2026, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Young Leaders Prayer Breakfast, yateguwe n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship (RLF). Iki gikorwa cyahurije hamwe abayobozi bakiri bato, baganira […]

Kimenyi Yves yigaramye impanga za Nana bavuzwe mu rukundo

Nyuma y’igihe ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwira amakuru avuga ko Kimenyi Yves yaba afite abandi bana b’impanga yabyaranye n’umugore uba muri Australia uzwi nka Nana, uyu wahoze ari umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, yavuze ko amakuru avuga ko afite abandi bana atari ukuri. Kimenyi Yves yabigarutseho mu kiganiro cye Beyond90, aho yavuze mu buryo butaziguye ko afite […]

APR FC ifite akazi gakomeye nyuma yo gutsindirwa muri RDC

APR FC iri imbere y’akazi gakomeye ko gushaka itike yo gukomeza mu mikino ya CAF Champions League, nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 na Les Aigles du Congo mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze, ndetse ikanatakaza umukinnyi Ronald Ssekiganda wahawe ikarita itukura. APR FC, ifite igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda, yari yerekeje i Lubumbashi muri Repubulika Iharanira […]

Real Madrid yaba iri kwiriza nyuma yo gutsindwa?

Real Madrid yaba yatangiye kwiriza nyuma yo gutsindwa na Real Betis igitego 1-0, bikaba byabaye instinzwe ya mbere kuri JosĂ© Mourinho. Iyi kipe yari yatangiye shampiyona neza, itsinda imikino itatu ya mbere, ariko umukino wa Betis wayigaragarije ko urugendo rwo guhatanira LaLiga rushobora kutazaba rworoshye. Troy Parrott ni we watsinze igitego cyahaye Betis amanota atatu […]

Nyambo si umugabo wanjye: Micky

Umukinnyikazi wa filime Micky yavuze ku mugaragaro ku mubano we na Nyambo, ahamya ko ubucuti bwabo bwigeze kuba ubwihariye ariko kuri ubu bwamaze kurangira. Ibi Micky yabivuze mu kiganiro yagiranye na Sample TV, aho yasobanuye ko kutongera kuba inshuti na Nyambo atabifata nk’igihombo gikomeye. Yavuze ko umuntu wenyine ushobora gutuma ubuzima bwe buhungabana cyane ari […]

Bwiza agiye kurongorwa n’umujyanama we

Umuhanzikazi Bwiza yatangaje ko imyiteguro y’ubukwe bwe n’umujyanama we, Uhujimfura Jean Claude, igeze kure, avuga ko igihe cyo kurushinga cyegereje. Ibi yabitangaje nyuma yo gutaramira abitabiriye umuhango wa Kwita Izina abana b’ingagi wabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze ku wa Gatanu tariki ya 4 Nzeri 2026. Nyuma yo kuva ku rubyiniro, Bwiza yagiranye ikiganiro […]

Imbamutima za Miss Belgium 2024 nyuma yo kwita izina umwana w’ingagi

Kenza Johanna Ameloot wabaye Nyampinga w’u Bubiligi mu 2024, yavuze ko u Rwanda ari igihugu yumva gifite umwihariko mu buzima bwe, ku buryo buri uko ahageze yumva agarutse iwabo. Kenza ufite inkomoko mu Rwanda, yari umwe mu bashyitsi bahawe icyubahiro cyo kwita amazina abana b’ingagi 22 mu muhango wa 21 wa Kwita Izina, wabereye mu […]

Yatwitse inzu ya se nyuma yo kumusanga hejuru y’umugore we

Umugabo w’imyaka 28 wo mu Karere ka Chama muri Zambia yatawe muri yombi akekwaho gutwika  inzu ya se, nyuma yo kumusanga aryamanye n’umugore we. Uyu mugabo witwa Lastone Kalumbi yemeye ko ari we watwitse inzu ya se, Joseph Kalumbi w’imyaka 51, avuga ko yafashe icyemezo cyo kubikora nyuma yo kumusanga aryamanye n’umugore we, Enercy Nkhoma. […]

Amerika yarashe mu bukwe bwo muri Iran

Abantu bane bishwe mu gihe abandi nibura 68 bakomeretse nyuma y’igitero cyagabwe ku nzu yari irimo kuberamo ibirori by’ubukwe mu mujyi wa Kuhestak, mu majyepfo ya Iran, ku wa 1 Nzeri 2026. Isesengura ryakozwe n’impuguke mu bijyanye n’intwaro, ryifashishije amashusho na videwo byagenzuwe na Reuters, ryagaragaje ko bishoboka ko inzu yari irimo ubukwe yakubiswe n’intwaro […]

Abajya mu gitaramo cya Rema bagomba guhisha imyanya y’ibanga

Ubuyobozi bwa BK Arena bwatangaje amabwiriza agenga imyambarire, umutekano n’imyitwarire y’abazitabira igitaramo cy’umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Rema, giteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa 5 Nzeri 2026. Iki gitaramo kiri mu bikorwa biherekeza umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 21, uraba ku wa 4 Nzeri 2026. Ni kimwe mu bikorwa bisoza icyumweru cyahariwe Kwita Izina, cyahuje […]

Icyo wamenya ku mihanda mishya yo mu kirere iri kubakwa i Kigali

Imirimo yo kwagura umuhanda uhuza Prince House, Giporoso na Masaka yatangiye, aho uyu mushinga utegerejweho guhindura uburyo imodoka zitembera muri aka gace kazwiho kuba mu hahurira urujya n’uruza rwinshi mu Mujyi wa Kigali. Uyu muhanda ufite uburebure bwa kilometero 10 uzubakwamo ibice bitandukanye birimo ikiraro kizamuka hejuru y’umuhanda, inzira zinyura munsi y’umuhanda ndetse n’indi mirongo […]

Bob Rugurika yanyomoje leta y’u Burundi

Umuyobozi wa Radio Publique Africaine (RPA), Bob Rugurika, yahakanye ibirego by’uko yaba yaragize uruhare mu gushaka guhungabanya umutekano w’u Burundi, avuga ko ibyo ashinjwa ari “umugambi mubisha” ugamije kumusebya. Ibi bibaye nyuma y’uko Polisi y’u Burundi ku wa 1 Nzeri 2026 yeretse abanyamakuru abasirikare babiri, ivuga ko bari bafashwe bakekwaho gukorana na Rugurika mu mugambi […]

Kenya yategetse abanyamahanga guhagarika ubucuruzi buto

Perezida wa Kenya, William Ruto, yategetse ko abanyamahanga bakora ubucuruzi buto muri Kenya babuhagarika guhera ku wa 7 Nzeri 2026, avuga ko ibikorwa nk’ubucuruzi bwo ku mihanda n’amaduka mato bikwiye guharirwa Abanyakenya gusa. Ruto yatangaje iri tegeko ku wa Gatatu tariki ya 2 Nzeri, ubwo yari mu nama n’abacuruzi bakora mu bigo bito n’ibiciriritse (MSMEs) […]

Abanyempano 45 bahataniye miliyoni 4

Rwanda Next Super Star 2026 yatangijwe mu rwego rwo gushaka, guteza imbere no kumenyekanisha impano nshya z’abanyarwanda bafite ubushobozi bwo gukora umuziki. Iri rushanwa ryatangajwe mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri Play Hotel ku wa 1 Nzeri 2026, aho abategura basobanuye ko intego atari ugushaka gusa uzegukana umwanya wa mbere, ahubwo ari no kubaka abahanzi bashya […]

Lionel Richie arembeye mu bitaro

Umuhanzi w’icyamamare Lionel Richie yongeye kugira ikibazo cy’ubuzima, bituma ajyanwa mu bitaro i St. Louis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ari gukorerwa ibizamini bitandukanye birimo n’ibyerekeye imikorere y’umutima. Richie, ufite imyaka 77, yajyanywe mu bitaro nyuma y’igitaramo yakoreye ahitwa The Muny i St. Louis ku wa 29 Kanama 2026. Mu minota ya nyuma […]

Mu Bushinwa amarobo niyo yahindutse abapolisi bo mu muhanda

Ubushinwa bwatangiye gukoresha robot zisa n’abantu mu gufasha abapolisi kugenzura umutekano wo mu muhanda, aho imwe muri zo yashyizwe mu masangano y’imihanda yo mu mujyi wa Hangzhou. Iyi robot yakozwe n’ikigo SUPCON Information, ishobora kumenya abatwara moto cyangwa amagare batambaye ingofero z’umutekano, imodoka zirenga aho zigomba guhagarara n’abanyamaguru bambuka igihe amatara ababujije. Ntabwo izi robot […]

Umunyamakuru Taikun Ndahiro afungiwe urumogi

Dosiye ya Taikun Ndahiro, watawe muri yombi ku wa 26 Kanama 2026, yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 31 Kanama 2026, aho akurikiranweho ibyaha birimo gukoresha urumogi no kwigomeka ku buyobozi. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yemeje ko dosiye ya Taikun Ndahiro yashyikirijwe Ubushinjacyaha. Yavuze ko Taikun Ndahiro akurikiranyweho ibyaha bibiri, birimo gukoresha […]

Messi yasezeye kuri Argentine

Lionel Messi, umwe mu bakinnyi bakomeye mu mateka ya ruhago, yatangaje ko yasezeye gukinira Ikipe y’Igihugu ya Argentine. Messi w’imyaka 39 yari amaze imyaka isaga 20 ahagarariye Argentine, ayifasha gutwara Copa AmĂ©rica ebyiri n’Igikombe cy’Isi cya 2022. Yafashe iki cyemezo nyuma y’uko Argentine itsinzwe na Espagne ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026. Nubwo […]

Byagenze gute ngo Diamond Platinumz azimirizweho amatara

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Tanzania, Diamond Platnumz, yavuye ku rubyiniro igitaramo cye i Kigali kitarangiye, nyuma y’uko azimirijweho amatara. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2026, ubwo Diamond Platnumz yari ari mu gitaramo “Diamond Platnumz Experience” cyabereye muri Parking ya BK Arena. Igitaramo cyari cyitabiriwe n’abantu benshi bari baje […]

Joy Uwanziga yamuritse igitabo gishya

Umwanditsi w’ibitabo Joy Uwanziga yashyize hanze igitabo gishya yise Rising with Dignity: The African Stoic, The Rwandan Way, aho ahuza amahame ya filozofiya ya kera ya Stoicism n’indangagaciro avuga ko yakuriyemo mu muryango nyarwanda. Uwanziga avuga ko ubwo yatangiraga kwiga kuri Stoicism, filozofiya imaze imyaka isaga 2,000, yatekerezaga ko agiye guhura n’ibitekerezo byaturutse mu yindi […]

Ndayishimiye yatangiye kwikanga ’coup d’état’

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye urubyiruko rw’Imbonerakure rushamikiye ku ishyaka CNDD-FDD, gukaza umutekano no kuba maso ku muntu wese wagerageza guhirika ubutegetsi bwe. Ibi yabivuze ku wa 29 Kanama 2026, ubwo CNDD-FDD yizihizaga umunsi mukuru w’Imbonerakure mu birori byabereye kuri Stade Ingoma, mu Ntara ya Gitega. Ndayishimiye yavuze ko u Burundi bw’ubu butandukanye n’ubwo […]

Polisi yarashe mu kico umumotari wanze gukora umuganda

Polisi ya Uganda yataye muri yombi umwe mu bapolisi bayo ukekwaho kurasa umumotari akamwica, nyuma y’uko yanze gukora umuganda. Ibi byabereye mu gace ka Ndejje Kanaaba, mu Karere ka Wakiso, mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2026, ahagana saa moya n’igice. Umupolisi ukekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa ni Police Constable […]

Gen Muhoozi agiye gufunga ba Jenerali bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru kubera kubyina cyane

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko hari gukorwa iperereza ku ba Jenerali bagaragaye babyina cyane mu birori byo gusezera ku mirimo ya gisirikare, avuga ko abagaragaye muri ayo mashusho bashobora gufatwa. Mu butumwa bwinshi yashyize ku rubuga rwa X, Gen Muhoozi yavuze ko bari gukurikirana aba Jenerali. Yanditse ati: “Turimo gukora […]

Umugabo w’abana 2 yigize umupadiri akajya ayobora misa zo mu Kiliziya

Umugabo wo muri Kisii muri Kenya, ufite umugore n’abana babiri, yatawe muri yombi nyuma yo kwiyitirira kuba umupadiri wa Kiliziya Gatolika, akamara ibyumweru bitatu akorera muri Kiliziya i Lodwar, aho yanayoboraga Misa ndetse akanatanga amasakramentu. Uyu mugabo witwa Jones Bogonko Onchonga, yageze i Lodwar muri Nyakanga 2026 yiyita umwe mu bagize umuryango w’abiyeguriye Imana wa […]

Trump yishyize ku mwanya wa mbere mu ba Perezida bakomeye ba Amerika, ashyira Obama na Biden inyuma 

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye guteza impaka nyuma yo gushyira hanze urutonde rwe bwite rw’abayoboye Amerika bakoze ibidasanzwe, aho yishyize mu cyiciro cy’umukuru w’igihugu ukomeye kurusha abandi bose. Trump yashyize urwo rutonde ku rubuga rwe rwa Truth Social, arugabanyamo ibyiciro bitandukanye, kuva ku ba Perezida yita “abakomeye kurusha abandi” kugeza […]

Dore imiturirwa ihambaye igiye kubakwa i Kagugu

Umujyi wa Kigali watangaje ko imirimo yo kubaka umushinga mushya wo gutuza no guteza imbere imiturire muri Kagugu, mu Mudugudu wa Kabuhunde, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, iteganyijwe gutangira muri Mutarama 2027. Uyu mushinga wa Kabuhunde Rehousing Project uzafasha imiryango 716 yari ituye muri ako gace kubona amacumbi agezweho kandi afite […]

Rurageretse hagati ya Kiyovu Sports na Gasogi ya KNC

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC, yatangaje ko ashobora kugeza ikibazo cy’umukinnyi Hakim Hamiss muri FIFA, ashinja Kiyovu Sports kumukoresha kandi yari agifite amasezerano ya Gasogi United. KNC yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kanama 2026, mu kiganiro Rirarashe cya Radio na TV1, nyuma y’uko Hakim Hamiss atagaragaye mu […]

Iran yavuze ku mugambi wo kwica umwana wa Trump

Umuyobozi ushinzwe umutekano muri Iran, Mohsen Rezaei, yahakanye amakuru yavugaga ko haba hari umugambi wo kwica Barron Trump, umuhungu muto wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump. Rezaei yabwiye televiziyo ya Al Manar yo muri Lebanon ko ayo makuru ari ibinyoma. Yabitangaje nyuma y’uko muri Amerika havuzwe amashusho yari yasohotse kuri televiziyo […]

Jenerali wahamwe n’ibyaha bya Jenoside yapfuye

Ratko Mladić, wahoze ari Jenerali w’ingabo z’Abaseribe b’i Bosiniya wari warakatiwe igifungo cya burundu kubera ibyaha bya jenoside n’ibindi byaha bikomeye byakozwe mu ntambara yabereye muri Bosiniya hagati ya 1992 na 1995, yapfuye afite imyaka 83. Amakuru y’urupfu rwe yatangajwe ku wa Kane tariki ya 27 Kanama 2026 na televiziyo yo muri Seribiya, Informer TV, […]

Tanzania: Uwari Visi perezida uherutse kwegura, yirukanwe mu ishyaka CCM

Ishyaka riri ku butegetsi muri Tanzania, Chama Cha Mapinduzi (CCM), ryirukanye Dr Emmanuel John Nchimbi mu ishyaka, nyuma y’umunsi umwe gusa atangaje ko yeguye ku mwanya wa Visi Perezida wa Tanzania. Nchimbi yari yatangaje ko azava ku mwanya wa Visi Perezida ku wa 4 Nzeri 2026, akanasezera muri politiki no mu mirimo ya Leta. Perezida […]

Hashyizweho ibiciro bishya by’igenagaciro ry’imitungo

Ubuyobozi bw’Igihugu bw’Ubutaka (NLA) bwemeje ibiciro bishya bizajya byishyurwa mu igenagaciro ry’imitungo mu Rwanda, aho nyiri inzu isanzwe ari iy’umuryango umwe azajya yishyura nibura 90,000 Frw kugira ngo inzu ye igenerwe agaciro n’umugenagaciro wabiherewe uburenganzira. Ibi biciro bishya bije bisimbura ibyariho kuva muri 2018, kandi bireba igenagaciro ry’amazu, ubutaka, inyubako z’ubucuruzi, amahoteli, inganda n’indi mitungo. […]

Intambara y’Inyanya muri Espagne

Mu mujyi muto wa Buñol, mu burasirazuba bwa Espagne, ibihumbi by’abantu bateraniye mu birori bidasanzwe bizwi nka La Tomatina, aho abitabiriye baterana inyanya mu muhanda mu gihe cy’isaha imwe. Muri uyu mwaka, abagera ku 20,000 bari biteze kwitabira ibi birori, mu gihe imodoka nini zajyanye muri uyu mujyi toni zigera kuri 165 z’inyanya zeze cyane, […]

Shema Fabrice yatanze ingwate ya miliyari 5 Frw

Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ko bushinja Shema Fabrice, umushoramari akaba na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), gutanga sheki ebyiri zitazigamiye zifite agaciro ka 600,000 z’Amadolari ya Amerika, angana n’ahakabakaba miliyoni 883,5 Frw. Shema yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku wa 11 Kanama 2026. Akurikiranyweho ibyaha birimo gutanga sheki itazigamiye […]

U Rwanda rwafashe inguzanyo nshya ya miliyari 280 Frw

Leta y’u Rwanda yatangaje ko yasinyanye amasezerano y’inguzanyo nshya zigizwe na miliyoni 82 z’amayero (€82 million) na miliyari 15 z’amayeni y’u Buyapani (ÂĄ15 billion), izo nguzanyo zose hamwe zikaba zifite agaciro karenga miliyari 280 z’amafaranga y’u Rwanda. Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko izi nguzanyo ari igice cy’ingamba z’u Rwanda zo kwagura aho rubona amafaranga yo […]