irene1-2-ffec5

M. Iréné yasezeranye imbere y’amategeko

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru w’imyidagaduro Murindahabi Iréné, uzwi cyane nka M. Iréné, yasezeranye imbere y’amategeko na Nikuze Liliane, mu muhango wabereye mu Murenge wa Gishari, mu Karere ka Rwamagana.

Uyu muhango wabaye ku wa 11 Kanama 2026, ukitabirwa n’abantu batandukanye, barimo ibyamamare mu muziki n’imyidagaduro nyarwanda.

Mu bari baherekeje M. Iréné na Liliane harimo abahanzi nka Bruce Melodie, Chriss Eazy, Rocky Kimomo na Junior Rumaga, ndetse n’abandi bantu bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro.

Amakuru y’uwari uri hafi y’ahabereye umuhango avuga ko M. Iréné yageze ku Murenge wa Gishari ahagana saa kumi z’umugoroba, ari kumwe n’abasore benshi bamuherekeje.

M. Iréné yari yambaye ikote ry’umukara n’ishati y’umweru, mu gihe Liliane yari yambaye ikanzu y’umweru n’inkweto z’umweru.

Abari baherekeje aba bombi bari benshi, aho imodoka zigera kuri 20 zari zihagaritse hafi y’ahabereye umuhango.

Uwitabiriye uyu muhango yavuze ko hari n’abasore bashinzwe umutekano babuzaga abantu gufata amafoto cyangwa amashusho y’abageni ndetse n’ababaherekeje, ku buryo uwageragezaga kubikora yahitaga abuzwa.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, M. Iréné yakiriye abitabiriye uyu muhango, mu gihe we na Liliane bakomeje imyiteguro y’ubukwe bwabo.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply