Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Baziruwiha Ephrem, wari ushinzwe gucunga ibirombe by’umushoramari Nyabyenda Emmanuel, nyuma yo gukekwaho kugira uruhare mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe mu Karere ka Muhanga.
Baziruwiha yafashwe mu mpera z’icyumweru gishize. Akekwaho gukoresha kompanyi ya Rugendabari Mining Company Ltd mu bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro nta ruhushya.
Rugendabari Mining igizwe n’ibindi bigo bibiri bifitemo imigabane, birimo CAVMC, iyoborwa na Nyabyenda Emmanuel, ndetse na Evergreen Treatment.
Amakuru avuga ko Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) cyambuye Rugendabari Mining uruhushya rwo gukora ubucukuzi muri Kanama 2024. Icyakora, bivugwa ko ibikorwa by’ubucukuzi byakomeje, ndetse abaturage bagakomeza kubigiramo uruhare.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere bwagejeje kuri RIB na RMB ikibazo cy’abakekwaho kuba inyuma y’ubucukuzi butemewe muri ako Karere.
Bivugwa ko inzego zishinzwe gukurikirana ubucukuzi zagiye kuri ibi birombe, ariko zigasanga ibyo kompanyi yasabwe gukosora bitarubahirijwe, ndetse ibikorwa by’ubucukuzi butemewe bikaba byarakomeje.
Umwe mu baturage yagize ati: “Amabuye y’agaciro acukurwa nta ruhushya, akagurishwa mu buryo butemewe, bikaba bishobora gutuma imisoro itishyurwa.”
Nyamara, kugeza ubu, UMUSEKE dukesha iyi nkuru uvuga ko utarabona amakuru arambuye aturuka ku nzego z’ubugenzacyaha ku byaha Baziruwiha akurikiranweho.
Nyabyenda Emmanuel kandi avugwa mu bikorwa by’ubucukuzi butemewe mu Murenge wa Ndaro, mu Karere ka Ngororero, aho abantu umunani bivugwa ko bahitanywe n’impanuka zijyanye n’ubucukuzi mu gihe cy’ukwezi n’igice.
Muri uwo Murenge, bivugwa ko Nyabyenda ahagarariwe na Abayisenga Jean Jules. Gusa, Nyabyenda na Abayisenga bombi bahakanye ibyo birego, bavuga ko badakora ubucukuzi bunyuranyije n’amategeko.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndaro yasabye ko inzego zibishinzwe zakurikirana neza ibyo birego kugira ngo hamenyekane ukuri kwabyo.
Mu gihe iperereza rigikomeje, Baziruwiha Ephrem ari mu maboko ya RIB, mu gihe hategerejwe ibisobanuro birambuye ku byo akekwaho.


