Guverinoma ya Chad yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kuva mu masezerano ya Roma ashyiraho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), ivuga ko uru rukiko rutagitanga ubutabera bungana kuri bose ahubwo rwibanda cyane ku bihugu bya Afurika.
Ku wa 27 Nyakanga 2026, Chad yamenyesheje ku mugaragaro Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye icyemezo cyayo cyo kuva muri ICC. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo gusuzuma imikorere y’urwo rukiko mu gihe kirekire.
Mu itangazo ryayo, Guverinoma ya Chad yavuze ko kuva ICC yatangira gukora, iperereza ryinshi ryafunguwe ryibanze ku bihugu byo muri Afurika. Ivuga ko muri dosiye 13 zafunguwe kugeza ubu, icyenda zireba ibihugu bya Afurika, ndetse no mu bantu bafunzwe n’urwo rukiko, abenshi bakomoka mu bibazo byo kuri uwo mugabane.
Chad isanga ibi bigaragaza ko ICC ikoresha ubutabera butaringanije kandi ikaba yarabaye igikoresho cya politiki kirenganya cyane ibihugu byo muri Afurika.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Chad, Abdoulaye Sabre Fadoul, yavuze ko igihugu cye kitagishobora gukomeza kuba muri gahunda y’urukiko ruvugwaho guhitamo abo rukurikirana, mu gihe abandi bakekwaho ibyaha bikomeye bo badakurikiranwa.
Nubwo Chad yatangaje kuva muri ICC, amategeko ateganya ko icyo cyemezo kizatangira gukurikizwa nyuma y’umwaka umwe. Muri icyo gihe, igihugu kizakomeza kubahiriza inshingano zacyo zo gukorana n’urwo rukiko.
Iki cyemezo kije gikurikira icyafashwe n’ibindi bihugu byo muri Sahel birimo Niger, Mali na Burkina Faso, na byo byamaze gutangaza ko bivuye muri ICC. Hari kandi amakuru avuga ko hari ibindi bihugu bya Afurika bishobora gukurikiza uwo murongo.
Abasesenguzi bavuga ko icyemezo cya Chad gishobora kuba cyaragizwemo uruhare n’ibiganiro biherutse kuba hagati y’iki gihugu na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu cyumweru gishize, Umunyamabanga wa Leta wa Amerika ushinzwe Afurika yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Chad, agaragaza impungenge ku mikorere ya ICC.
Icyakora, icyemezo cya Chad cyanenzwe n’abaharanira uburenganzira bwa muntu. Bavuga ko gishobora kugabanya icyizere cy’abifuza ko ibyaha bikomeye byabaye mu gihugu, birimo ubwicanyi bwabaye mu myigaragambyo yo ku wa 20 Ukwakira 2022, byagezwa imbere y’ubutabera mpuzamahanga.
Iki cyemezo kandi gifashwe mu gihe Chad ishinjwa n’imiryango mpuzamahanga kugira uruhare mu makimbirane yo muri Sudani, aho ivugwaho gushyigikira umutwe wa Rapid Support Forces (RSF), ushinjwa ihohoterwa rikomeye ry’uburenganzira bwa muntu.


