Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze mu buryo bw’urwenya ko aziyamamariza manda ya kane ku mwanya wa Perezida wa Amerika, nubwo Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu ribuza umuntu kurenza manda ebyiri.
Ibi yabivugiye mu birori bya White House Correspondents’ Association Dinner, byateguwe ku wa 25 Nyakanga 2026, bigamije kwizihiza ubwisanzure bw’itangazamakuru no guha icyubahiro abanyamakuru.
Trump yavuze aya magambo asetsa abari bitabiriye ibirori, bituma bamwe bayafata nk’urwenya, mu gihe abandi bongeye kwibaza ku magambo akunze kuvuga ku bijyanye no kongera kuyobora igihugu.
Muri Amerika, Itegeko Nshinga, binyuze ku Ivugururwa rya 22 (22nd Amendment), riteganya ko nta Perezida wemerewe kurenza manda ebyiri, bityo igitekerezo cyo kwiyamamariza manda ya kane kikaba kidashoboka mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ibi birori byabaye nyuma y’amezi atatu ibindi nk’ibi byari byasubitswe kubera igikorwa cy’iraswa cyari cyabaye, kikabangamira umutekano. Mu ijambo rye, Trump yifashishije urwenya ku ngingo zitandukanye, harimo n’iyo kongera kwiyamamaza.


