Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba, ari i Kigali mu ruzinduko rwitezweho kurushaho gushimangira umubano n’ubucuti hagati y’u Rwanda na Uganda.
Gen. Muhoozi, usanzwe ari umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 Nyakanga 2026, aho yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga.
Aba basirikare bakuru bombi biteganyijwe ko bagirana ibiganiro, mu gihe Gen. Muhoozi kandi byitezwe ko yakirwa na Perezida Paul Kagame, bakagirana ibiganiro ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’ibindi bibazo by’umutekano n’ubufatanye mu karere.
Uru ruzinduko rwa Gen. Muhoozi rubaye mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda umaze igihe usubiye ku murongo, nyuma y’imyaka y’umwuka mubi waranzwe n’ibibazo bitandukanye, birimo ibirego by’uko ibihugu byombi byivanga mu bibazo by’imbere mu kindi, ndetse n’ifungwa ry’umupaka wa Gatuna.
Muhoozi ni umwe mu bantu bagize uruhare mu biganiro byafashije kugabanya uwo mwuka mubi no kongera kubaka icyizere hagati y’u Rwanda na Uganda.
Kuva mu 2022, uyu musirikare mukuru yagiye agirira mu Rwanda ingendo zitandukanye.
Muri Werurwe 2022, Gen. Muhoozi yagiriye uruzinduko mu Rwanda, aho yakiriwe na Perezida Paul Kagame.
Uru ruzinduko rwabaye mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda wari utangiye gusubira mu buryo, nyuma y’imyaka y’umwuka mubi.
Mu rwego rwo kugaragaza ubucuti bwihariye bafitanye, Perezida Kagame yagabiye Gen. Muhoozi inka z’inyambo, nk’ikimenyetso cy’ubucuti n’ubwiyunge.
Gen. Muhoozi yaje kongera gusura u Rwanda, agaruka ku bijyanye n’izo nka, avuga ko zari zimaze kwiyongera, ibintu byagaragazaga ko ubucuti bwe na Perezida Kagame bukomeje gukura.
Uru rugendo rwa Gen. Muhoozi rwari rufite umwihariko kuko rwabaye mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda wari umaze gutera intambwe igaragara mu nzira yo gusubira ku murongo.
Umubano wihariye wa Gen. Muhoozi na Perezida Kagame wagaragaye kandi mu birori by’isabukuru y’amavuko y’uyu musirikare.
Muri Mata 2023, Gen. Muhoozi yizihirije isabukuru ye y’amavuko i Kigali, aho yakiriwe n’abayobozi bakuru b’u Rwanda, mu birori byitabiriwe na Perezida Paul Kagame n’abandi banyacyubahiro.
Icyo gihe, isabukuru ya Gen. Muhoozi yizihirijwe mu Rwanda yabaye ikindi kimenyetso cy’umubano wihariye yari afitanye n’u Rwanda, ndetse n’uruhare rwe mu gusubiza ku murongo umubano hagati ya Kigali na Kampala.
Mu mwaka wari wabanje, Perezida Paul Kagame yari yagiye muri Uganda kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Gen. Muhoozi, anagirana ibiganiro na Perezida Yoweri Museveni ku ngingo zirebana n’umutekano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Uruzinduko rushya rwa Gen. Muhoozi i Kigali rubaye mu gihe u Rwanda na Uganda bikomeje gushimangira ko bifite inyungu bihuriyeho, cyane cyane mu bijyanye n’umutekano, ubucuruzi n’ubufatanye mu karere.


