Ese Sonko yashakaga impinduka zihuse kurusha Faye? Isomo rya Pan-Africanism, Kagame n’ubwitonzi bwa Dipolomasi ya Sénégal

Mu gihe Ousmane Sonko na Bassirou Diomaye Faye batsindaga amatora ya Perezida wa Senegal, benshi bababonaga nk’abayobozi bafite icyerekezo kimwe: kubaka Senegal yigenga, irwanya ruswa kandi ishyira imbere inyungu z’Abanyasenegali. Ariko uko amezi yagiye ashira, hagiye hagaragara ibimenyetso byerekana ko nubwo intego zabo bari bazihuriyeho, uburyo bwo kuzigeraho bushobora kuba butandukanye. Ese Sonko yashakaga impinduka […]
Wa musore wibye igifaru yahawe igihano

Umusore w’imyaka 26 witwa Ebenezer Frimpong, yakatiwe igifungo cy’ukwezi kumwe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugerageza kwiba igifaru cya Polisi, mu Karere ka Ashanti muri Ghana. Frimpong yakatiwe n’Urukiko rwa Kwadaso Circuit Court ruherereye mu Mujyi wa Kumasi, nyuma yo guhindura imyiregurire ye akemera icyaha, mu rubanza rwabaye ku wa Kabiri, tariki ya 21 Nyakanga […]
Gen. Muhoozi ari mu Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba, ari i Kigali mu ruzinduko rwitezweho kurushaho gushimangira umubano n’ubucuti hagati y’u Rwanda na Uganda. Gen. Muhoozi, usanzwe ari umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 Nyakanga 2026, aho yakiriwe n’Umugaba […]
Icyitwa Ikarita y’umweru cyabaye ikibazo ku barimo Abanyarwanda muri Zambia

Impunzi zirimo abakomoka mu Rwanda, DR Congo no mu Burundi ziba mu Murwa Mukuru Lusaka muri Zambia zirataka kutongererwa agaciro icyangombwa cyo kuhakorera kizwi nk’Ikarita y’umweru ku mpamvu zivuga ko zitaramenya. Izi mpunzi ziravuga ko kuba iyi karita ihabwa abemerewe gukorera hanze y’inkambi itari kongererwa igihe (renewal) bituma zihera mu nzu zitinya gutabwa muri yombi, […]
Gipupu yaguyemo abasirikare benshi ba FDNB na FARDC, yisubizwa na Twirwaneho

Umutwe wa Twirwaneho watangaje ko wisubije uduce twa Gipupu na Kaseke duherereye muri Teritwari ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo kutwirukanamo ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo Kinshasa. Amakuru y’ifatwa ry’utu duce twombi yemejwe na Colonel Rugabo Fidèle, abinyujije ku rubuga rwe rwa X. Yagize ati: “Gipupu na Kiseke […]
Ingoma ya Perezida Kaïs Saïed muri Tunisia yaba iri mu kaga

Ku wa 25 Nyakanga 2026, igihugu cya Tunisia cyizihije imyaka 69 kibaye Repubulika, ariko uwo munsi wanibukije imyaka itanu ishize Perezida Kaïs Saïed afashe icyemezo cyahinduye amateka ya politiki y’iki gihugu. Ku wa 25 Nyakanga 2021, Tunisia yari mu bihe bikomeye by’icyorezo cya COVID-19, ubukungu bwifashe nabi ndetse n’amakimbirane ya politiki yari yarashegeshe igihugu. Muri […]
Ubuhinde buri gushya! Urubyiruko rwahagurukiye Guverinoma

Mu murwa mukuru w’u Buhinde, New Delhi, urubyiruko rukomeje imyigaragambyo ikaze nubwo Guverinoma yakajije umutekano, ifunga sitasiyo za metero 18 ndetse ikohereza abapolisi benshi ahabera imyigaragambyo. Abigaragambya bari kwitwaza izina “Cockroach Janta Party”, bavuga ko batazava ku izima kugeza igihe Minisitiri w’Uburezi, Dharmendra Pradhan, azegurira. Ariko kugira ngo umuntu yumve impamvu iyi myigaragambyo ikomeye, ni […]
Bari kukuneka bakoresheje email yawe utabizi

Mu gihe abantu benshi batekereza ko email ari uburyo bwizewe bwo kwakira amakuru no kuvugana, hari ikoranabuhanga rimaze imyaka myinshi rikora bucece, rikurikirana ibyo abakoresha bakora batabizi. Ryitwa “tracking pixel”, cyangwa se “spy pixel”. Nubwo izina ryaryo rishobora gutera ubwoba, ntabwo ari virusi cyangwa porogaramu yinjira muri telefone yawe. Ahubwo ni agashusho gato cyane kataboneshwa […]
Trump arashaka indi manda kandi itegeko nshinga ritabimwemerera

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze mu buryo bw’urwenya ko aziyamamariza manda ya kane ku mwanya wa Perezida wa Amerika, nubwo Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu ribuza umuntu kurenza manda ebyiri. Ibi yabivugiye mu birori bya White House Correspondents’ Association Dinner, byateguwe ku wa 25 Nyakanga 2026, bigamije kwizihiza ubwisanzure bw’itangazamakuru no […]
Ubugereki bwahanuye ibisasu byari birashwe muri Arabia Saudite

Ingabo z’u Bugereki zicunga uburyo bwo kurinda ikirere (air defence) muri Arabia Saudite zarashe zihanura misile ebyiri za balisitiki zari zoherejwe ziturutse muri Yemen, zari zigamije kwibasira inganda zitunganya peteroli zo mu mujyi wa Yanbu. Aya makuru yatangajwe na Reuters ivuga ko iki gitero cyabaye ku wa Gatandatu, aho urwego rushinzwe ubutabazi n’ubwirinzi bw’abaturage muri […]
Tshisekedi yoherereje Ramaphosa na Lourenço ubutumwa bw’ibanga, burimo ubwerekeye FDLR

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yoherereje ubutumwa bwihariye kandi bw’ibanga ba Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na João Lourenço wa Angola. Ubu butumwa bwashyikirijwe aba bayobozi biciye muri Minisitiri wa RDC ushinzwe ukwihuza kw’akarere, Floribert Anzuluni Isiloketshi. Ku wa Kane tariki ya 23 Nyakanga 2026, Anzuluni yakiriwe na Perezida Cyril […]
Nta munyapolitiki wa AFC/M23 ucyemerewe gutunga ibikoresho bya gisirikare

Ihuriro AFC/M23 ku wa Gatanu tariki ya 24 Nyakanga ryasabye abayobozi baryo bose bo mu rwego rwa politiki bafite ibikoresho bya gisirikare, kubishyikiriza igisirikare cyaryo (ARC). Iki cyemezo cyatangajwe nyuma y’inama yabaye ku wa Kane tariki ya 23 Nyakanga 2026, yahuje Ubuyobozi bwa Politiki bwa AFC/M23 n’abayobozi ba ARC. Mu itangazo ryasohotse nyuma y’inama, Ubuyobozi […]
APR FC yambikiwe ubusa mu maso ya Perezida Kagame

APR FC yatangiye nabi cyane irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026, nyuma yo kunyagirwa na Gor Mahia yo muri Kenya ibitego 5-0, mu mukino warebwe na Perezida Paul Kagame. Ni igisebo gikomeye kuri APR FC, ikipe iri mu zahabwaga amahirwe yo kwegukana igikombe cya ririya rushanwa risanzwe riterwa inkunga n’Umukuru w’Igihugu, ari na we washinze […]