HOA_SJPXoAEe7R8_copy_1000x607

APR FC yambikiwe ubusa mu maso ya Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

APR FC yatangiye nabi cyane irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026, nyuma yo kunyagirwa na Gor Mahia yo muri Kenya ibitego 5-0, mu mukino warebwe na Perezida Paul Kagame.

Ni igisebo gikomeye kuri APR FC, ikipe iri mu zahabwaga amahirwe yo kwegukana igikombe cya ririya rushanwa risanzwe riterwa inkunga n’Umukuru w’Igihugu, ari na we washinze iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda.

Perezida Kagame yinjiye muri Stade Amahoro Gor Mahia yamaze kubona ibitego byombi bisa n’ibyinjiriye rimwe mu gice cya mbere.

Mu gihe abakunzi ba APR FC bari biteze ko ishobora gukanguka igasubiza, ibintu byakomeje kuba bibi mu gice cya kabiri cy’umukino ubwo Nyamukandagira yakinaga nk’indembe yinjizwaga ibindi bitego bitatu, umukino ukarangira bibaye 5-0.

Ni ibitego byatsinzwe na Mike Kibwage, Patrick Essombe, Paul Okoth, Lesley Owino na Ebenezer Assifuah.

Ni umusaruro utari witezwe ku ikipe yari yahawe umukoro wo kuzatwara igikombe, dore ko mbere y’uko CECAFA Kagame Cup itangira, Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR FC, Gen. Mubarakh Muganga, yari yasabye abakinnyi kwitanga bagaharanira kwegukana iki gikombe.

Mu butumwa yagejeje ku bakinnyi, Gen. Muganga yabasabye gukina bafite intego yo kwegukana igikombe, agaragaza ko APR FC igomba guhatanira umwanya wa mbere muri iri rushanwa ryitiriwe Perezida Paul Kagame.

Icyakora, Gor Mahia yerekanye ko APR FC ikiri kure y’urwego yari yitezweho, nyuma yo kuyitsinda iyirusha mu nguni zose z’ikibuga.

Kuri APR FC, ikibazo gikomeye ubu si ugutsindwa na Gor Mahia gusa, ahubwo ni uburyo iyi kipe izitwara mu mikino izakurikiraho.

Umutoza wayo Abderrahim Taleb usanzwe utemerwa n’igice kinini cy’abafana, yabwiye itangazamakuru ko ikipe ye yari imaze ibyumweru bibiri itangiye imyitozo yandagajwe izira kuba itarabonye umwanya uhagije wo kwitegura CECAFA.

Ni mu gihe ku rundi ruhande abafana banibaza ku bushobozi bw’abakinnyi iyi kipe yaguze muri iyi mpeshyi, dore ko yaba umunyezamu Ernan Siluane, Madou Zon, Amani Michel na Mamadou TraorĂ© nta n’umwe wigeze yerekana itandukaniro.

APR FC kuri ubu iri ku mwanya wa nyuma mu tsinda A iherereyemo, mbere yo guhura na Garde RĂ©publicaine yo muri Djibouti ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply