2024-01-29T115509Z_665141948_RC2MR5A7Z95E_RTRMADP_3_SLOVAKIA-USA-DEFENCE

Ubugereki bwahanuye ibisasu byari birashwe muri Arabia Saudite

Sangiza iyi nkuru

Ingabo z’u Bugereki zicunga uburyo bwo kurinda ikirere (air defence) muri Arabia Saudite zarashe zihanura misile ebyiri za balisitiki zari zoherejwe ziturutse muri Yemen, zari zigamije kwibasira inganda zitunganya peteroli zo mu mujyi wa Yanbu.

Aya makuru yatangajwe na Reuters ivuga ko iki gitero cyabaye ku wa Gatandatu, aho urwego rushinzwe ubutabazi n’ubwirinzi bw’abaturage muri Arabia Saudite (Civil Defence) rwahise rutanga impuruza rusaba abaturage bo muri Yanbu kwitwararika no kwirinda ibyago.

Amakuru Reuters yahawe n’inzego z’umutekano mu Bugereki avuga ko misile ebyiri za balisitiki zarashwe ziturutse muri Yemen zigamije kwangiza inganda zitunganya peteroli ziri muri Yanbu, ariko zikaza gufatirwa mu kirere n’uburyo bwa Patriot Air Defence bukoresha abasirikare b’u Bugereki.

Umwe mu bayobozi batanze aya makuru yagize ati: “Igitero cyagabwe hakoreshejwe misile ebyiri za balisitiki zari zigamije inganda zitunganya peteroli zo muri Yanbu.” Undi muyobozi na we yemeje ko izo misile zombi zahanuwe zitaragera ku ntego yazo.

Ubugereki bwohereje muri Arabia Saudite uburyo bwa Patriot Air Defence bwakozwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2021, hashingiwe ku masezerano yo gufasha kurinda ibikorwaremezo by’ingufu n’ibya peteroli by’iki gihugu.

Iki ni cyo gikorwa cya kabiri kizwi aho abasirikare b’u Bugereki bakoresheje ubu buryo bwa Patriot mu guhagarika ibisasu bya misile byari bigamije Arabia Saudite.

Nta makuru aratangazwa ku byangiritse cyangwa niba hari abantu bagizweho ingaruka n’iki gitero. Abayobozi bakomeje gukurikirana umutekano muri aka gace mu gihe amakimbirane yo mu Burasirazuba bwo Hagati akomeje guteza impungenge.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply