HOAV9TlX0AA0gdp

Nta munyapolitiki wa AFC/M23 ucyemerewe gutunga ibikoresho bya gisirikare

Sangiza iyi nkuru

Ihuriro AFC/M23 ku wa Gatanu tariki ya 24 Nyakanga ryasabye abayobozi baryo bose bo mu rwego rwa politiki bafite ibikoresho bya gisirikare, kubishyikiriza igisirikare cyaryo (ARC).

Iki cyemezo cyatangajwe nyuma y’inama yabaye ku wa Kane tariki ya 23 Nyakanga 2026, yahuje Ubuyobozi bwa Politiki bwa AFC/M23 n’abayobozi ba ARC.

Mu itangazo ryasohotse nyuma y’inama, Ubuyobozi bwa Politiki bwa AFC/M23 bwategetse abayobozi bose ba politiki bafite ibikoresho bya gisirikare kubishyikiriza ARC, mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ariho.

AFC/M23 yavuze ko iki cyemezo kigamije gukomeza disipulini imbere mu muryango no gutuma ibikoresho bya gisirikare bikoreshwa mu buryo bugenzuwe kandi bukurikije amabwiriza.

Ubuyobozi bwa AFC/M23 bwaburiye ko “umunyapolitiki wese uzirengagiza iri tegeko azahanwa.”

AFC/M23 yafashe iki cyemezo, mu gihe abayobozi bayo barimo n’umuhuzabikorwa wayo, Corneille Nangaa na Bertrand Bisimwa umwungirije, bagiye bagaragara kenshi bambaye imyambaro ya gisirikare.

Ibikoresho abayobozi ba ririya huriro basabwe guhsyikiriza igisirikare cyawo, birimo intwaro ku bazitunze, ndetse n’imyambaro ya gisirikare, ingofero ndetse n’inkweto.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply