Mu murwa mukuru w’u Buhinde, New Delhi, urubyiruko rukomeje imyigaragambyo ikaze nubwo Guverinoma yakajije umutekano, ifunga sitasiyo za metero 18 ndetse ikohereza abapolisi benshi ahabera imyigaragambyo.
Abigaragambya bari kwitwaza izina “Cockroach Janta Party”, bavuga ko batazava ku izima kugeza igihe Minisitiri w’Uburezi, Dharmendra Pradhan, azegurira.
Ariko kugira ngo umuntu yumve impamvu iyi myigaragambyo ikomeye, ni ngombwa kubanza gusobanukirwa uburyo uburezi bwo mu Buhinde bukora.
Mu Buhinde, kwinjira mu mashuri makuru yigisha ubuvuzi si ibintu byoroshye.
Abifuza kuba abaganga bose bakora ikizamini kimwe ku rwego rw’igihugu cyose cyitwa NEET (National Eligibility cum Entrance Test).
Buri mwaka, abarenga miliyoni 2.2 bahatanira imyanya mike iri mu mashuri ya Leta n’ayigenga. Icyo kizamini ni cyo kigena ejo hazaza h’abanyeshuri benshi. Abagitsinze neza babona amahirwe yo kwiga ubuvuzi, mu gihe abagitsinzwe akenshi bategereza umwaka wose bakongera kugerageza.
Ni yo mpamvu buri kibazo kivugwa kuri NEET gifatwa nk’ikintu gikomeye cyane.
Mu 2026 havuzwe ko ibibazo byari kubazwa mu kizami cya NEET byamenyekanye mbere y’uko ikizamini gikorwa.
Abanyeshuri benshi bavuze ko hari abantu babonye ibyo bibazo mbere y’igihe, bituma gutahanira imyanya bitakigendera ku bushobozi ahubwo rivugwamo uburiganya.
Ibyo byarakaje urubyiruko rwavuze ko imyaka myinshi yo kwiga no kwitegura ishobora guteshwa agaciro n’abantu bake bakoze uburiganya.
Ni bwo batangiye gusaba ko Minisitiri w’Uburezi, Dharmendra Pradhan, yegura, bamushinja kutarinda ubunyangamugayo bw’ikizamini.
“Cockroach Janta Party” ni iki? Uyu mutwe ntiwatangiye ari ishyaka rya politiki.
Watangiye muri Gicurasi 2026 ku mbuga nkoranyambaga nk’urwenya rwa politiki.
Icyo gihe, Umucamanza Mukuru w’u Buhinde yari yavuze amagambo yagereranyije bamwe mu rubyiruko rudafite akazi n’udukoko tw’ibinyenzi (cockroach)
Urubyiruko ntirwabyakiriye neza. Ahubwo rwafashe iryo zina rwari rwahawe, ruruhindura ikimenyetso cy’urugamba rwo kwamagana akarengane, ruswa n’ibibazo biri mu rwego rw’uburezi.
Kuva icyo gihe, “Cockroach Janta Party” yahindutse umutwe ukomeye uhuza abanyeshuri n’urubyiruko rwo mu bice bitandukanye by’u Buhinde.
Mu mihanda ya New Delhi hagaragaye urubyiruko rwambuka inzitizi z’ibyuma zashyizweho n’abapolisi, bamwe bazikoresha nk’ibikoresho byo kwerekana ko badatinya ingabo z’umutekano.
Harshit, umwe mu banyeshuri bitabiriye imyigaragambyo, yavuze ko yavuye kure n’inshuti ze, nubwo kaminuza yabo yari yababujije kwitabira.
Yagize ati:Â “Turimo kwishimisha ariko tunigaragambya. Niba urubyiruko rutajya mu mihanda ngo ruvuge ibibazo byarwo, nta mpinduka zagerwaho.”
Undi munyeshuri w’imyaka 17 witwa Pravita yavuze ko ikibazo kirenze ikizamini kimwe.
Ati: “Uburezi bwacu buri mu kaga. Niba gahunda y’uburezi idahindutse, igihugu ntikizatera imbere.”
Abantu benshi bibaza impamvu Minisitiri Dharmendra Pradhan atareguzwa kandi igitutu gikomeje kwiyongera.
Impamvu ya mbere ni uko ari umwe mu banyapolitiki ba hafi ba Minisitiri w’Intebe Narendra Modi.
Pradhan amaze imyaka irenga icumi ari muri Guverinoma ya Modi, kandi afatwa nk’umwe mu bayobozi b’ingenzi mu ishyaka riri ku butegetsi rya Bharatiya Janata Party (BJP).
Abasesenguzi bavuga ko iyo Modi yemera kumwirukana kubera igitutu cy’imihanda, byafatwa nk’intsinzi y’abigaragambya ndetse bikaba byatuma n’indi myigaragambyo yiyongera.
Ni yo mpamvu Guverinoma isa n’iyahisemo gukaza umutekano aho kwemera ibyo urubyiruko rusaba.
Hari ikintu gituma benshi bavuga ko amateka yisubiramo. Mu 1997, Dharmendra Pradhan na we yari umuyobozi w’abanyeshuri.
Icyo gihe yayoboye imyigaragambyo yamaganaga isakara ry’ibibazo by’ibizamini mu ntara ya Odisha.
Yahaburiye umutekano, akubitwa bikomeye n’abapolisi ndetse arakomereka.
Nyuma y’imyaka hafi 30, uwo wahoze ari umunyeshuri warwanyaga uburiganya mu bizamini, ni we ubu abanyeshuri bashinja kunanirwa kurinda ubunyangamugayo bw’ibizamini, bakaba bamusaba kwegura.
Kugeza ubu, Guverinoma ya Modi ntiratangaza ko yiteguye gukuraho Minisitiri Dharmendra Pradhan.
Ariko kuba urubyiruko rukomeje imyigaragambyo nubwo rwugarijwe n’ingamba zikomeye z’umutekano, bigaragaza ko ikibazo cya NEET kitakiri ikibazo cy’ikizamini gusa. Cyahindutse ikimenyetso cy’uburakari bw’urubyiruko ku bibazo by’uburezi, amahirwe angana n’imiyoborere, ibintu bishobora gukomeza kugira ingaruka kuri politiki y’u Buhinde mu gihe kiri imbere.
Kugeza kuri ubu Leta y’Ubuhinde yamaze gukupa interineti mu gihe imyigaragambyo igikomeje.


