Ku wa 25 Nyakanga 2026, igihugu cya Tunisia cyizihije imyaka 69 kibaye Repubulika, ariko uwo munsi wanibukije imyaka itanu ishize Perezida Kaïs Saïed afashe icyemezo cyahinduye amateka ya politiki y’iki gihugu.
Ku wa 25 Nyakanga 2021, Tunisia yari mu bihe bikomeye by’icyorezo cya COVID-19, ubukungu bwifashe nabi ndetse n’amakimbirane ya politiki yari yarashegeshe igihugu. Muri icyo gihe, Perezida Kaïs Saïed yatangaje ibihe bidasanzwe (State of Emergency), yirukana Guverinoma, ahagarika Inteko Ishinga Amategeko ndetse yegurira ububasha bwinshi ku biro bye.
Abamushyigikiye bavugaga ko ari intambwe ikenewe kugira ngo igihugu gikurwe mu kavuyo kari kamaze imyaka. Icyakora abatavuga rumwe na we babifashe nk’ihirikwa ry’Itegeko Nshingamategeko ryabaye nta gisirikare gikoreshejwe, bise “constitutional coup”, bisobanura ko ubutegetsi bwafashwe hifashishijwe ibyemezo bya Perezida aho gukoresha imbaraga za gisirikare.
Mbere ya 2021, Tunisia yafatwaga nk’igihugu cyari cyarateye intambwe mu miyoborere ishingiye kuri demokarasi nyuma ya Revolisiyo ya Jasmine yo mu 2011, yavanye ku butegetsi Perezida Zine El Abidine Ben Ali wari umaze imyaka irenga 20 ayobora igihugu.
Iyo revolisiyo ni yo yabaye intangiriro y’ibyiswe Arab Spring, imyigaragambyo yakwirakwiye mu bihugu byinshi by’Abarabu isaba impinduka muri politiki.
Ariko kuva Kaïs Saïed yafata ubutegetsi mu buryo budasanzwe, inzego nyinshi zari zarashyizweho nyuma ya revolisiyo zaraseshwe cyangwa zitakaza ububasha bwazo. Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu yakomeje kugaragaza impungenge ku ifungwa ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, igitutu ku banyamakuru no kugabanuka kw’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.
Nubwo bimeze bityo, Kaïs Saïed yongeye gutorerwa kuyobora igihugu mu matora yo mu 2024, kandi aracyafite igice cy’abaturage kimushyigikiye.
Mu myaka itanu ishize, Tunisia yakomeje guhura n’ibibazo by’ubukungu birimo izamuka ry’ibiciro, ubushomeri n’ibura ry’amafaranga.
Mu byumweru bibiri bishize, abaturage bongeye guhura n’ikindi kibazo gikomeye cyo kubura amashanyarazi n’amazi, ibintu byatumye ubuzima bwa buri munsi burushaho kugorana.
Ihuriro ry’Abanyamategeko ba Tunisia (Bar Association) ryatangaje ko igihugu kiri mu bibazo bikomeye, mu gihe ihuriro rikomeye ry’abakozi UGTT ryashinjije Guverinoma kunanirwa gusohoza ibyo yasezeranyije abaturage.
Kubera ibi bibazo, amashyirahamwe atandukanye yahamagariye abaturage gukora imyigaragambyo ku wa 25 Nyakanga 2026, yiyongera ku yindi yari imaze iminsi iba nijoro mu mijyi itandukanye.
Abigaragambya bavuga ko badashobora gukomeza kwihanganira ibura ry’amazi n’amashanyarazi, ubuzima buhenze ndetse n’igabanuka ry’ubwisanzure bwa politiki.
Nyuma y’imyaka itanu Perezida Kaïs Saïed afashe ubutegetsi mu buryo budasanzwe, Tunisia iracyashakisha inzira yo guhuza umutekano wa politiki, demokarasi n’ubukungu, mu gihe abaturage benshi bakomeje kugaragaza ko batanyuzwe n’uko igihugu kiyobowe.


