Mu gitondo cyo ku wa 2 Kanama 2026, ubuzima bw’umugabo w’Umunya-Ukraine w’imyaka 33 bwahindutse mu kanya gato. Mu ntara ya Thuringia, mu burasirazuba bw’u Budage, inzego z’umutekano zamufashe zimushyikiriza ubutabera. Icyo akurikiranyweho kirakomeye, kuko yaketsweho gukora ubutasi ku ruganda rukora intwaro, agamije gutegura ibikorwa byo guhungabanya umutekano.
Ibi byamenyekanye ku mugaragaro ku wa 6 Kanama 2026, ubwo polisi yo muri Bavaria yatangazaga ko uwo mugabo akekwaho kuba yarakoraga nk’uwitwa “low-level agent.” Iri jambo risobanura umuntu udafata ibyemezo bikomeye mu rwego rw’ubutasi, ahubwo ushinzwe gukusanya amakuru no kuyageza ku bamwohereje.
Nk’uko iperereza ribigaragaza, muri Kamena 2026 uyu mugabo yafashe amashusho n’amafoto y’uruganda rukora ibikoresho bya gisirikare ruherereye muri Bavaria. Abashinzwe iperereza bavuga ko ayo mashusho atari ay’urwibutso cyangwa ay’ubukerarugendo, ahubwo ko yari agamije koherezwa ku bantu bamwohereje kugira ngo bayifashishe gutegura ibikorwa byo gusenya cyangwa guhungabanya ibikorwa by’urwo ruganda. Ibyo bikorwa ni byo bita sabotage, bivuga ibikorwa bikorwa mu ibanga bigamije kwangiza ibikorwaremezo, inganda cyangwa ibikorwa by’igihugu.
Nyuma yo gutabwa muri yombi, urukiko rwafashe icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje. Naramuka ahamijwe icyaha, azaburanishwa hakurikijwe amategeko y’u Budage.
Mu myaka ishize, u Budage bwakajije umutekano ku nganda zikora intwaro n’ibindi bikorwaremezo by’ingenzi. Ni nyuma y’uko inzego z’umutekano zitangiye kubona ibimenyetso by’uko hari ibihugu bikoresha ubutasi, amakuru y’ibinyoma n’ibikorwa byo gusenya ibikorwaremezo kugira ngo bihungabanye ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi.
Kubera iyo mpamvu, muri Kamena 2026 u Budage bwashyizeho ikigo gishya gihuza inzego zitandukanye mu kurwanya ibyo bise hybrid attacks. Iri jambo risobanura ibitero bitari intambara isanzwe, ahubwo bikomatanya ubutasi, ibitero byo kuri mudasobwa, amakuru ayobya abaturage ndetse n’ibikorwa bya sabotage.
Mu gihe iperereza kuri uyu mugabo rikomeje, ku wa 5 Kanama 2026 habonetse drone yari itwaye ibisasu hafi y’indege itwara imizigo ya Ukraine ku kibuga cy’indege cya Leipzig-Halle.
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu w’u Budage, Alexander Dobrindt, yavuze ko icyo kibazo cyerekana ko igihugu gihanganye n’uburyo bushya bw’ibitero, aho ababigaba bashobora gukoresha abantu bake, drones cyangwa ubundi buryo bw’ibanga aho gukoresha ingabo zisanzwe.
Kugeza ubu, abashinzwe iperereza ntibaratangaza igihugu cyangwa urwego rw’ubutasi uyu mugabo akekwaho gukorera. Icyakora, bavuga ko hari ibimenyetso byerekana ko yakoraga ku mabwiriza y’urwego rw’ubutasi rw’igihugu cy’amahanga.
Mu gihe intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine ikomeje kugira ingaruka ku mutekano w’u Burayi, iki kibazo cyongeye kwerekana ko urugamba rutabera gusa ku rugamba rw’amasasu, ahubwo runabera mu makuru, mu butasi no mu kurinda ibikorwa remezo by’ibihugu.


