Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko iri mu biganiro n’iy’u Butaliyani ku mushinga ushobora gutuma u Rwanda rwakira by’agateganyo abimukira n’imiryango yabo, mu gihe bategereje ko ibibazo byabo bisuzumwa cyangwa bagashakirwa ibindi bihugu bibakira.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko kugeza ubu nta masezerano arashyirwaho umukono, ahubwo impande zombi zikiri kuganira ku buryo iyo gahunda yashyirwa mu bikorwa.
Yasobanuye ko kimwe mu bitekerezo biri ku meza ari ugukoresha uburyo busa na Emergency Transit Mechanism (ETM) ikorera i Gashora mu Karere ka Bugesera. Iyo gahunda yashyizweho ku bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye, yakira impunzi n’abimukira bakuwe muri Libya, bakazanwa ahantu hatekanye mbere yo koherezwa mu bindi bihugu cyangwa gusubira iwabo.
Abimukira bakirwa muri iyo gahunda bahabwa ubuvuzi, ubufasha bwo mu mutwe, amahugurwa y’imyuga n’igihe cyo kwisuganya, mu gihe dosiye zabo zo gusaba ubuhungiro cyangwa izo kwimurirwa mu kindi gihugu zikiri gusuzumwa.
Makolo yavuze ko nyuma yo gusuzuma izo dosiye, bamwe bashobora guhabwa amahirwe yo kwimurirwa mu bihugu byemeye kubakira, mu gihe abandi bashobora gusubira mu bihugu bakomokamo igihe umutekano waho wifashe neza kandi babyifuza.
Yashimangiye ko ibiganiro bikomeje kandi ko nta mwanzuro wa nyuma urafatwa.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ubushake bwo gufasha impunzi n’abimukira bushingiye ku mateka igihugu cyanyuzemo. Mu bihe bitandukanye, Abanyarwanda benshi bahunze igihugu bajya mu mahanga, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 benshi barataha batangira kongera kubaka igihugu.
Kugeza ubu, u Rwanda rucumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 130, ahanini zituruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Burundi. Izo mpunzi zemerewe gukora, guhabwa indangamuntu no kubona serivisi z’ibanze zirimo ubuvuzi n’uburezi.
Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Il Sole 24 Ore agaragaza ko ibi biganiro biri mu mugambi wa Guverinoma ya Minisitiri w’Intebe Giorgia Meloni wo gushyira mu bikorwa amabwiriza mashya y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi agamije kunoza imicungire y’abimukira no kwihutisha isubizwa mu bihugu byabo ry’abadafite uburenganzira bwo kuguma i Burayi.
U Butaliyani burifuza ko ibigo byakira by’agateganyo abimukira byatangira gukora mu mwaka wa 2027. Bitandukanye n’amasezerano bwagiranye na Albania, kuri iyi nshuro bushaka gukorana n’ibindi bihugu by’u Burayi birimo Denmark, Autriche n’u Buholandi, mu gihe amafaranga yo gushyigikira iyo gahunda yakwiyambazwa Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
U Rwanda, Uganda na Ghana ni byo bihugu bya Afurika bivugwa ko byatangiye ibiganiro by’ibanze n’u Butaliyani kuri uwo mushinga.


