Mu gihe abantu benshi batekereza ko email ari uburyo bwizewe bwo kwakira amakuru no kuvugana, hari ikoranabuhanga rimaze imyaka myinshi rikora bucece, rikurikirana ibyo abakoresha bakora batabizi. Ryitwa “tracking pixel”, cyangwa se “spy pixel”.
Nubwo izina ryaryo rishobora gutera ubwoba, ntabwo ari virusi cyangwa porogaramu yinjira muri telefone yawe. Ahubwo ni agashusho gato cyane kataboneshwa amaso, gashyirwa muri email kugira ngo uwakwohereje amenye ibyo wakoze nyuma yo kuyifungura.
Spy Pixel ni iki?
Tracking pixel ni ifoto nto cyane ifite ubunini bwa pixel imwe gusa (1×1 pixel). Akenshi iba ifite ibara ryera cyangwa ikaba ibonerana ku buryo umuntu adashobora kuyibona.
Iyo iyo email ikugezeho ntacyo iba ikora. Ariko iyo uyifunguye, porogaramu ya email ihita isaba server y’uyohereje kuyizana kugira ngo yerekane iyo shusho. Muri uwo mwanya, amakuru amwe n’amwe ahita asubira ku wohereje.
Ni yo mpamvu bavuga ko “tracking pixel” idakurikirana email ubwayo, ahubwo ikurikirana igikorwa cyo kuyifungura.
Ni ayahe makuru ikusanya?
Iyo pixel ishobora gutanga amakuru atandukanye bitewe n’uburyo yateguwe.
Muri yo harimo:
- Kumenya niba email yarafunguwe cyangwa itafunguwe.
- Igihe nyacyo yafunguriwe.
- Inshuro yafunguwe.
- Porogaramu cyangwa browser yakoreshejwe.
- Ubwoko bwa telefone cyangwa mudasobwa.
- IP Address, ishobora gufasha kumenya igihugu cyangwa akarere umuntu arimo.
Ibi ntibisobanura ko umuntu ahita amenya aderesi yawe cyangwa akabona ibiri muri telefone yawe. Ariko bishobora kumuha ishusho y’imyitwarire yawe ku buryo bworoshye.
Kuki ibigo bikoresha Spy Pixels?
Ibigo byinshi bivuga ko zibafasha kunoza serivisi.
Urugero, iyo bohereje newsletter bashobora kumenya:
- Abantu bayisomye.
- Amasaha abantu benshi bayifungurira.
- Ubutumwa bushimishije kurusha ubundi.
- Abatakigira inyota yo kwakira email zabo.
- Ibyo bibafasha kugabanya spam no kohereza ubutumwa bujyanye n’ibyo abakiriya bashaka.
Kuki ikibazo cyazo cyongeye kuvugwa cyane?
Nubwo tracking pixels zimaze imyaka irenga 20 zikoreshwa, abantu benshi ntibari bazi ko zibaho.
Mu 2026, urwego rw’u Bufaransa rushinzwe kurinda amakuru bwite (CNIL) rwategetse ibigo byose bisaba cyangwa bikoresha tracking pixels kubanza kubimenyesha abakoresha no kubasaba uburenganzira.
Ni yo mpamvu kuva muri Nyakanga 2026 abantu benshi batangiye kwakira email zifite imitwe igira iti:
“Amakuru mashya ku ikoreshwa rya tracking pixels.”
“Twahinduye uburyo dukurikirana email.”
“Hitamo niba wemera tracking pixels.”
Izo email ntabwo zari zitangiye gukoresha tracking pixels, ahubwo zari zisobanuye ko amategeko mashya abasaba kubibwira abakiriya.
Ese Spy Pixels ni maneko?
Abahanga mu by’umutekano wa internet bavuga ko igisubizo kidahita kiba “yego” cyangwa “oya.”
Tracking pixel ubwayo ntabwo yiba amafoto yawe, ubutumwa bwawe cyangwa passwords.
Ariko ishobora kuba kimwe mu bikoresho bifasha ibigo kubaka amakuru menshi ku myitwarire yawe, cyane cyane iyo ahuzwa n’andi makuru bafite.
Ni yo mpamvu impirimbanyi zirengera ubuzima bwite zivuga ko abantu bagomba kubanza kubisobanurirwa no guhitamo niba babyemera cyangwa babyanga.
Wakwirinda ute?
Abakoresha bashobora:
- Kwanga tracking pixels igihe babisabwe.
- Guhindura privacy settings kuri konti zabo.
- Gukoresha email services zirinda automatic loading y’amashusho, nka Proton Mail n’izindi zimwe.
- Kutemerera email gupakurura amashusho mu buryo bwikora niba batizeye uyohereje.
Ese internet ishobora gukora nta gukurikirana abantu?
Abahanga bavuga ko ibi bigoye cyane.
Imbuga za internet, cookies, applications, social media na email hafi ya byose bifite uburyo runaka bwo gukusanya amakuru y’imikoreshereze. Ikibazo gikomeye si uko amakuru akusanywa, ahubwo ni uko akoreshwa n’uwemerewe kuyabona.
Mu gihe amategeko yo kurinda amakuru bwite agenda arushaho gukazwa hirya no hino ku isi, ibigo birasabwa kurushaho gukorera mu mucyo no guha abakoresha uburenganzira bwo kumenya amakuru akusanywa kuri bo no guhitamo niba bemera ko akoreshwa.


