IMG-20260723-WA0016

Intayoberana yagarutse ku rugendo rwayo mbere y’igitaramo “Gira u Rwanda”

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe itorero Intayoberana ryitegura igitaramo gikomeye cyiswe “Gira u Rwanda”, kizabera muri Kigali Serena Hotel ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nyakanga 2026

Mu Rwanda, amatorero gakondo akomeje kugira uruhare rukomeye mu kubungabunga umurage w’umuco no kuwugeza ku rubyiruko. Afasha abakiri bato kwiga imbyino gakondo, indirimbo z’umuco, gucuranga inanga n’ingoma, ndetse no gusobanukirwa indangagaciro zaranze Abanyarwanda kuva kera.

Intayoberana ni rimwe mu matorero agaragaza ko bishoboka guhuza umuco n’iterambere ry’ibihe bitandukanye, utarinze gutakaza umwimerere wawo.

Ryashinzwe mu 2014 na Kayigemera Sangwa Aline, kuri ubu rikaba rigizwe n’ababyinnyi barenga 100. Mu rugendo rw’imyaka 12, rimaze gukora ibitaramo birenga 250 mu bihugu bisaga 25 ku Isi, ibintu byatumye riba umwe mu ba ambasaderi b’umuco nyarwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Nyakanga 2026 ku cyicaro cy’Intayoberana giherereye i Nyamirambo, Umuyobozi wungirije w’Itorero Intayoberana, Nizeyimana Emmanuel, uzwi nka Nicky muri sinema, yavuze ko nubwo urugendo rwabo rutari rworoshye, bishimira aho bamaze kugera mu guteza imbere injyana gakondo.

Yagize ati: “Imyaka 12 yaranzwe n’ibitaramo. Yaranzwe n’ingendo zitandukanye mu bihugu bitandukanye, yaranzwe kandi no kwaguka mu buryo bwose.”

Nubwo bimeze bityo, Nicky yavuze ko nta rugendo rubaho rudatanga amasomo. Mu bihe bikomeye banyuzemo harimo icyorezo cya Covid-19, cyagize ingaruka zikomeye ku bikorwa by’imyidagaduro n’umuco.

Yagize ati: “Byanze bikunze harimo amasomo. Kwiga ni uguhozaho mu buzima bwa buri munsi. Kugirango ube inararibonye ni uko hari ibyo warabonye, turakiga kandi kwiga ntibirangire.”

Yakomeje avuga ko nubwo Covid-19 yasubije inyuma ibikorwa byinshi, batigeze bacika intege.

Nicky yavuze kandi ko kimwe mu bibashimisha cyane ari ukubona abana batojwe n’itorero bakura bakagera ku nzozi zabo.

Yagize ati: “Turarera tugakuza, bamwe bakajya mu mashuri yisumbuye, abandi bakajya i Burayi, abandi bagashyingirwa.”

Yasobanuye ko Intayoberana atari ahantu abantu baza kubyina gusa, ahubwo ari ishuri ry’ubuzima rifasha urubyiruko kwigira ubupfura, gukorera hamwe, kwigirira icyizere no gukunda igihugu.

Mu rugendo rwayo, Intayoberana rwateguye ibitaramo bitandukanye byasize amateka. Mu 2018 rwateguye “Twambaye Ikirezi”, cyagaragaje ubwiza n’umwihariko w’umuco nyarwanda.

Ku wa 25 Ukuboza 2022, rwateguye “Igitaramo Iwacu” cyabereye ahahoze ari L’Espace, kigamije kongera kwimakaza umuco wo gutaramira hamwe no gukunda umuco nyarwanda.

Mu Ugushyingo 2023, rwongeye kugaruka ku rubyiniro binyuze mu gitaramo “Akanigi Kanjye”, cyari kigamije kongera gukumbuza abakunzi b’umuco uburyohe bw’umudiho gakondo.

Uyu mwaka, Intayoberana yateguye igitaramo “Gira u Rwanda”, bavuga ko kizaba urubuga rwo kongera kwibutsa Abanyarwanda ko gukunda igihugu bitangirira no gukunda umuco wacyo.

Abazitabira iki gitaramo bari kugura amatike mbere bari kuyabona kuri 10,000 Frw, 20,000 Frw cyangwa 25,000 Frw mu myanya y’icyubahiro. Ameza y’abantu umunani azagurwa 200,000 Frw.

Ku munsi w’igitaramo, ibiciro bizahinduka aho itike zisanzwe zizagura 15,000 Frw, 25,000 Frw na 35,000 Frw, mu gihe ameza azaba agurwa 250,000 Frw.

Mu gihe isi ikomeje guhinduka umunsi ku wundi, kubungabunga umuco bisaba abantu bawukunda kandi bawushyira imbere. Intayoberana ivuga ko imyaka 12 imaze ari gihamya ko bishoboka guhuza umuco n’ibihe, ugakomeza kubaho no gukundwa n’abakiri bato.

IMG 20260723 WA0016
Nduwe Sugira Alain Bertin: ashinzwe imyitwarire, Nick DIMPOZ: Umuyobozi wungirije w’Intayoberana na IRADUKUNDA Diane: umubitsi

1784642856346img 4188.jpg af5f3 IMG 20260723 WA0012 IMG 20260723 WA0015 IMG 20260723 WA0017 IMG 20260723 WA0014 IMG 20260723 WA0007

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply