2d20a3ea0a000c00a884281a2fdbce

Umunsi umumotari abeshya Israel Mbonyi akamuvumbura 

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yacitse ururondogoro ubwo yavugaga inkuru y’umumotari wigeze kumutwara, akamubwira ko azi neza umuhanzi yari ari kumva mu ndirimbo kuri telefoni, nyamara atazi ko ari we wari wicaye inyuma ye.

Israel Mbonyi yavuze ko ibyo byabaye mu gihe yari amaze gutangira kumenyekana nk’umuhanzi, ariko uwo mumotari akaba atari yamenya izina rye.

Uyu muhanzi yavuze ko ubwo yari kuri moto, umumotari yashyize telefoni hafi y’ugutwi, atangira kumva indirimbo za Mbonyi. Kubera amatsiko, Mbonyi yamubajije niba azi uwo muhanzi.

Umumotari yahise amusubiza ko amuzi cyane, ndetse avuga ko biganye kandi ko hari n’indirimbo bandikanye.

Yamubwiye ko bombi biganye i Nyanza, kandi ko uwo muhanzi yaje kujya mu Buhinde. Ngo indirimbo uwo muhanzi yaririmbaga zari izo bandikanye, ariko ngo Mbonyi akaba yarabaye umunyabwenge akazisohora mbere ye.

Ibyo byatumye Israel Mbonyi aseka cyane, kuko yari azi neza ko ibyo byose atari ukuri. Yavuze ko yageze aho abwira umumotari ko ari we Israel Mbonyi yavugaga, ariko uwo mumotari ntiyabyizera, akomeza kwizera ibyo yari amaze kumubwira.

Mbonyi kandi yavuze ko na mbere y’uko aba umuhanzi uzwi, hari abantu batari bazi ko ari we waririmbaga indirimbo ze.

Yatanze urugero rw’umunsi se yamwoherereje indirimbo ye kuri WhatsApp, amusaba kuyumva kuko ngo yaririmbywe neza. Se icyo gihe ntiyari azi ko iyo ndirimbo ari iy’umuhungu we.

Nyuma yaje kubwirwa ko umuhungu we ari umuhanzi, ahamagara Mbonyi amubaza niba ari we waririmbye iyo ndirimbo. Mbonyi arabyemeza.

Uyu muhanzi yavuze ko ibyo byamweretse uburyo rimwe na rimwe indirimbo ishobora kumenyekana cyane kurusha nyirayo, cyane cyane iyo abantu batamuzi mu isura.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply