Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ibihano bishya by’ubukungu kuri Iran, mu rwego rwo kongera igitutu kuri Tehran no kugabanya ubushobozi bw’iki gihugu bwo kubona amafaranga akenewe mu bikorwa bw’intambara.
Minisitiri w’Imari wa Amerika, Scott Bessent, yavuze ko ibihano bishya bigamije “guca burundu inzira zose z’ubukungu zitunze Iran”, anasaba ibihugu bifitanye ubucuruzi na Iran, cyane cyane ibihugu bikomeye mu bukungu, kubuhagarika.
Ibihano bishya bireba hafi ibigo, abantu n’amato 60 bifitanye isano na Iran, ndetse ishaka gukurikirana cyane urwego rw’ikoranabuhanga, zahabu, indege, ubwikorezi bwo mu nyanja n’imitungo y’ikoranabuhanga.
Minisitiri w’Ubukungu wa Iran, Ali Madanizadeh, yavuze ko ibihano bya Amerika bitazagera ku ntego yabyo, ashimangira ko igihugu cye kimaze igihe gihura n’ibihano kandi gifite gahunda zo kubyihanganira.
Na Leta ya Iran yavuze ko yemera ko ibibazo by’ubukungu bihari, ariko ko igihugu kizabitsinda binyuze mu bumwe n’imiyoborere ihamye.
Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, na we yasabye Amerika guhindura uburyo ivugana na Tehran. Yavuze ko gukoresha iterabwoba n’agahato bidashobora gufasha mu gukemura amakimbirane.
Minisitiri w’Ingabo wa Amerika, Pete Hegseth, yavuze ko Washington itigeze ikuraho burundu uburyo bwo gukoresha ingufu za gisirikare mu muhora wa Hormuz cyangwa ahandi hafi ya Iran.
Ibi byatumye impungenge zo kurushaho kwiyongera kw’umwuka w’intambara mu karere zikomeza.
Iran na yo yatanze umuburo ko mu gihe Amerika yakomeza ibyo yita “intambara y’ubukungu”, ishobora guhagarika ibyoherezwa mu mahanga bya peteroli binyuze mu Kigobe cy’aba-Peresi.
Umuyobozi ushinzwe umutekano muri Iran, Mohsen Rezaei, yavuze kandi ko igihugu icyo ari cyo cyose cyizafasha Amerika mu gushyira mu bikorwa ibi bihano bishya cyizafatwa nk’icyinjiye mu ntambara.


