2014368533533549_8 (1)

ICG yasabye RDC gusenya FDLR

Sangiza iyi nkuru

Itsinda Mpuzamahanga rishinzwe gukurikirana ibibazo byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICG), rigizwe n’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bubiligi, u Bufaransa, u Budage, u Bwongereza n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ryasabye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kwambura intwaro, gusubiza mu buzima busanzwe no gushyira hamwe abarwanyi ba FDLR.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 14 Kanama 2026, ICG yavuze ko yakiriye neza amakuru yatangajwe na Guverinoma ya RDC ku wa 28 Nyakanga 2026, agaragaza ko umutwe umwe wa FDLR wemeye kandi ugashyira umukono ku masezerano ajyanye no kwambura intwaro no gusubizwa mu buzima busanzwe.

Iri tsinda ryasabye ubutegetsi bwa RDC gutegura vuba gahunda ifatika n’ingengabihe yumvikana byafasha kurangiza ikibazo cya FDLR, hakurikijwe ibyo RDC yemeye mu masezerano ya Washington ndetse n’inyandiko igena uburyo bwo gukura ingabo mu birindiro no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda (CONOPS) yashyizweho umukono ku wa 31 Ukwakira 2024.

ICG yashimangiye ko ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano ari ingenzi cyane, isaba kandi RDC gusobanura uburyo izakoresha mu guhana abakoze ibyaha no kurwanya umuco wo kudahana, ndetse no gukorana bya hafi n’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Congo (MONUSCO) mu gushyira mu bikorwa iyo gahunda.

Iri tsinda ryavuze kandi ko gukomeza gukorana cyangwa gukorana ibikorwa bya gisirikare n’abarwanyi ba FDLR byaba binyuranyije n’imihigo n’amasezerano RDC yemeye mu biganiro bya Washington.

Ku rundi ruhande, ICG yatangaje ko yiteguye kwakira neza intambwe zose zifatika zaterwa haba na RDC cyangwa u Rwanda mu rwego rwo kubahiriza ibyo byiyemeje mu nzira y’amahoro iri gukurikiranwa.

Iryo tsinda ryanasabye impande zose ziri mu masezerano ya Washington n’ayabereye i Doha gukomeza gushyira mu bikorwa ibyo zemeye, rifatanyije n’izindi gahunda z’ubuhuza zirimo n’iy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

ICG yibukije impande zose ko zigomba kurinda abasivile, kubahiriza imyanzuro y’Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye, kubaha ubusugire n’ubwigenge bw’ibihugu no kugabanya umwuka mubi ushobora kongera amakimbirane.

Iri tsinda kandi ryashimye amasezerano yo guhererekanya imfungwa hagati ya RDC na AFC/M23, rivuga ko ari intambwe ikomeye yo kubaka icyizere no kugabanya umwuka mubi hagati y’impande zihanganye. Ryashimye by’umwihariko uruhare rwa Komite Mpuzamahanga y’Umuryango utabara imbabare (ICRC) mu koroshya ihererekanya ry’abafunguwe n’ubutegetsi bwa Congo bagashyikirizwa AFC/M23.

Mu gusoza, ICG yasabye impande zose kubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga intambara no korohereza ibikorwa by’ubutabazi kugira ngo imfashanyo zikomeze kugera ku baturage bakeneye ubufasha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply