Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ko Ntihanabayo Samuel wamenyekanye nka Kazungu, nyir’uruganda rwa Ingufu Gin, akurikiranwa afunzwe iminsi 30 y’agateganyo.
Kuri uyu wa 25 Kanama 2026, nibwo ubushinjacyaha bwatanze ubu busebe, ubwo Ntihanabayo na bagenzi be 16 barimo abakozi n’abayobozi b’inganda zakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge, ndetse n’abandi baturutse mu nzego za Leta, baburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Ntihanabayo ari mu bantu bakurikiranywe mu iperereza ku bikorwa byo gukora no gukwirakwiza inzoga zitujuje ubuziranenge. Ni iperereza ryagutse ryatumye Rwanda FDA ifunga inganda zitandukanye.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bugikeneye igihe cyo gukomeza iperereza, ari na yo mpamvu busaba ko Ntihanabayo afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ni rwo ruzafata umwanzuro ku busabe bw’Ubushinjacyaha, nyuma yo kumva impande zombi.


