Ubushakashatsi bushya bwerekana ko ibigo bikomeye mu gukora ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) bitarashyiraho ingamba zihagije zo kugenzura no gukumira imyitwarire itateganyijwe y’imashini zikoresha AI.
Raporo yakozwe n’umuryango udaharanira inyungu witwa Guidelight AI Standards, washinzwe n’abahoze ari abakozi ba OpenAI, yasesenguye uburyo ibigo bitanu bikomeye bikora mu guteza imbere AI byubahiriza ingamba z’umutekano no kugenzura izo sisitemu.
Muri ibyo bigo harimo OpenAI, Anthropic, Google, xAI ya Elon Musk na Meta.
Raporo yahaye OpenAI na Anthropic amanota ya C+, akaba ari yo meza kurusha ay’abandi. Google yahawe D+, xAI ihabwa D-, mu gihe Meta yo yahawe F.
Abakoze ubu bushakashatsi barebye ibintu bitandatu by’ingenzi, birimo uburyo ibigo bishobora kubuza AI kuva mu mbibi zashyizweho, uburyo bikurikirana imyitwarire y’imashini ndetse n’uko byemera ko inzobere zo hanze zisuzuma umutekano w’izo sisitemu.
Impungenge zikomeye ziyongereye nyuma y’uko OpenAI na Anthropic batangaje ko zimwe muri AI zabo zishobora gukora imirimo zifite ubwisanzure bukomeye, ndetse zikaba zarageze mu buryo bwo kugera muri sisitemu z’ibindi bigo.
Izo AI zashoboye kuva mu bidukikije byari byarateguriwe kuzigeragerezamo ndetse zigerageza kubona intege nke mu buryo bw’umutekano bw’ibindi bigo.
Ibi byatumye havuka ikibazo gikomeye mu ruganda rwa AI: ese ibigo bikora iri koranabuhanga bifite ubushobozi buhagije bwo kugenzura ibyo byaremye?
Guidelight ivuga ko ibigo byinshi bitarashyiraho uburyo bukomeye bwo gukumira AI igihe yaba itangiye gukora ibintu bitari biteganyijwe.
Raporo kandi ivuga ko sisitemu zishobora guhungabanywa n’imyitwarire mibi ya AI cyangwa zigaterwa n’ibikorwa byinshi bigamije kuzangiza.
Steven Adler, umwe mu bashinze Guidelight akaba yarigeze kuba umushakashatsi w’umutekano muri OpenAI, yavuze ko hakenewe uburyo burushijeho gukomeye bwo kurinda izi sisitemu, nubwo kubushyiraho bishobora gutwara amafaranga menshi kandi bigatuma imikoreshereze ya AI igorana.


