Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko Stephen Nuwagaba ari umusore wahungiye iwe nyuma yo gukorerwa iyicarubozo n’ibikomere akekwaho ko yatewe na bamwe mu bagize inzego z’umutekano. Yanaburiye umunyamakuru Andrew Mwenda, amushinja guha umwanya ikibazo cya Nuwagaba aho kwibanda ku bibazo bikomeye birimo ruswa n’ihohoterwa rikorwa na bamwe mu bakozi ba Leta.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Mbere, Museveni yavuze ko Nuwagaba yageze iwe ari mu bihe bikomeye nyuma yo gukorerwa iyicarubozo, ndetse ko yahawe ubuvuzi muri Uganda no mu mahanga. Yongeyeho ko hari bamwe mu bakekwaho kumukorera iryo hohoterwa bamaze kugezwa imbere y’inkiko.
Perezida Museveni yavuze ko nubwo inzego z’umutekano zifite inshingano zo kurwanya ibyaha, zitagomba na zo ubwazo gukora ibyaha birimo iyicarubozo cyangwa kwica abantu binyuranyije n’amategeko. Yashimangiye ko ibyo binyuranyije n’indangagaciro igihugu cyaharaniraga igihe cy’urugamba rwo kubohora Uganda.
Yanahakanye ko Nuwagaba ari ikibazo gikomeye kibangamiye umutekano w’igihugu, avuga ko ikibazo nyamukuru ari ruswa n’abantu bamwe bari mu nzego za Leta n’umutekano bashinjwa guhisha cyangwa gukingira ikibaba abakora ibyaha.
Museveni yanenze Andrew Mwenda, avuga ko aho gukora iperereza kuri ibyo bibazo, yibanze ku birego bishinja Nuwagaba. Gusa yavuze ko niba Nuwagaba hari amakosa yakoze ku giti cye, na yo agomba gukurikiranwa hakurikijwe amategeko.
Iri tangazo rije rikurikira impaka zimaze iminsi muri Uganda ku birego by’iyicarubozo, imikorere y’inzego z’umutekano ndetse n’uburyo abayobozi babazwa inshingano zabo.


