Mu gace ka Chaibasa muri Leta ya Jharkhand mu Buhinde, habereye irushanwa ry’umupira w’amaguru ryihariye ryahuje amakipe 64 aturutse mu byaro bitandukanye, ariko igitangaje kurusha ibindi ni uko amakipe yitwaye neza yahembwe amafaranga n’ihene aho guhabwa ibikombe gusa.
Iki gikombe cyiswe Rangila Star Tirilbasa cyabaye kuva tariki ya 14 kugeza ku ya 17 Nyakanga 2026, mu gihe Isi yari ihugiye mu Gikombe cy’Isi cya FIFA.
Ikipe ya NCS Maudi yegukanye igikombe itsinze Kumbaram igitego 1-0, ihabwa amafaranga ibihumbi 15 by’ama-Rupee n’ihene eshatu. Ikipe yabaye iya kabiri yahembwe ibihumbi 12 by’ama-Rupee n’ihene ebyiri, mu gihe amakipe yabaye aya gatatu n’aya kane na yo yahawe amafaranga ndetse n’ihene imwe imwe.
Abategura iri rushanwa bavuga ko ihene ari igihembo gifite agaciro gakomeye mu muco w’aba Ho, ubwoko butuye muri ako gace. Inyama zazo zikoreshwa mu birori, imihango n’ibindi bikorwa bihuza abaturage, ku buryo gutsinda ugatwara ihene bisobanura gusangira intsinzi n’umudugudu wose.
Nubwo bakurikiza amategeko ya FIFA, iri rushanwa rifite umwihariko waryo: amakipe akina ari abakinnyi icyenda aho kuba 11, kandi nta tegeko rya offside rikoreshwa.


