IMG-20260906-WA0017

Ibyuma ni byo byaraciwe ariko haracyari ibindi biyoga bimeze nka byo: Hon. Dr Habineza

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Hon. Dr Habineza Frank, yasabye abarwanashyaka b’ishyaka ayoboye bo mu karere ka Gicumbi n’abaturage b’aka karere muri rusange kwirinda ibiyobyabwenge bagashyira imbere siporo, nk’ibanga ryo gutuma bagira ubuzima bwiza.

Habineza yabigarutseho kuri iki cyumweru tariki ya 6 Nzeri, ubwo yari mu nama n’amahugurwa by’abarwanashyaka bo muri Gicumbi. Ni igikorwa kandi cyasize hashyizweho inzego z’ishyaka ku rwego rw’imirenge ya Byumba na Nyankenke, gusa iyi gahunda ikazanakomereza mu yindi mirenge 19 yo muri Gicumbi.

Mu kwezi gushize ni bwo Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo guca mu gihugu inzoga zizwi nk’ibyuma, ndetse n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge byangizaga ubuzima bw’Abaturarwanda.

Akarere ka Gicumbi kari mu twari twarakunze kugaragaramo ikibazo cy’abaturage bicwa na ziriya nzoga, ndetse nk’akarere gahana imbibi n’igihugu cya Uganda kari mu dukunze kurangwamo icuruzwa rya kanyanga.

Hon. Habineza yasabye abanya-Gicumbi kurinda imibiri yayo ibiyobyabwenge, ahubwo bagashyira imbere siporo kugira ngo bagire ubuzima buzira umuze.

Ati: “Abarwanashyaka twabakanguriye gukora siporo kugira ngo barinde imibiri yabo, ariko twanabakanguriye kwirinda ibintu byose byangiza umubiri bitari ngombwa, cyane cyane kunywa ibiyoga ndetse n’ibitabi. Iyo tuvuze ibitabi tuba tuvuzemo n’urumogi n’ibindi. Twabakanguriye kubyirinda kugira ngo bagire imibiri mizima, kuko iyo udafite umubiri muzima ntacyo ushobora kwigezaho.”

Hon. Habineza yasabye abanya-Gicumbi kutishora muri kanyanga n’urumogi, ababurira ko “n’ubwo ibyuma byavuyeho, ariko hari n’ibindi bimeze nk’ibyuma tugomba kwirinda kugira ngo dushobore kuba abantu bazima.”

Uyu munyapolitiki yavuze ko Abanyarwanda badashobora kugera ku ntego z’iterambere bihaye zirimo icyerekezo 20250 bihaye bishora mu businzi, ashimangira ko kubigeraho bisaba ko abantu baba ari bazima.

Ibikorwa byo gushyiraho inzego z’ishyaka za Green Party byakomereje mu mirenge yo muri Gicumbi, nyuma y’iyo mu karere ka Burera byabereyemo mu mezi ashize.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply