HRhhOfnaEAAQGZe

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye amasengesho ya ‘Young Leaders Prayer Breakfast’

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki Cyumweru, itariki 26 Nzeri 2026, Madamu Jeannette Kagame yitabiriye amasengesho yagenewe urubyiruko ruri mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi azwi nka ‘Young Leaders Prayer Breakfast’ yabareye muri Kigali Serena Hotel. Ni amasengesho yateguwe n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship, yibanda ku kubaka umuryango uhamye.

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship, Moses Ndahiro, agaruka ku mpamvu yo gutegura ‘Young Leaders Prayer Breakfast’, amasengesho yagenewe urubyiruko ruri mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi, yavuze ko uyu ari umwanya wo kwisuzuma.

Ati: “Uyu munsi ni umwanya wo kwisuzuma, ni uwo kwibaza icyo twarushaho gukora neza mu rugo rwanjye. Ni nde nkeneye gutega amatwi no gusaba imbabazi, ni uwuhe mwanya nkeneye kurinda kugira umuryango wanjye utazahora ubona ibisigazwa by’umwanya wanjye?”

Umuyobozi wa Rwanda Leaders Fellowship kandi yavuze ko kubaka u Rwanda bihera mu miryango kuko ingo ziramutse zituzuye, narwo rutaba rwuzuye.

Ati “Turashima Imana ko mu myaka irenga 30 ishize, u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu bumwe, iterambere no kwiyubaka ariko imiryango yacu iri guhura n’igitutu gikomeye cy’ubukene, ibibazo n’imbuga nkoranyambaga.” Yavuze ko guhangana n’ibi byose bishoboka mu gihe cyose abana barezwe neza kandi bigakorwa bitangiriye ku babyeyi babo.

Moses Ndahiro yerekanye ko amasengesho yo gusengera Igihugu by’umwihariko ayagenewe urubyiruko adahuza abayobozi gusa ahubwo ari abagize imiryango muri rusange.

Ati “Uyu munsi ntimuturebe gusa nk’abayobozi bo muri Leta, mu bucuruzi, twateraniye hano nk’abashakanye, ababyeyi ndetse na bamwe bitegura gushinga ingo. Iyo dusubiye mu rugo abana bacu ntibatwita amazina ajyanye n’akazi cyangwa ibyo twize […] ahubwo batwita Papa cyangwa Mama kandi iryo ni ryo zina rikomeye kurusha andi yose dushobora kugira.”

Amasengesho ya Young Leaders Prayer Breakfast ni igikorwa ngarukakwezi cyangwa ngarukamwaka gihuza urubyiruko ruri mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi, gitegurwa n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship (RLF). Intego yayo ni ugushimira Imana ibyiza ikorera u Rwanda, kuyiragiza ibihe biri imbere, no gushimangira indangagaciro za Gikristu mu bakiri bato bafite inshingano z’ubuyobozi

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply