Urukiko rwa gisirikare rwa Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, rwakatiye igihano cyo kwicwa abasirikare 18 bo muri Batayo Simba ya FARDC bari bakurikiranweho kugira ubugwari ku rugamba.
Mu kubasabira ibihano, ubushinjacyaha bwari bwasabye ko aba basirikare bahabwa igihano cy’urupfu bose uko bakabaye, bashinjwa kwerekana ubugwari ku rugamba.
Mu cyemezo cyatanzwe ku itariki ya 4 Nzeri, urukiko rwemeje icyifuzo cy’ubushinjacyaha kandi rukatira abo basirikare 18 igihano cyo kwicwa, nta mpamvu nyoroshyacyaha nk’uko inkuru dukesha ACTUALITE.CD ikomeza ivuga.
Lt. Col. Mupenda Munangi Joël, Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare rwa Uvira, yagize ati: “Kubera iyo mpamvu, bakatiwe urwo gupfa, nta kwemera impamvu nyoroshyacyaha.”
Urukiko rwategetse kandi ikigega cya Leta kwishyura amagarama y’urubanza.
Urubanza rwatangiye ku itariki ya 23 Kanama, rwasojwe no gutanga imyanzuro ku itariki ya 4 Nzeri.


