Komite ishinzwe gushyiraho uzasimbura umwami mu Bwami bwa Tooro yatoranyije George Desmond Kamurasi nk’uzasimbura Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV (uherutse gupfa afite imyaka 34 y’amavuko adasize umwana), nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru Andrew Mwenda, umuntu wegereye bya hafi umuryango w’ibwami.
Mwenda yavuze ko iyo komite igizwe n’abantu 21 yateraniye muri Fort Motel mu Mujyi wa Fort Portal ku wa Gatanu, itariki ya 4 Nzeri, maze igashyigikira Kamurasi w’imyaka 36 nyuma y’iminsi myinshi y’ibiganiro.
Mu bagize komite 18 bitabiriye iyo nama, 15 batoye Kamurasi, nk’uko Mwenda yabivuze.
Mwenda yagize ati: “Ubu dutegereje ko Omusuuga atangariza ku mugaragaro iyo nkuru abayobozi b’umuryango wa Babiito.”
Iryo toranywa ntiriratangazwa ku mugaragaro n’ubwami nk’uko inkuru dukesha Chimpreports ivga.

Mwenda yavuze ko Omusuuga Charles Akiiki Kamurasi, uyobora iyo komisiyo, yamumenyesheje ko mu migenzo ya Tooro biteganyijwe ko itangazo rigenewe rubanda rishyirwa ahagaragara nyuma yo gushyingura Umwami Oyo.
Mwenda yavuze ko yatangaje icyemezo cya komisiyo mbere y’itangazo ryemewe, hagamijwe kwirinda ko ibihuha bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga byatera urujijo.
Komisiyo ishinzwe ibyerekeye usimbura umwami yashyizweho n’umuryango wa Babiito, umuryango w’ibwami muri Tooro, ku itariki 28 Kanama, nyuma y’urupfu rw’Umwami Oyo rwabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Amakuru avuga ko iyo komisiyo imaze iminsi ikora inama buri munsi kuva ku wa Mbere, itariki ya 31 Kanama.
Umwami Oyo yapfiriye muri Texas ku itariki 26 Kanama 2026, igihe yari arimo kuvurwa.
Urupfu rwe rwasoje ingoma ye yatangiye mu 1995 ubwo yimikwaga afite imyaka itatu y’amavuko, nyuma y’urupfu rwa se, Umwami Patrick David Mathew Kaboyo Olimi III.
Kamurasi ni umuhungu wa George Desmond “Jimmy” Mugenyi, wari murumuna w’Umwami Patrick David Mathew Kaboyo Olimi III.
Ibi bituma aba mubyara w’Umwami Oyo watanze.

Mwenda yavuze ko Mugenyi yari yarashyizwe ku mwanya wa kabiri ku murongo w’abazazungura umwami inyuma ya mukuru we Olimi Kaboyo, nk’uko byari mu byifuzo bya nyuma (will) bya se, Umwami George David Matthew Kamurasi Rukidi III.
Mwenda yavuze ko yamenyesheje icyemezo cya komite Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen. Muhoozi Kainerugaba n’Umuyobozi w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Gen. Kayanja Muhanga.
Mwenda yagize ati: “Gen. Kainerugaba yemera byimazeyo ihitamo rya Komite Ishinzwe Izungura muri Tooro kuko rijyanye n’imigenzo n’amategeko yose ya Tooro ku izungura.”
Yakomeje avuga ko Perezida Yoweri Museveni yashyigikiye icyemezo cya komite kandi ko yohereje intumwa ziyobowe n’Umuyobozi w’Inama y’Abaminisitiri muri Fort Portal kugira ngo zigishe inama abafatanyabikorwa b’ingenzi.
Mwenda yagize ati: “Nyuma yo kugisha inama abantu bose bakomeye, komite yemeje ko hari ubwumvikane busesuye ku bijyanye no gusimbura umwami kwa Kamurasi.”
Nta n’umwe mu Nteko Ishinga Amategeko cyangwa Ubwami bwa Tooro wari wasohoye itangazo ryemeza ko Kamurasi yatoranijwe igihe Chimpreports yandikaga iyi nkuru.
Mu muco wa Tooro, guhitamo umwami ahanini bikorwa n’umuryango w’ibwami wa Babiito n’inzego zawo zishinzwe kuzungura umwami.


