855339

Guinea: Perezida Mamadi Doumbouya yafatiye ingamba zikarishye abagize guverinoma

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Guinea yafashe ingamba zikomeye kurushaho mu buyobozi bwe, aho ku wa Kane, itariki ya 3 Nzeri 2026, Mamadi Doumbouya yashyizeho ibisabwa bitanu ku baminisitiri be, avuga ko ari ibintu bidashobora kuganirwaho cyangwa ngo bihindurwe.

Mu nama y’Abaminisitiri yo ku wa Kane, imyanzuro yayo yatangajwe ku wa Gatanu, Umukuru w’Igihugu cya Guinea yasabye guverinoma ye guhindura imikorere ikava mu magambo gusa ikibanda ku gutanga umusaruro, hagamijwe kwihutisha iterambere ry’igihugu. Izi ngamba zije mu gihe Perezida yizihiza isabukuru y’imyaka itanu amaze ku butegetsi, nyuma yo kubufata muri coup d’etat kuwa 5 Nzeri 2021.

Muri iyo nama y’abaminisitiri, Perezida wa Guinea Mamadi Doumbouya yagaragaje ibintu bitandukanye asaba abaminisitiri be. Icya mbere: Umukuru w’Igihugu arashaka imyitwarire inoze mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga, iherekejwe no kugenzura uko imirimo igenda ikorwa buri kwezi.

Ikintu cya kabiri gisabwa: Perezida arasaba imicungire ikarishye kandi inoze y’umutungo wa Leta. Mamadi Doumbouya yatanze umuburo ko atazihanganira “ugusesagura cyangwa gukoresha amafaranga mu bintu bidafite akamaro.”

Mamadi Doumbouya arashaka ko abaminisitiri bava mu biro

Perezida wa Guinea arasaba kandi ko imishinga igomba gutegurwa neza mbere yo guterwa inkunga, cyane cyane binyuze mu bushakashatsi bw’uko ibintu bishobora gukorwa n’uburyo bwo kubibungabunga. Ikindi kintu cy’ingenzi ni ukumenya neza ko abaturage ba Guinea bungukira cyane mu ishoramari binyuze mu gutanga akazi, amahugurwa, no guhererekanya ubumenyi.

Ikirenze byose, abaminisitiri bagomba kugira uruhare runini kuri ‘terrain’. Aha Perezida Doumbouya yagize ati: “Minisitiri ntayoborera mu biro bye”.

Iyi nama yabaye nyuma y’ibyumweru bibiri hirukanywe ba minisitiri Mory Condé na Mourana Soumah, ibintu byakozwe nta bisobanuro birambuye ku mpamvu yabyo, mbere yo kongera gushimangira ko urugamba rwo kurwanya ruswa rureba abayobozi bose muri leta.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply