HRdb3MXbEAA5wcR

U Burundi bwasabye ibihugu byo mu karere kubaha abaturage babwo

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 5 Nzeri 2026, i Bujumbura, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, kwihuza kw’akarere n’Ubufatanye mu Iterambere w’u Burundi, Edouard Bizimana, yagiranye inama n’abahagarariye ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu Burundi, aho ibiganiro byabo byibanze cyane ku makuru avuga ku ihohoterwa rikorerwa abaturage b’u Burundi, by’umwihariko muri Kenya no mu bindi bihugu byo muri aka karere.

Minisitiri yavuze ko minisiteri ayobora yamaze kwakira ubuhamya n’amafoto bigaragaza Abarundi bakorewe ihohoterwa. Yasobanuye ko kurengera abaturage b’u Burundi n’imitungo yabo biri mu nshingano za minisiteri ye.

Gukurikiza amategeko ni ngombwa: Minisitiri Edouard Bizimana yasabye ko Abarundi batuye muri Tanzania, Kenya, Uganda, Somalia, Sudani y’Epfo n’ahandi, bafatwa mu buryo bubaha agaciro nk’uko inkuru dukesha Radio na Televiziyo by’u Burundi (RTNB) ivuga.

Yanabasabye Abarundi kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga ibihugu babamo. Igihe hagize ibibazo bivuka, bagomba kwitabaza inzego zibifitiye ububasha kugira ngo bishakirwe umuti, aho gukoresha urugomo cyangwa guhohoterwa.

Uruhare rw’inzego za dipolomasi: Minisitiri Bizimana yijeje Abarundi baba mu mahanga ko Leta y’u Burundi ikurikirana imibereho yabo kugira ngo ibarinde kandi irebe ko umutekano wabo udahungabanywa.

Yasabye Abarundi baba mu mahanga gukomeza kuba maso no kumenyesha vuba inzego zihagarariye u Burundi mu bihugu barimo igihe bahuye n’ihohoterwa. Izo nzego zishobora gufatanya n’ubuyobozi bwo muri ibyo bihugu mu gukumira no guhagarika ibyo bibazo.

Ku bijyanye n’Abarundi bajya gukorera mu mahanga, Minisitiri Edouard Bizimana yabibukije akamaro ko kubahiriza amategeko y’ibihugu bibakira. Yanagaragaje ko nta makimbirane ari hagati y’u Burundi na Kenya, kandi ko iyo nama yari igamije gusa gushakira ibisubizo icyo kibazo.

Ku ruhande rwe, uhagarariye Kenya mu Burundi yemeye kugeza ubutumwa ku bayobozi b’igihugu cye. Yavuze ko azabamenyesha ko u Burundi budashyigikiye imyitwarire nk’iyo, kandi azabasaba guha icyizere abaturage b’Abarundi.

Yashimangiye ko nta muntu ufite uburenganzira bwo guhohotera umunyamahanga n’iyo uwo muntu yaba akora ibikorwa by’ubucuruzi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply