Amakuru aturuka muri Uganda avuga ko Umunyamategeko Mwijukye Ivan uherutse kunyuza ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bigatuma Umuvugizi wa Guverinoma y’ u Rwanda,Yolande Makolo, agira icyo abivugaho ariko Umugaba w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba akabyibazaho, yashimuswe n’abantu bataramenyekana.
Mu butumwa bwe ku mbuga nkoranyambaga, Mwijukye yari aherutse gusaba imbabazi Gen Muhoozi, avuga ko yabitekerejeho agasanga yararengereye.
Icyo gihe yari yagize ati “Afande Gen. Muhoozi Kainerugaba, ndagusaba imbabazi mbikuye ku mutima kandi nta buryarya ku byo nanditse kuri Twitter ndetse n’ibyo nasangije ku bijyanye n’amoko yo muri Uganda n’u Rwanda. Nari nibeshye, kandi nemera ku buryo busesuye inshingano z’ibyo nakoze.Natekereje cyane ku myitwarire yanjye, kandi nasanze nararenze umurongo utagombaga kurengwa. N’ubwo icyo gihe nashoboraga kuba nari mfite uko mbibona, nari nkwiye kugira ubushishozi bwinshi, kwifata no kubaha abandi. Ndicuza amagambo navuze n’ingaruka ashobora kuba yarateje.”
Aya makuru agera kuri BWIZA avuga ko “Mwijukye yafatiwe ahitwa Mbarara ashyirwa mu modoka izwi nka drone( zizwiho gutwara abatwawe n’inzego z’umutekano za Uganda) bambaye sivile ajyanwa ahantu hataramenyekana.”
Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, uyobora Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yandite kuri X yemeza aya makuru. Ati ” Mu ijoro ryo ku wa Kane, Ivan Mwijukye, uzwiho kuvugira ku mugaragaro no gushyigikira NRM, yafatiwe mu nzira n’abakozi b’ubutegetsi i Mpigi, ubwo yari ari mu rugendo muri bisi avuye i Mbarara. Yarashimuswe, kandi aho aherereye ntiharamenyekana,uretse ko umuhungu w’umunyagitugu Museveni yashyize ifoto ye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko aziritse amapingu!”
Kugeza ubu ariko, nta rwego na rumwe rubifitiye ububasha muri Uganda rwari rwemeza ko rwafunze Mwijukye.
Ibi bibaye nyuma y’aho Mwijukye yari yavuze ko ubutumwa bwateje ikibazo yamaze kubusiba bwose kandi ko ” Sinashakaga kukuvanga (abwira Gen Muhoozi) mu byo nanditse byateje umwuka mubi hagati y’ u Rwanda na Uganda.”
Ubutumwa bwa Mwijukye bwavugaga iby’amoko; Abatutsi n’Abahutu. Ni bumwe mu butumwa bwagiye bwandikwa na Gen Muhoozi gusa ubwo u Rwanda rwagarukwagaho muri icyo kiganiro, Yolande Makolo yarabwamaganye ndetse Gen Muhoozi na we amubaza niba ari aho Kigali ihagaze ku bintu avuga ko we yatangaje kandi bidafite aho bihuriye n’ u Rwanda. Abambari be bo muri PLU barimo Frank Mwesigye nabo ntibari boroheye Yolande Makolo bavuga ko yavanze ibintu. Ni ikibazo cyageze n’aho Gen Muhoozi asaba ko umuyobozi muri Guverinoma y’ u Rwanda amusaba imbabazi n’ubwo kugeza ubu ntacyo Kigali irakora kuri iki ubu busabe.


