Masaka: Ruracyageretse mu rubanza Mugarura na Niyo baregwamo guteza inkongi yishe abantu 10

Urubanza ruregwamo abanyeshuri babiri; Alex Mugarura na Niyo Edison mu Rukiko Rukuru rwa Masaka muri Uganda rukomeje kuba agatereranzamba nyuma y’aho hari amakuru urukiko rwakiriye ko hari ikindi cyihishe inyuma y’itwikwa ry’ishuri ryisumbuye ryitwa St Bernard Secondary School, Manya, riherereye mu Karere ka Rakai. Mu iburanisha ryabaye kuwa 1 Nzeri 2026, Mugarura yavuze ko urukiko […]
Abo ku muherwe Karangwa bigambye ko bafite ibyumba byuzuye amafaranga bararira ayo kwarika

Bamwe mu bana bo mu muryango w’umuherwe witwa Moses Kalangwa Kalisa, wari ukomeye mu ishyaka rya NRM muri Uganda mu Karere ka Kayunga, bararira ayo kwarika bavuga ko imitungo igiye kubashiraho mu gihe ubwo Se yapfaga bavuze ko nta kibazo bafite kuko bafite ibyumba byuzuye amafaranga. Umwe muri aba bana, Kemigisha Hanissa, itangazamakuru aratabaza avuga […]
Umupilote wa Amerika wahanuriwe muri Iran yavuze ku ruva gusenya yahuye narwo

Umusirikare wo mu ngabo z’Amerika zirwanira mu kirere yavuze ukuntu yahanantutse akagwa ku butaka ari mu mutaka wangiritse, nyuma yuko indege y’intambara ye yari yahanuriwe hejuru ya Iran, bituma haba igikorwa cya gisirikare giteje akaga cyo kumutabara. Uwo mupilote, utatangajwe izina mu kiganiro cyitwa 60 Minutes cy’igitangazamakuru CBS News cyo muri Amerika, yagize ati: “Hari aho byageze, […]
Abanya-Kenya bahishuye impamvu Perezida Ruto yibasiye Abanyarwanda n’Abarundi

Bamwe mu baturage ba Kenya baravuga ko bamenye ko Perezida William Ruto w’icyo gihugu yagiranye ikibazo n’Abanyarwanda, Abarundi n’Abanyecongo, kuko banze guhindura indangamuntu zabo, ngo bahabwe iza Kenya bityo bazabashe kumutora mu matora ya Perezida ateganyijwe mu 2027. Aba baturage bo mu giturage cya Githurai babigarutseho mu nama zimenyerewe mu duce dutandukanye two muri Kenya […]
‘Umunyarwandakazi’ yabwiye Perezida Ruto impamvu itangaje adakozwa ibyo gutaha

Umukobwa uvuga ko ari Umunyarwandakazi ariko utahise amenyekana amazina, yabwiye Perezida wa Kenya, Samuel Ruto, ko we nta gahunda afite yo gutaha iwabo mu Rwanda mu gihe atararyamana n’umugabo wo muri Kenya ngo yumve uko biba bimeze. Mu mashusho yashyizwe hanze na Plug TV, uyu mukobwa yumvikana avuga ko mu mwaka umwe yari amaze muri […]
Abo mu muryango w’Umwami Oyo bamaganye iyimikwa rya Edward Rukidi wigeze gukora mu Rwanda

Igikomangomakazi Ruth Nsemere Komuntale, mushiki w’Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV w’Ubwami bwa Tooro, yamaganye amakuru avuga ko Edward Rukidi Kijanangoma ari we washyizweho nk’Umwami wa Tooro, avuga ko ibyabaye bitandukanye n’irage ry’umuvandimwe we uherutse gutabaruka. Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru kuri Televiziyo y’Igihugu ya Uganda, UBC TV, wanakoze kuri Televiziyo Rwanda mu […]
Gen Abel Kandiho uzwiho kuzonga Abanyarwanda ‘arafunzwe’

Amakuru aturuka muri Uganda aravuga ko Maj. Gen. (Rtd) Abel Kandiho, yafunzwe ku mategeko y’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba. Aya makuru yazindutse acicikana ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru bimwe byigenga byo muri Uganda nka Chimpreports kuri uyu wa 9 Nzeri 2026, aravuga ko Gen. Kandiho uherutse gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru, […]
Kampala:Amabandi yifashe amashusho asaba abaganga b’amenyo kuyagurira akantu

Abagize agatsiko k’abagizi ba nabi mu Mujyi wa Kampala bazwi nka Kifeesi, bakunze kugaba ibitero by’ubugizi bwa nabi no kwambura abaturage mu Mujyi wa Kampala, bagaragaye mu mashusho bifashe ubwabo, babwira abaganga bavura amenyo, ko igihe kigeze ngo batangire kubaha amafaranga nk’ishimwe kubera uruhare bagira mu gutuma abaganga babona abakiliya (abarwayi) binyuze mu baturage bakubita […]
Kidum Kibido yatunguranye ku kibazo cyo gucyura Abanyarwanda n’Abarundi bagorewe muri Kenya

Icyamamare mu muziki mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Â Jean-Pierre Nimbona uzwi nka Kidum Kibido Kibuganizo, yatunguranye avuga ko we yiteguye gukoresha imodoka (van) ye ijyamo abantu 11 ikifashishwa mu gucyura Abarundi n’Abanyarwanda bagorewe muri Kenya. Ikinyamakuru Kenyans.co.ke cyanditse ko Kidum yagaragaje ko mu gihe abayobozi ntacyo bari gukora, we atarebera mu gihe Abanyarwanda n’Abarundi bageramiwe […]
Gashumba agiye kuva ku gatebe muri PLU

Umunyarwanda Frank Malimungu Gashumba, agiye kuva ku gatebe nyuma y’aho ukudahuza kwa politiki hagati ye na Perezida wa PLU, Gen. Muhoozi Kainerugaba, bisa n’aho byarangiye, kuko hari gahunda zo kugarura uyu munyapolitiki uzwiho kuvuga ibitekerezo bye mu bikorwa rusange by’Umuryango Patriotic League of Uganda (PLU). Aya makuru yemejwe na Daudi Kabanda, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa PLU […]
Uganda: Umusesenguzi Rwomushana yavanwe muri sitidiyo n’abasirikare adakoza ibirenge hasi

Umusesenguzi wa politiki wo muri Uganda, Charles Rwomushana, yafashwe n’abasirikare b’Ingabo za Uganda (UPDF) ubwo yari mu kiganiro cya politiki cyatambukaga imbonankubone kuri Radiyo Simba kuri uyu wa 5 Nzeri 2026. Rwomushana, usanzwe ari umwe mu bagize itsinda ry’abatumirwa mu kiganiro cyo ku wa Gatandatu kuri Radio Simba 97.3 FM, cyitwa Gasimbagane Ne Bannamawulire gitangira […]
Uwagonganishije Gen Muhoozi na Yolande Makolo ‘yashimuswe’

Amakuru aturuka muri Uganda avuga ko Umunyamategeko Mwijukye Ivan uherutse kunyuza ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bigatuma Umuvugizi wa Guverinoma y’ u Rwanda,Yolande Makolo, agira icyo abivugaho ariko Umugaba w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba akabyibazaho, yashimuswe n’abantu bataramenyekana. Mu butumwa bwe ku mbuga nkoranyambaga, Mwijukye yari aherutse gusaba imbabazi Gen Muhoozi, avuga ko yabitekerejeho agasanga […]
Gen Muhoozi yasabye imbabazi Abahutu

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda,Gen Muhoozi Kainerugaba, yasabye imbabazi Abahutu bo muri icyo gihugu nyuma yo kubibasira. Mu butumwa bwe kuri X, Gen Muhoozi yavuze ko yavuze nabi nyuma y’aho agaragarije muramu we, Odrek Rwabwogo, batajya imbizi ko akemanga ko yaba ari Umuhima, ko ahubwo ashobora kuba ari Umuhutu. Icyo gihe mu bambari be, Frank […]
Abanyarwanda batunzwe agatoki ko badindiza iterambere rya Kenya

Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga cyane kuri Facebook yagarayemo umwe mu bagabo bakunze kugaruka ku bibazo byagashe Abanya-Kenya, avuga ko Abanyarwanda bakorera muri icyo gihugu nta shoramari rifatika bahakora. Uyu mugabo BWIZA itamenye amazina, agaragara avuga ko abandi baturage bavuye mu bindi bihugu bituranye na Kenya, bakora ishoramari rigaragara ku buryo bigira uruhare mu iterambere […]
Uwagonganishije Makolo na Gen Muhoozi yatakambye

Umunyamategeko Mwijukye Ivan uherutse kunyuza ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bigatuma Umuvugizi wa Guverinoma y’ u Rwanda,Yolande Makolo, agira icyo abivugaho ariko Umugaba w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba akabyibazaho, ari gutakamba asaba ko yababarirwa. Mu butumwa bwe ku mbuga nkoranyambaga, Mwijukye yasabye imbabazi Gen Muhoozi kuko yabitekerejeho agasanga yararengereye. Yagize ati “Afande Gen. Muhoozi Kainerugaba, […]
Mugarura na Niyo bashinjwa gutwika ishuri hagapfa abantu 10 bahaye umukoro urukiko

 Abanyeshuri babiri; Alex Mugarura na Niyo Edison babwiye Urukiko Rukuru rwa Masaka muri Uganda ko batazi iby’itwikwa ry’ishuri ryisumbuye ryitwa St Bernard Secondary School, Manya, riherereye mu Karere ka Rakai, kuko bamenye ko iryo shuri ryahiye ubwo bari mu rugo bari gukina amakarita, ko ahubwo urukiko rwareba niba abayobozi b’ishuri ataribo bari inyuma y’iyo nkongi, […]
Uwazaniye abagore ‘make up’ akwiye inkoni ku nda-Kabarebe ku mugore w’uwigeze kwibasira u Rwanda

Icyamamare mu mideli no mu myidagaduro muri Uganda, Doreen Kabarebe, avuga ko uwahanze ibirungo abagore bitera bizwi nka ‘make up’ yazambije ibintu ku buryo akwiriye ibihano, nko kugubitwa inkoni ku nda, biturutse k’umugore wa Chicken Chicken wigeze kwibasira u Rwanda avuga ko abaturage barwo bakennye, barembejwe n’inzara. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Kabarebe yavuze […]
Bobi Wine yashimiye Yolande Makolo

Umuyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, yashimiye Umuvugizi wa Guverinoma y’ u Rwanda, Yolande Makolo, ku bwo kuba aherutse kwamagana imvugo zishyira imbere amoko zari zavuzwe na Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda. Mu butumwa bwe kuri uyu wa 1 Nzeri 2026, Bobi Wine uyobora […]
Museveni yagaye umuyobozi mu karere wagaragaye afungisha utubyiniro

Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni Tibuhaburwa, yavuze ko atemeranya n’imigirire y’umuhagarariye mu Karere ka Kyegegwa yamenye ko yagiye gutobera urubyiruko arufungira utubyiniro. RDC (Resident District Commissioner) muri Uganda, aba ari umuyobozi uhagarariye Perezidansi mu karere. Uwo Museveni yanenze ni uwo muri ako karere ko mu Burengerazuba bwa Uganda, Bwami bwa Tooro. Museveni yabigarutseho mu […]
Kwambara uko ushaka no kuribabaza: Mu Rwanda ni impaka ndende, Uganda bo bashyizwe igorora

Mu gihe mu Rwanda impaka zikomeje ku ngingo y’uko abakobwa bagomba guhinguka mu ruhame bambaye “bikwije”, n’amasaha y’utubari akaba abazwe ndetse no guca inzoga rugeretse, muri Uganda ubuyobozi bwavuze ko abakobwa bagomba kwambara uko bashaka nta we ubakoma imbere, utubari tugomba gufungura tukanafungira igihe dushakiye nta nkomyi mu gihe tudateje umutekano muke. Umugaba Mukuru w’Ingabo, […]
Mutesi Jolly yanyuzwe manuma ku ifungwa ry’abapolisi barenganyije umukobwa ku bw’imyambarire

Uwabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, Mutesi Jolly, avuga ko gufunga abapolisi bagaragaye barenganya umukobwa ku bw’imyambarire ye bidahagije. Mu butumwa bwe kuri X ati” Kuri Polisi y’igihugu, mbashimiye mbikuye ku mutima, kandi mbashimira kuba mwemeye ko habayeho ikosa. Ariko kandi, iki kibazo kirenze ku muntu umwe; kubazwa inshingano ntibigomba kugarukira ku bapolisi ku giti […]
Gen Muhoozi yasabye ko umuyobozi wo mu Rwanda amusaba imbabazi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yasabye ko umuyobozi muri Leta y’u Rwanda akwiriye kumusaba imbabazi nyuma yo kuvuga ko yasuzuguye Perezida Kagame. Gen Muhoozi mu butumwa bwe kuri X mu gitondo cyo kuri uyu wa 1 Nzeri 2026, yagize ati ” Kuri uwo ari we wese muri Guverinoma y’u Rwanda wavuze ko […]
Abo muri PLU ya Gen Muhoozi batangiye gukebura Yolande Makolo

Umwe mu barwanashyaka b’imbere muri Patriotic League of Uganda (PLU) ya Gen Muhoozi Kainerugaba, Frank Mwesigye, ari mu b’imbere batangiye gukebura Umuvugizi wa Guverinoma y’ u Rwanda, Yolande Makolo, wanenze ibyo umuyobozi wabo aherutse kuvuga bigaruka ku moko y’Abatutsi n’Abahutu, bemeza ntaho bihuriye n’ u Rwanda kuko no muri Uganda ayo moko ahabarizwa. Yolande Makolo […]
Perezida Museveni yahishuye icyishe Umwami wa Tooro

Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni yatangaje ko kanseri ariyo yishe Umwami wa Tooro, Rukirabasaija Omukama Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV. Mu butumwa yanyujije kuri X, Museveni kuri uyu wa 29 Kanama 2026, yavuze ko ari inkuru y’akababaro kandi ko ari igihombo kuri Uganda n’Ubwami bwa Tooro. Yagize ati “Ni agahinda kenshi, mu izina […]
Umudepite yavuze ko yiteguye kwitabaza SFC akegukana Kayumba Darina

Umudepite uhagarariye Kasambya County yo mu Karere ka Mubende mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda, David Kabanda, yakamejeje avuga ko yakwitabaza na SFC, ingabo zidasanzwe za Uganda ariko akegukana, Kayumba Darina, wabaye  Igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2022. Mu butumwa yanyujije kuri X asubiza uwitwa Agnes A. Totine wari uagaragje ifoto ya Kayumba Darina […]
Umugenzi yagaragaje uko yahuriye n’uruva gusenya muri RwandAir

Umugenzi witwa Mara.Maria.Dinu kuri Tiktok yavuze ko yafashwe nabi ubwo yakatishaga itike y’indege ya ‘Business Class’ muri RwandAir, ayishuye Frw 3,211,234 ahamya ko ibyamubayeho nta handi yabibonye kuva yatangira gukora ingendo z’indege. Mu butumwa bwa Dinu, yagaragaje ko atishimiye uburyo yakererejwe kuko igihe yari buhagurukire cyahinduwe inshuro eshatu. Ni bimwe mu bikubiye mu butumwa bwazanwe […]
Rwabwogo yasubije Gen Muhoozi nta kurya indimi

Odrek Rwabwogo, Umuyobozi wa Komite Ngishwanama y’Umukuru w’Igihugu ishinzwe Ibyoherezwa mu Mahanga n’Iterambere ry’Inganda (PACEID) yasubije Gen. Muhoozi, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, uri guta muri yombi bamwe mu bakozi bakora muri urwo rwego aherutse kuvuga ko rutemewe n’amategeko, amusaba kureka amategeko agakora akazi kayo. Mu butumwa aherutse gushyira kuri X, Gen Muhoozi akaba nanone […]
Kabagambe yahishuye byinshi kuri Tom Byabagamba biganye ‘primaire’ muri Uganda

Ignatius R. Kabagambe usanzwe ari Umuvugizi wa Kaminuza y’ u Rwanda (UR), yahishuye ko yiganye mu ishuri rimwe mu mashuri abanza na nyakwigendera Tom Byabagamba aho bari batuye mu nkambi y’impunzi ya Nakivale muri Uganda. Uyu mugabo kuri X yahishuye ko yiganye na Tom Byabagamba ku ishuri ribanza ryitwa Gashojwa riri muri Uganda ndetse ko […]
Uganda: Uwahoze ari Perezida w’Inteko ishinga amategeko agiye kurekurwa

Umugaba w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko ku itegeko rya Se, agiye kurekura uwahoze ari Perezida w’Inteko ishinga amategeko, Anitha Annet Among uzwi nka AAA. Gen Muhoozi yemeje aya makuru kuri uyu wa 25 Kanama 2026 mu butumwa yanyujije kuri X. Yagize ati “Mzee (izina akunze kwita Se Museveni) yanansabye ko AAA avanwa […]
Ishyamba si ryeru hagati ya Gen Muhoozi na muramu we Rwabwogo

Umugaba w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen Muhoozi Kainerugaba yavuze ko agiye gutangira guta muri yombi abari muri PACEID, Komite Ngishwanama y’Umukuru w’Igihugu ishinzwe Ibyoherezwa mu Mahanga n’Iterambere ry’Inganda, iyobowe na Muramu we, Odrek Rwabwogo kuko asanga iyo komite itemewe. Mu butumwa yashyize kuri X, Gen Muhoozi akaba nanone umujyanama wa Se, Perezida Museveni Tibuhaburwa Yoweli […]
Turukiya yategetse ko Netanyahu atabwa muri yombi

Turukiya yavuze ko izasaba polisi mpuzamahanga-Interpol gutanga itangazo mpuzamahanga ryo gushakisha no guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu mu rubanza rujyanye n’igitero cyagabwe ku barwanashyaka bagerageza kugeza imfashanyo y’ubutabazi muri Gaza. Minisitiri w’Ubutabera wa Turukiya, Akin Gurlek, yavuze ko hatanzwe impapuro zo guta muri yombi Netanyahu n’undi ukekwaho icyaha cya jenoside, ibyaha […]
Uwayoboye Kisoro yasabye Abanyarwanda bo muri Uganda kuba nk’Abayahudi

Umunyapolitiki wigeze kuyobora Akarere ka Kisoro muri Uganda, Abel Bizimana, yasabye Abanyarwanda baba muri Uganda gukomeza kunga ubumwe hatitawe ko batatanye, bakigira ku Bayahudi. Mu butumwa yatanze kuri X kuri uyu wa 23 Kanama 2026, Bizimana yavuze ko imibanire y’Abanyarwanda ikwiriye kurenga imipaka, ahubwo bagashyira hamwe nk’uko ibyo bitigeze bikoma mu nkokora Abayahudi. Yagize ati […]
Kaminuza y’ u Rwanda yasabye imbabazi

Kaminyuza y’ u Rwanda (UR) yasabye imbabazi nyuma yo gutanga amakuru yateje urujijo, aho yavugaga ko kwiyandikisha ku banyeshuri basanzwe bayigamo bagiye mu wundi mwaka w’amashuri, byageze ku Rwf 60,000 mu gihe ubusanzwe yari Rwf 35,000. Ubwo itangazo rya UR ryakomezaga gucicikana ni nako abenshi bibazaga icyatumye UR yongera amafaranga yo kwiyandikisha. Umuvugizi wa Kaminuza […]
Umwarimu ukatwa umushahara kugeza ubwo ahembwa Rwf 3000 yakuruye impaka

Uwitwa Umurerwa Chall uzwi cyane nk’umuntu ukora ibiganiro n’ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga cyane kuri X, yagaragaje ko hari umwarimu ukatwa ku rwego asigara ahembwa Rwf 3,896 ku kwezi. Yagaragaje ubutumwa busa n’ubutangwa na Umwalimu SACCO bugaragaza uwabuhawe n’amafaranga asigaranye. Muri ubwo butumwa buvuga ko ari umushahara wa Kanama 2026, watanzwe kuwa 21 Kanama 2026 bigaragara […]
Inyubako Gallerie Ndayizamba na Le Parisien zahiye

Inyubako ebyiri nini zirangirizwamo ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi mu Mujyi wa Bujumbura, zitwa; Gallerie Ndayizamba na Le Parisien zafashwe n’inkongi y’umuriro zirashya. BBC Gahuzamiryango dukesha iyi nkuru ivuga ko abaturage batuye hafi y’aho izo nyubako ziri bavuga ko babonye ibirimi by’umuriro bidasanzwe n’umwotsi mwinshi w’umukara byazamutse mu kirere. Abo baturage bavuga ko imodoka eshatu zitwara abashinzwe […]
MINEDUC yanenzwe ko uwahize abandi mu bizamni bya ‘Tronc Commun’ atabonetse mu itangwa ry’ibihembo

Abantu batandukanye kuri X yahoze yitwa Twitter bagaragaje ko banenze Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ku kuba itaratumiye Uwamariya Leontine, wize kuri ISF Nyamasheke,akaba ari we wagize amanota ya mbere mu gihugu cyose mu bakoze ibizamini bisoza icyiciro rusange (O’level/Tronc Commun) ariko ntagaragarare mu itangwa ry’ibihembo ry’abahize abandi ryabereye muri Camp Kigali kuwa 20 Kanama 2026. Muri […]
Ibyavuye mu bizamini bya Leta: Guhabwa imyanya yo muri ‘internat’ byabaye ingume

Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje amanota y’ibizamini bisoza amashuri abanza (PLE) n’icyiciro rusange (O’Level) gusa imibare igaragaza ko guhabwa imyanya ku banyeshuri bifuza kwiga bacumbikirwa ku mashuri (internat/boarding school) byabaye ingume biturutse ku mubare muto w’imyanya iri ku bigo by’amashuri bifite amacumbi y’abanyeshuri. Ibi byagaragaye ubwo Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati […]
Kenya: Umuyobozi w’Ubutasi bwa Équateur n’Abanyamerika mu baguye mpanuka y’indege

Umukuru w’urwego rw’ubutasi muri Équateur (Ecuador), Michele Sensi-Contugi n’umugore we bapfiriye mu mpanuka ya kajugujugu yabereye muri Kenya. Ku wa gatatu, Michele Sensi n’umugore we, Stephany Hollihan, bari mu bantu barindwi bapfiriye muri iyo mpanuka yabereye mu karere ka Samburu, ahagana saa tatu za mu gitondo za mu gitondo ku isaha yo muri Kenya. Umuvugizi […]
Ifatwa ry’intwaro nyinshi i Burundi: Dore ibikekwa ko Gitega yaba iri gutegura

Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika bwatangaje ko bwatangiye gukurikirana mu nkiko itsinda ry’abantu bakekwaho kugira uruhare mu bucuruzi butemewe bw’intwaro bakoresheje inyandiko mpimbano. Ibihanga ku makuru yatanzwe kuri iki kibazo, hari abo byatumye batangira gukeka ko Gitega yaba ifite umugambi wo kugira abo yikiza ibinyujije mu kubagerekaho ibyaha. Mu itangazo ryasohotse ku wa Kabiri, Ubushinjacyaha Bukuru […]
Kompanyi ya Trinity yavuze icyatwitse bisi yayo ikaba ubushingwe

Kompanyi ya Trinity Bus Services itwara abagenzi ivuga ko bisi yayo yavaga muri Uganda yafashwe n’inkongi y’umuriro hafi ya Nyacyonga, ubwo yari yegereye Kigali ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 17 Kanama 2026 biturutse ku bushyuhe. Mu kiganiro yagiranye na The New Times ku wa Kabiri, tariki ya 18 Kanama, Silus Ntakirutimana, Umuyobozi […]
Uwashotoye Sheila Gashumba ari mu mazi abira

Amakuru aturuka muri Uganda aravuga ko Evelyn Masika uzwi nka Evelyn Mic yirukanywe ku kazi nyuma y’iminsi mike amaze ari guterana amagambo na Sheila Gashumba, wari waramuburiye ko ashobora kumwirukanisha ku kazi. Mu minsi ishize, Sheilah Gashumba na Evelyn Mic  batangiye guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane nyuma y’amagambo Evelyn yavuze kuri Sheilah n’imibanire […]
U Rwanda rwarenze ku masezerano rukumira inzoga zikorerwa muri Uganda-UNBS

Ikigo cy’igihugu cya Uganda gishinzwe ubuziranenge (UNBS) kivuga ko u Rwanda rwarenze ku masezerano rusange hagati y’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ajyanye no kwemeranya no kubahiriza ubuziranenge bw’ibicuruzwa, nk’uko biteganywa n’amategeko agenga ubuziranenge muri uwo muryango, ubwo rwahagarikaga itumizwa mu gihugu ry’inzoga zikorerwa muri Uganda. UNBS mu itangazo yashyize hanze, yavuze ko yamenye […]
Gukora ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge: Mu bakora amarangi ni ibicika

U Rwanda ruri mu nkundura yo guca inzoga zitujuje ubuziranenge kuko zoretse ubuzima bw’abaturage batari bake, abandi bakahasiga ubuzima. Ni icyemezo gikomeje gushimwa ahanini n’abaturage.Mu gihe ikigambiriwe ari uguca ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge kugira ngo hakumirwe ingaruka byagira ku baturage, hongere hatekerezwe uko abaturage barindwa bamwe muri ba Rusahurira mu nduru bakora amarangi, buzuza imifuka yabo […]
Angeline Ndayishimiye ku byo kuzambaguza abakora muri perezidansi

Umugore wa Perezida w’u Burundi, Madamu Angeline Ndayubaha Ndayishimiye yahakanye amakuru akunze kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga, ko azambaguza abakozi bo mu biro bya Perezida w’ u Burundi, Evariste Ndayishimiye, bigatuma badakora neza inshingano zabo. Â Mu kiganiro cyihariye yagiranye na BBC Gahuzamiryango, Madamu Ndayishimiye yavuze ko ibivugwa atari byo, ko ntaho ahurira n’abakozi bo muri Ntare […]
Ku myaka umunani aba yatangiye kunywa inzoga-Agatama karaca ibintu mu gihugu mu gihugu gituranye n’u Rwanda

Ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS/WHO) bwagaragaje ko muri Uganda, umwana w’imyaka umunani aba yatangiye gusoma ku nzoga. Ubu bushakashati bwiswe ” Uganda Alcohol Report” nk’uko Daily Monitor yabitangaje, buravuga ko umuturage wa Uganda umwe ku mwaka aba anyoye litiro z’inzoga itavangiye zingana na 12.21, ingingo ituma iki gihugu kiza ku isonga muri Afurika […]
Ntabwo twari tuziko twishe umuntu ufitiye igihugu akamaro-Abarimo Munyaneza ku rupfu rwa Kapiteni wa Villa SC

Abagabo barimo Munyaneza Bashir uzwi nka ‘Jemo’, Magoba Samuel n’undi witwa Frank bavuga ko batari bazi neza ko uwo bakoreye ubugizi bwa nabi ari umuntu ufitiye igihugu akamaro, ubwo bisobanuraga ku rupfu rwa Kapiteni w’Ikipe ya Villa SC, David Owori, akaba yari n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Uganda. Aba basore babigarutseho ubwo bahatwaga ibibazo kuri Sitasiyo […]
Umuyobozi wa Rwanda FDA yafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwataye muri yombi abantu 17 barimo Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), Prof. Emile Bienvenu. Uyu muyobozi yafatanwe n’abandi bayobozi bo muri iki kigo yari abereye umuyobozi ndetse n’abandi bo mu Kigo gishinzwe Ubuziranenge (RSB) no mu nzego z’ibanze. Aba bakurikiranweho ibyaha bifitanye […]
Umushakashatsi yibajije ikiri inyuma y’ ibibera mu Byangabo

Umushakashatsi n’umusesenguzi w’ibya politiki, imiyoborere n’iterambere, ukomoka muri Uganda, Frederick Golooba-Mutebi, yibajije igituma ku buryo ako gace ko mu Karere ka Musanze gahoramo urujya n’uruza rwinshi n’urusaku rw’abantu n’ibikorwa bitandukanye. Abinyujije kuri X, Mutebi ati ” Hari ikintu kidasanzwe kandi gishimishije ku mujyi wa Byangabo wo mu Karere ka Musanze. Haba harimo urujya n’uruza rwinshi […]
Kenya yanyuranyije na Rwanda FDA ku ihagarikwa ry’ibinyobwa birimo Gilbey’s

Ikigo gishinzwe Ubuziranenge muri Kenya (KEBS) cyanyuranyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) ku ihagarikwa by’agateganyo ry’inzoga zengerwa muri Kenya, zigacuruzwa ku isoko ry’ u Rwanda zirimo iyari ikunzwe n’abatari bake yitwa Gilbey’s. Mu itangazo KEBS yashyize hanze kuwa 11 Kanama 2026, rijyanye n’iri hagarikwa ryakozwe na Rwanda FDA, iki kigo kivuga ko […]
Nta baruwa ya APR twakiriye-FERWAFA

Umunyambanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Bonnie Mugabe yatangaje ko kugeza ubu nta rwandiko ruvuye mu Ikipe ya APR FC bakiriye, ruvuga ko batazakina imikino ibiri mu guhatanira igikombe cya Super Cup. Mugabe mu kiganiro yagiranye na Radiotv10 kuri uyu wa 10 Kanama 2026, yavuze ko nta baruwa ya APR FC bari bakira […]
Perezida Kagame yavuze impamvu nyakwigendera Senateri Mukabalisa yagiye ahabwa imyanya ikomeye

Ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame bwatanzwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango RPF-Inkotanyi, Ambassaderi Bazivamo Christophe, ubwo mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko haberaga umuhango wo gusezera bwa nyuma mu cyubahiro, Nyakwigendera Senatyeri Mukabalisa Donatille witabye Imana, buvuga ko uyu mubyeyi yagiye atorerwa cyangwa agahabwa inshingano zitandukanye kandi zisaba byinshi kandi akazisohoza neza kubera ko yumvaga neza […]
Abadepite batumijeho abaminisitiri babiri nyuma yo kugezwaho raporo ya PAC

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yafashe imyanzuro irimo gutumizaho Minisitiri w’Ibikorwaremezo na Minisitiri w’Uburezi kugira ngo batange ibisobanuro mu mgambo ku bibazo bitandukanye byagaragajwe na Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC). Kuri uyu wa 4 Kanama 2026 nibwo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yagejejweho raporo ya Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta […]
Tanzaniya: Umukobwa yishe nyina wamubujije kujya mu isabukuru y’amavuko

Polisi mu Ntara ya Pwani muri Tanzania yataye muri yombi umukobwa w’imyaka 16 witwa Rahma Musa Tito, imushinja kwica nyina Hadija Hemedi Shaha w’imyaka 51 wari umubujije kwitabira isabukuru y’amavuko y’inshuti ye. Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Pwani, Salim Morcase, avuga ko uyu mukecuru yari atuye mu cyaro cy’ahitwa Msoga, Akarere ka Chalinze, yishwe […]
Gen Mugisha wayoboraga SFC yasimbujwe

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’Umujyanama wa Perezida Museveni ku bikorwa bidasanzwe, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yasimbuje Maj. Gen. David Mugisha wayoboraga Ingabo zidasanzwe za Uganda (SFC),ugiye kujya mu masomo ya gisirikare. Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi w’Agateganyo w’Ingabo za Uganda, Col. Chris Magezi kuri uyu wa 3 Kanama 2026, avuga ko Gen Mugisha yasimbuwe na  Brig. […]
Dr. Besigye yituye hasi ubwo yari mu rukiko

Dr. Col. (Rtd) Kizza Besigye Kifefe yituye hasi ubwo yari mu rukiko kuri uyu wa 29 Nyakanga 2026, ajyanwa mu bitaro ikitaraganya. Ibinyamakuru byo muri Uganda biri kuvuga ko iburanisha ryahise risubikwa rikazasubukurwa mu gihe kiri imbere. Dr. Kizza Besigye, umwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, ubu araregwa cyane cyane icyaha cy’ubugambanyi bwo […]
Padiri yishe umukozi w’Ikigo gishinzwe imisoro mu gihugu

Padiri muri Kiliziya Gatolika yo muri Uganda witwa Dominic Alinga yakatiwe gufungwa imyaka 21 nyuma yo kwemerera urukiko ko yishe ateye icyuma umukozi w’Ikigo gishinzwe imisoro muri Uganda (URA) witwa Bosco Ngorok ndetse akagerageza kwica undi witwa Moses Abigaba. Urukiko Rukuru rwa Entebbe rwakatiye uyu mupadiri wakoreraga ubutumwa bwe muri Paruwasi yitwa Iriiri mu Karere […]
Nta Dr. Muganga, nta Witonze- Hon. Luttamaguzi yatabaje inteko

Uwahoze ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Hon. Luttamaguzi Semakula yatabaje inteko ishinga amategeko avuga ko n’ubwo iherutse kwanga Dr. Muganga Lawrence ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kubera ikibazo cy’ubwenegihugu, kuba noneho Perezida Museveni yagennye Witonze Juma Kisekka kuri uwo mwanya byose ari kimwe. Mu butumwa yanyujije kuri Facebook […]
Igitaramo cya Gloria Bugie cyajemo birantega

Igitaramo cy’Umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Uganda, Gloria Busingye cyajemo birantega nyuma y’aho bitagikunze ko agikorera kuri Sitade ya Namboole nk’uko we yabyifuzaga. Mu kiganiro na Galaxy TV Bugie yavuze ko iki gitaramo cye cya mbere kitakibereye Namboole. Yagize ati ” Bambwiye ko Namboole bidashoboka kuko kugeza ubu yafashwe ngo yakire AFCON. Turi gushakisha ahandi hanini […]
Icyitwa Ikarita y’umweru cyabaye ikibazo ku barimo Abanyarwanda muri Zambia

Impunzi zirimo abakomoka mu Rwanda, DR Congo no mu Burundi ziba mu Murwa Mukuru Lusaka muri Zambia zirataka kutongererwa agaciro icyangombwa cyo kuhakorera kizwi nk’Ikarita y’umweru ku mpamvu zivuga ko zitaramenya. Izi mpunzi ziravuga ko kuba iyi karita ihabwa abemerewe gukorera hanze y’inkambi itari kongererwa igihe (renewal) bituma zihera mu nzu zitinya gutabwa muri yombi, […]
Uzwiho kugora Abanyarwanda agiye ‘gusimbura’ Dr Muganga wanzwe n’inteko

Amakuru aturuka mu binyamakuru byo muri Uganda aravuga ko uwitwa Juma Uwitonze uzwiho kugora abo mu bwoko bw’Abanyarwanda muri Uganda bashaka indangamuntu na pasiporo yaba agiye gusimbura Dr Lawrence Muganga wanzwe n’akanama gashinzwe kwemeza abayobozi bahawe imyanya na Perezida Museveni mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. […]