Pasiteri Aloysius Bugingo yakwennye Abagande bari baragiye gushaka imibereho muri Afurika y’Epfo ariko bagacyurwa birewe n’uko bahigwaga, ko batashye amara masa.
Uyu mugabo ufite inkomoko mu Rwanda yavuze ko aba batashye ntacyo bafite nyamara igihe bari bakiri muri Afurika y’Epfo baranengaga bikomeye Leta ya Museveni. Yasabye ko bamuha akanya akabaganiriza.
Yagize ati ” Abagiye muri Afurika y’Epfo ubu bagarutse amara masa ubu bari Kyankwanzi. Bakabaye bampa amahirwe nkavugana nabo. Aho gukunda Leta, birirwaga bayituka. None ubu bari hehe?”
Ku mbuga nkiranyambaga hari abamusubijr ko yakomeza kibwiriza ijambo ry’Imana ibya politiki akabireka kuko “Ni Abagande bagarutse muri Uganda.”
Hari n’uwamwibukijeko we ari Umunyarwanda ibyo bitamureba.
Kugeza ubu Leta ya Uganda imaze gucyura abaturage bayo bagera ku 1,102 ibakuye muri Afurika y’Epfo ibahungisha ihohoterwa rya ‘Xenophobia’.
Hari abibaza irengero ry’uwitwa Half London wiyita Perezida wa Dog Nation kuko we ataracyurwa n’ubwo ari mu bazonze ubutegetsi bwa Museveni ku mbuga nkoranyambaga.


