Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC). bagaragaje kugwa mu kantu nyuma y’aho basanze ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyabikenke biri mu Karere ka Muhanga, bwarasubije ko igikoni cy’ibyo bitaro ari icyo mu cyaro ku buryo bitari ngombwa gushyiramo ibikoresho bimwe by’ikoranabuhanga bigezweho nka Firigo.
Ibi byagaragaye kuri uyu wa 07 Nyakanga 2026 ubwo bari bitabye PAC, yavuze ko yumiwe ibonye ibisubizo by’Ibitaro. Ivuga ko ” Iyi myumvire ikwiriye guhinduka.”
Ibi bitaro byavugaga ko bidashobora kugura za firigo n’ibindi bikoresho kuko “Ibitaro bya Nyabikenke ari mu cyaro kandi ibyo bikoresho bikaba bihenze.”
Perezida wa PAC, Honorable Muhakwa Valens ati ” Iyi myumvire ikwiriye guhinduka.”
Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyabikenke, Dr. Ineza Etienne, yavuze ko iki kibazo cyabayeho, agisabira imbabazi avuga ko bagiye kugishakira igisubizo.
Si ibyo gusa kuko ibi bitaro ubwo byabazwaga impamvu abarwayi bategereza igihe kinini kugira ngo bahabwe serivisi, byasubije ko ” Nta hantu OMS ivuga igihe runaka cyo gutegereza.” Kuri iyi ngingo, abadepite bavuze ko iki kibazo bagiye bagisanga no mu bindi bitaro gusa nacyo basanga gikwiriye kwitabwaho aho gucungana n’ibiri mu bitabo mu mwanya wo gutabara ubuzima bw’abaturage.
Ibi bitaro byagararije PAC ko bifite ibibazo birimo no kutagira abakozi bahagije kugira ngo bisohoze inshingano zabyo.


