IMG-20250918-WA0010

Umubano w’u Rwanda na RDC ukwiye gushingira ku mategeko aho kuba ku marangamutima: Ruberwa

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari Visi Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Azarias Ruberwa, yavuze ko umubano hagati ya RDC n’u Rwanda ukwiye gushingira ku mahame y’amategeko mpuzamahanga no kubahiriza amasezerano, aho gushingira ku marangamutima.

Mu kiganiro yagiranye na ACTUALITE.CD, Ruberwa yavuze ko ibihugu byombi ari abaturanyi bazahorana, bityo ko ibibazo bifitanye bikwiye gukemurwa mu buryo bwubaka.

Ati: “Hakwiye gukurwamo amarangamutima mu kibazo cy’umubano hagati y’igihugu cyacu n’u Rwanda, ahubwo kigakemurwa hashingiwe ku mahame y’amategeko mpuzamahanga. Nyuma ya byose, u Rwanda ni igihugu duturanye kandi tuzahora duturanye.”

Agaruka ku masezerano ya Washington Kigali na Kinshasa bimaze umwaka bisinyanye, Ruberwa yayagaragaje nk’urugero rwiza rw’uko impande zombi zashyizeho uburyo bwo gukemura amakimbirane no gusobanura inshingano za buri ruhande.

Yanagarutse ku kibazo cy’umutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC cyakemuka, ashimangira ko kugikemura hakenewe ibiganiro bya politiki bihuza impande zose.

Yavuze ko n’ubwo ikibazo kiriho gitandukanye n’icyari cyaratumye haba ibiganiro bya Sun City mu 2002, igihugu gikeneye indi nama y’igihugu ishobora gusuzuma ibibazo byose by’umutekano, demokarasi, imiyoborere n’ubwiyunge.

Yavuze ko ibiganiro nk’ibyo byakemura ibibazo by’irondabwoko, imibereho n’umutekano w’Abanyekongo bose, harimo n’abari mu matsinda make, kandi bikazashyiraho uburyo bwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro izaba yafashwe.

Ruberwa yavuze ko RDC iri mu bihe bikomeye bisaba amahitamo meza kugira ngo igihugu kigere ku mahoro, umutekano n’iterambere rirambye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply